U Rwanda na Qatar basinyanye amasezerano y’ishoramari n’ingendo zo mu kirere

U Rwanda na Qatar basinyanye amasezerano ku by’ ingendo z’indege, ubutwererane n’ubuhahirane, kurengera ishoramari, ndetse n’amasezerano y’ubufatanye mu bukungu, ubucuruzi ndetse na tekinike.

Amwe muri aya masezerano yashyizweho umukono na Clare Akamanzi uyobora RDB
Amwe muri aya masezerano yashyizweho umukono na Clare Akamanzi uyobora RDB

Amasezerano atatu yasinywe, yakurikiranywe na Perezida Paul Kagame na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thami.

Perezida Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi rw’ iminsi ibiri muri Qatar, yakiriwe na Sheikh Tamim mu ngoro ya Amiri Diwan iri i Doha.

Nk’ uko itangazo ryashyizwe hanze n’ ibiro bya Perezida w’ u Rwanda ribivuga, abayobozi bombi bagiranye ibiganiro birambuye byibanze ku guteza imbere inzego z’ ubukungu ndetse n’ ubutwererane hagati y’ ibihugu byombi. Ibyo biganiro bikaba byabaye mbere y’ uko bakurikirana isinywa ry’amasezerano ku mpande zombi.

Mu rwego ry’ubucuruzi bushingiye ku buhinzi, yasinywe amasezerano yo gushora imari mu guteza imbere Gabiro Agro-processing Farm, ayo masezerano yashyizweho umukono ku ruhande rw’u Rwanda na Madamu Clare Akamanzi uyobora urwego rw’ igihugu rw’ iterambere (RDB) ndetse na Mohamed Badr Hashem Al-Sada uyobora Hassad Foods ku ruhande rwa Qatar.

Mu nama Nyafurika yo kwita ku bidukikije (Africa Green Revolution Forum) yabereye i Kigali muri Nzeri 2018, RDB yashishikarije abashoramari mu gushora imari mu mishanga itanu y’ ubuhinzi harimo n’uw’icyanya cy’ubuhinzi n’ ubworozi cya Gabiro kingana na hegitari ibihumbi 15,600.

Perezida Kagame mu ruzinduko rw'akazi muri Quatar
Perezida Kagame mu ruzinduko rw’akazi muri Quatar

Hassad Foods ni ikigo cya mbere muri Qatar gishora imari mu biribwa ndetse no mu buhinzi. Cyatangiye gukora mu 2008, kikaba kigengwa n’ ikigo cy’ ishoramari cya Qatar (Qatar Investment Authority).

Kuva gitangiye, icyo kigo cyahanze uburyo bw’ishoramari bwibanda ahanini ku kwihaza mu biribwa muri Qatar ndetse n’agace iherereyemo.

Hassad Foods kandi yaguriye ishoramari mu bihugu nka Australia na Oman ndetse ikaba igiye gushora imari no mu bindi bice birimo n’u Rwanda.

Hagati aho kandi, Perezida Kagame yasuye n’ikigo Qatar Foundation giteza imbere uburezi, siyansi n’iterambere rusange, aho yatemberejwe mu isomero ry’igihugu cya Qatar (Qatar National Library), ndetse n’izindi nyubako z’ icyo kigo.

Sheikh Tamim yakiriye ku meza Perezida Kagame, nk’ ikimenyetso cy’icyubahiro cy’ uruzinduko yagiriye muri Qatar.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka