Uburinganire si impuhwe, ni ingamba - Guverineri Soraya
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, yavuze ko u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije mu kugeza serivisi z’imari ku baturage benshi n’ubwo imibare igaragaza ko hakiri icyuho hagati y’abagore n’abagabo.
Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 15 Kamena 2026, ubwo hatangizwaga ubushakashatsi bwiswe Women in Financial Services Rwanda 2025 Study, bugamije kugaragaza uruhare rw’abagore mu rwego rw’imari mu gihugu. Ni igikorwa kibaye ku bufatanye bwa Banki Nkuru y’u Rwanda, Access to Finance Rwanda (AFR) ndetse na Women in Finance Rwanda.
Guverineri Soraya yavuze ko kugeza ubu 92% b’abakuze mu Rwanda, bose bagerwaho na serivisi z’imari ariko hakigaragara icyuho hagati y’abagore n’abagabo.
Yagize ati: “Twishimira intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kugera kuri serivisi z’imari, aho 92% by’abakuze bafite konti muri banki, mu bigo by’imari iciriritse cyangwa kuri mobile money. Ariko nanone turacyabona ko hari icyuho kinini hagati y’abagabo n’abagore.”
Yakomeje ashimangira ko inzitizi abagore bahura na zo mu kubona serivisi z’imari no guteza imbere ubucuruzi bwabo zidindiza iterambere ry’ubukungu muri rusange.
Ati: “Iyo abagore bahuye n’imbogamizi mu kubona imari mu gutangiza ubucuruzi cyangwa gutera imbere mu byo bakora, ntituba tugabanya amahirwe yabo gusa, ahubwo tuba tunagabanya iterambere ry’ubukungu.”
Yongeyeho ko kuziba icyuho kigaragara mu buringanire mu by’imari n’ubucuruzi bishobora kugira uruhare rwo kongera hagati ya miliyari 5 kugeza kuri miliyari 6 z’amadolari ku bukungu bw’isi, mu gihe ku Rwanda byakongera angana na miliyoni 750 z’amadolari, bingana na 6% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP).
Guverineri yagaragaje kandi ko gushyira imbere uburinganire atari ibikorwa bigamije kugirira impuhwe uwo ariwe wese, ahubwo ari ingamba z’iterambere.
Ati: “Uburinganire si impuhwe, ni ingamba. Gahunda z’imari zidaheza kuri bose ni ingirakamaro mu buryo burambye kandi zifite ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo no guteza imbere ubukungu mu gihe kirekire.”
Yibukije ko u Rwanda rusanzwe rufite intego nini zo kwihutisha iterambere, zirimo n’icyerekezo 2050, rushyira imbere gukoresha neza ubushobozi bw’abaturage bose nta n’umwe usigaye inyuma.
Ati: “Icyerekezo 2050 nticyubakiye ku ntego nto, ahubwo gishingiye ku cyizere ko nta bushobozi bugomba gupfushwa ubusa, haba mu baturage cyangwa mu bigo.”
Abateguye ubu bushakashatsi bagaragaje ko buzafasha kumenya neza imbogamizi n’amahirwe bihari, bityo hashyirweho ingamba zifatika zigamije kurushaho kongera uburinganire n’uruhare rw’abagore mu rwego rw’imari.
Ibi kandi biteganyijwe ko bizafasha kunoza politiki n’ingamba z’iterambere, bigamije guteza imbere uburinganire no kongera umubare w’abagore bari mu myanya ifata ibyemezo mu bigo by’imari.
Ubu bushakashatsi buje mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, cyane cyane mu nzego z’ingenzi zifatiye runini ubukungu bw’igihugu.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|