Ubudaheza mu bijyanye n’imari buracyarimo imbogamizi - Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yafunguye Ihuriro mpuzamahanga ry’Ikoranabuhanga ryiga ku budahezwa mu by’imari (IFF2025), asabira igishoro ibyiciro byihariye, cyane cyane abagore bafite ubucuruzi buto butanditse, cyane ko ngo ubudaheza mu bijyanye bukirimo imbogamizi.

Perezida Kagame muri IFF2025
Perezida Kagame muri IFF2025

Ni Ihuriro rivugwaho kuba ryitabiriwe n’abanyemari bo hirya no hino ku Isi, cyane cyane Abanya-Singapore hamwe n’abayobozi bashinzwe gufata ibyemezo bagera kuri 2,500, barimo abiyiziye mu Rwanda n’abandi baryitabiriye hakoreshejwe Ikoranabuhanga.

Iri huriro kandi ryashyizeho umushinga witwa ‘The Next-Gen Digital Payments Infrastructure Project’, uzayoborwa na Banki Nkuru z’u Rwanda na Ghana, ukaba ushinzwe kwiga uburyo ihererekanya ry’amafaranga hagati y’abatuye Umugabane wa Afurika ryakoroha, kandi rikaba rigomba kuba rihendutse.

Perezida Kagame ashimira iryo huriro riteraniye i Kigali ku nshuro ya kabiri, avuga ko ryahinduye u Rwanda igicumbi cy’ishoramari rishingiye ku ikoranabuhanga, nyuma y’ibikorwa remezo n’ubumenyi mu gukoresha ikoranabuhanga, bimaze kugerwaho mu Rwanda.

Perezida Kagame avuga ko ku mugabane wa Afurika muri rusange, hamwe no mu Rwanda by’umwihariko, imishinga y’ikoranabuhanga mu by’imari, yifashisha cyane Mobile Money, izaba yinjiriza abaturage Amadolari ya Amerika asaga Miliyari 40 mu mwaka wa 2028.

Umukuru w’Igihugu ariko agasaba abashoramari b’imishinga y’ikoranabuhanga mu by’imari, kwita ku byiciro by’abaturage bakiri inyuma mu iterambere, cyane cyane abagore bakora ubucuruzi buciriritse.

Yagize ati "Ubudaheza mu bijyanye n’imari buracyarimo imbogamizi kuko hari abayikeneye, cyane cyane abagore bakora ubucuruzi butanditse. Dukeneye kubona iyi nama nk’ubutumire bwo gushyira amikoro yacu ahakenewe, ndetse no gufashanya kuri buri wese."

Avuga ko bitewe n’uko urubyiruko rwo kuri uyu mugabane rumaze kugira ubumenyi mu ikoranabuhanga, ndetse n’umubare w’ibigo by’ikoranabuhanga mu by’imari ukaba umaze kwikuba gatatu, Afurika ngo ishobora guhatana n’indi migabane igize Isi mu guhanga udushya kandi ikagera ku ntsinzi.

Ihuriro rya IFF (Inclusive Fintech Forum 2025) ryitabiriwe n’abanyemari barimo Umunya-Zambia, Evelyn Kaingu, ufite ikigo cy’imari cyitwa Lupiya gitera inkunga imishinga mito, cyane cyane iy’abagore, kugera ku gishoro cy’Amadolari ya Amerika 500(akaba asaga Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 700).

Kaingu yizeza ko iki kigo cye gifite imari shingiro ingana na Miliyoni 50 z’Amadolari ya Amerika, kigiye kwagurira amarembo mu Rwanda, aho abagore bafite imishinga mito n’iciriritse bazajya bahabwamo 40% y’igishoro cyatanzwe.

Ku ruhande rw’u Rwanda na ho, amabanki manini nka BK, I&M na BPR Bank, akangurira abakiriya bayo kwitabira gufata inguzanyo kandi batagombye kujya ku cyicaro cyangwa ku ishami rya banki, kuko hari ikoranabuhanga (app) bifashisha bagahita babona ayo mafaranga.

Ikigega cy’Ingwate BDF, na cyo giheruka gutangaza ko hari Amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyari 30Frw yahawe imirenge SACCO, kugira ngo abakiriya bayo hirya no hino mu Gihugu bafite imishinga mito n’iciriritse babone igishoro cyabateza imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka