U Rwanda rwihariye 20% by’amabuye y’agaciro ya Tungsten akoreshwa muri Amerika

Sosiyete icukura amabuye y’agaciro ya Trinity Metals ikorera mu Rwanda yatangaje ko umusaruro wa Tungsten uva mu kirombe cya Nyakabingo ugeze ku rwego rwo gutanga hafi 20% bya tungsten y’ibanze ikoreshwa buri kwezi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibi byatangajwe nyuma y’uko kuva muri Kanama 2025, sosiyete ya Global Tungsten & Powders (GTP) yo muri Amerika itangiye kwakira tungsten iva mu Rwanda binyuze mu masezerano yagiranye na Traxys, umufatanyabikorwa wa Trinity Metals mu kugurisha umusaruro wayo.

Trinity Metals yavuze ko kugeza ubu hamaze koherezwa muri Amerika toni zirenga 320 za Tungsten y’umwimerere ifite ubuziranenge bwo hejuru, yacukuwe mu kirombe cya Nyakabingo mu Rwanda.

Iyo Tungsten itunganyirizwa mu ruganda rwa GTP ruherereye muri Pennsylvania, ikavamo ifu ya t
Tungsten ikoreshwa cyane mu nganda no mu rwego rw’umutekano muri Amerika.

Iyi sosiyete yavuze ko umubare wa Tungsten woherezwa muri GTP wikubye kabiri ugereranyije n’iyoherezwaga mbere, bituma umusaruro wa Nyakabingo ugeza ku rugero rwa 20% by’ibikenerwa na Amerika buri kwezi.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Trinity Metals, Shawn McCormick, yavuze ko ubusabe bwa Tungsten muri Amerika bukomeje kwiyongera cyane, cyane cyane mu nganda no mu bikorwa by’umutekano.

Yagize ati “Amerika ikomeje gukenera Tungsten nyinshi mu nganda no mu rwego rw’ingabo, nyamara umusaruro wayo imbere mu gihugu uri ku rwego rwa zeru. Mu gihe u Bushinwa bugenzura hejuru ya 80% by’umusaruro wa Tungsten ku isi kandi bukomeje kugabanya iyoherezwa ryayo hanze, tlTungsten iva mu Rwanda irushaho kugira akamaro ku mutekano wa Amerika n’ibihugu biyifatanya na yo.”

Yakomeje agira ati "Nk’ikigo cya mbere (kinini) gicukura amabuye y’agaciro mu Rwanda kikanayohereza mu nahanga, Trinity Metals yishimira uruhare rw’u Rwanda mu gufasha Amerika kubona amabuye y’agaciro afatwa nk’ingirakamaro mu bukungu no mu mutekano."

Yanavuze ko hari amahirwe yo gusinyana amasezerano yihariye hagati y’u Rwanda na Amerika ajyanye n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro y’ingenzi (critical minerals) nk’uko Amerika yabigenje kuri bimwe mu bihugu bya Afurika.

Ku ruhande rwa Traxys, umuyobozi ushinzwe ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro muri iyo sosiyete, Ioannis Kallinikos, yavuze ko bishimira gufasha Trinity Metals kugeza umusaruro wayo ku masoko mpuzamahanga.

Yagize ati “Twishimiye kuba ari twe twabaye umusemburo wo gufasha umusaruro wa Nyakabingo, kimwe mu birombe bya Tungsten bikomeye muri Afurika, kugera ku bakiliya bakomeye bo muri Amerika no mu Burayi.”

Trinity Metals ni sosiyete ikomeye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda.
Yashinzwe mu 2022 nyuma yo guhuza ibirombe bitatu byari bisanzwe bikora birimo Nyakabingo Tungsten Mine, Rutongo Tin Mine na Musha Tin and Tantalum Mine.

Kuri ubu ni yo sosiyete nini icukura amabuye y’agaciro yemejwe ko adafitanye isano n’intambara cyangwa ikoreshwa ry’abana mu kazi mu Rwanda.

Iyo sosiyete ikoresha abakozi barenga 6.500 kandi iherutse no kuvumbura ubutare bwa Lithium ahitwa Ntunga mu gace ka Musha.

Mu mwaka wa 2024, Trinity Metals yabaye ikirombe cya mbere gikora muri Afurika cyabonye inkunga y’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe gutera inkunga ibikorwa by’iterambere (DFC), aho cyahawe inkunga ya miliyoni 3,865 z’amadolari ya Amerika yo gufasha mu bikorwa bya tekiniki.

Ikirombe cya Nyakabingo gifite ubuso bwa hegitari 1.600, kikaba giteganya ko gifite ubushobozi bwo kubonekamo toni zirenga 30.000 za tungsten ishobora gucukurwa, mu gihe ubushakashatsi bukomeje bwerekana ko iyo mibare ishobora kwiyongera.

Kuri ubu, umusaruro wacyo urenga toni 100 za wolframite buri kwezi, ikaba irimo hagati ya 65% na 70% bya Tungsten trioxide (WO3).

Iki kirombe gikora ku ruhushya rw’igihe cy’imyaka 25 rwatangiye mu mwaka wa 2015.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka