U Rwanda rurateganya kumurika indege ziri kuguruka

Eng. Jean de Dieu Uwihanganye, umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ibikorwaremezo, aravuga ko mu gihe cya vuba u Rwanda rutangira kwakira imurikabikorwa ry’indege ziguruka mu kirere, nk’uburyo bwo guteza imbere uru rwego, mu gihe kuri ubu bazerekana ariko zihagaze ahantu hamwe.

Minisitiri Uwihanganye Jean de Dieu areba imwe muri Private Jet zari mu imurikabikorwa
Minisitiri Uwihanganye Jean de Dieu areba imwe muri Private Jet zari mu imurikabikorwa

Minisitiri Uwihanganye, yavuze ibi ubwo yarimo atembera imurikabikorwa ry’iby’indege, ryabereye ku kibuga cy’indege za gisirikare ‘Rwanda Air Force landing field’ (RAF), aho ibigo nka Gulf Stream airlines, Akagera aviation na Rwandair berekanye indege zabo.

Uwihanganye yagize ati “Iyi ni indi ntambwe duteye hagendewe ku ntego twihaye yo kuba ikitegererezo mu by’indege. Twatangiye twerekana indege, ariko ubutaha tuzazerekana ziguruka”.

Kugira ngo ibi bigerweho, Uwihanganye avuga ko bazifashisha inama ku by’indege zibera mu Rwanda, cyane cyane Aviation Africa Summit ibera mu Rwanda rimwe mu myaka ibiri.

Intambwe yambere mu guteza imbere iby’indege ni ukwerekana indege nk’uko ubu biri gukorwa, aho sosiyete Gulfstream Aerospace Corporation y’abanyamerika ibarirwa mu kitwa General Dynamics yerekanye indege yanyuma igezweho yo mu bwoko G500 G280, ifite byose bikenerwa, ngo umuntu uyirimo yumve amerewe neza.

Iyi sosiyete ifite indege z’abantu ku giti cyabo (Private Jets) 80 muri Afurika, 50 muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, gusa nta n’imwe ibarizwa muri Afurika y’uburasirazuba.

Abayobozi batandukanye bo muri Afurika, harimo minisitiri w’ibikorwaremezo wa Angola bagize umwanya wo gusura iyi ndege ndetse no kwiyumvira ibyiza byayo.

N’ubwo nta muntu wigeze abegera ashaka kugura, visi perezida mu by’ubucuruzi muri Afurika wa Gulfstream Aerospace Corporation, Marc Strange, yavuze ko bafite gahunda yo kwinjira muri aka karere no kugakoreramo batanga serivisi zijyanye n’iby’ingendo zo mu kirere.

Yagize ati “Aya ni amahirwe kuri twe kuko dushaka kwagura amAsoko mUri aka karere, kugirango duhangane kuri iri soko. Biradusaba kuzana ibicuruzwa byacu. Turimo turareba uko twakwigisha abatwara indege bato”.

Kwerekana indege ni kimwe mu byari bigize inama ku by’indege y’iminsi ibiri yashoje imirimo yayo kuri uyu wa kane tariki 28 Gashyantare 2019 i Kigali.

Ni inama yahuje abamurika bagera ku magana, barimo impuguke mu by’indege, baganira ahazaza h’ingendo zo mu kirere muri Afurika. Inama nk’iyi iheruka yabereye i Kayiro mu Misiri.

Iyi nama yahuje abayobozi ba za sosiyete, abayobozi mu bya politiki, ndetse n’abatanga serivisi mu by’indege, kugirango baganire ku birebana n’umutekano n’ubunyamwuga muri ubu bucuruzi.

Minisitiri Uwihanganye muri imwe mu ndege zerekanwaga
Minisitiri Uwihanganye muri imwe mu ndege zerekanwaga

Sosiyete nyinshi zaganiraga uko iby’ingendo zo mu kirere byashyirwa mu by’ingenzi mu Rwanda, nyuma y’aho Perezida Kagame yijeje ko hagiye kongerwa ishoramari muri uru rwego.

Sosiyete mpuzamahanga nka Fargo Jet Center zamaze gutegura ibijyanye no gushora imari mu kubaka agace k’indege z’abantu ku giti cyabo (Kigali Jet Center), ndetse bagafungura n’uburyo bwo gukodesha indege, bikaza kunganira Akagera aviation.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nari no kuzajya muri katari

emmy yanditse ku itariki ya: 26-01-2023  →  Musubize

nibyo koko birakwiyi kuko nari kuzagamuramerika

emmy yanditse ku itariki ya: 26-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka