U Rwanda rurateganya guhanga imirimo miliyoni 1.7 mu myaka itanu

Leta y’u Rwanda irateganya ko mu myaka itanu hazaba hari imirimo igera kuri miliyoni 1.7; nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 07/03/2012. Muri 2011 mu rwanda habaruwe imirimo ibihumbi 500.

Gahunda zigamije kugira ngo icyo cyerekezo kigerweho, zirimo kuzamura buri gice cyabyara amafaranga cyaba icy’Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga; nk’uko byatangajwe na Minisitiri Kanimba.

Yagize ati: “gahunda ya mbere duteganya ni ugushyira ingufu mu gufasha ibigo binini n’ibiciriritse mu gutera imbere, bigasugira bigasagamba bikaba byanatanga imirimo”.

Ibindi bice bigize iyo gahunda ni uguteza imbere ishoramari ry’Abanyarwanda n’abanyamahanga, guha urubuga abafite imishinga ishobora gutanga imirimo, binyuze muri gahunda ya Hanga Umurimo yatangijwe na Minisiteri y’Ubucuruzi.

Iya gatatu ni ukurushaho kuganira n’abikorera ku giti cyabo ku bijyanye no kuzuzanya. Ingamba ya kane ni ugushyigikira ingamba zizamura umuyji, kuko umujyi uteye imbere ari inkingi y’ishoramari, nk’uko Minisitiri Kanimba yabitangaje.

Iyi nama yateguwe mu rwego rwo gusobanura zimwe mu ngamba zafatiwe mu mwiherero ngarukamwaka abayobozi bakuru b’igihugu bamazemo iminsi itatu.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka