U Rwanda na Hong-Kong byiyemeje guteza imbere umubano ushingiye ku bucuruzi

Ibihugu by’u Rwanda na Hong-Kong byateye intambwe ya mbere mu mubano ushingiye ku bucuruzi impande zombi ziteganya gushyiramo imbaraga mu minsi iri imbere.

Ni mu mahugurwa ku bucuruzi n’ishoramari, yabereye ku wa kabiri tariki 29 Ukwakira 2019 mu Mujyi wa Kigali, yitabirwa n’ibigo by’ubucuruzi bitandatu na ba rwiyemezamirimo batandukanye bo mu Rwanda no muri Hong-Kong.

Aya mahugurwa hagati y’abikorera bo mu Rwanda na Hong-Kong, yateguwe n’Inama ya Hong-Kong ishinzwe iterambere ry’ubucuruzi (Hong Kong Trade Development Council - HKTDC), ku bufatanye n’urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF).

Intego nyamukuru y’ayo mahugurwa nk’uko byasobanuwe n’abayateguye, ni ugushaka urufunguzo rw’ahari amahirwe yo gukorana ubucuruzi n’ishoramari hagati ya Hong Kong n’u Rwanda.

Ibikorwa impande zombi zirimo kureba ko zagiranamo ubufatanye birimo iby’ubukungu nk’amabanki n’ibigo by’imari, itumanaho rikoresha ikoranabuhanga, ubwikorezi, gutanga sirivisi za kinyamwuga, inganda, ubwubatsi bw’amazu yo guturwamo, gutumiza no kohereza ibicuruzwa hanze, ibikorwa remezo n’ubwubatsi.

Umuyobozi w’Inama ya Hong-Kong ishinzwe iterambere ry’ubucuruzi muri Afurika no mu burasirazuba bwo hagati Daniel Lamb, asanga u Rwanda ari isoko ry’ingenzi kuri Hong Kong.

Uyu muyobozi yavuze ko mu myaka 25 ishize, u Rwanda rwigaragaje nk’igihugu kihagazeho haba mu iterambere ry’abaturage n’iry’ubukungu, ari yo mpamvu bifuza ko ibigo byinshi by’ubucuruzi byo muri Hong Kong cyangwa ibyo mu Bushinwa, bitangira kuza gushora imari mu Rwanda no kuzamura ubufatanye mu bucuruzi.

Umuyobozi mukuru wungirije akaba anakuriye ishami rishinzwe ibikorwa muri RDB, Zephanie Niyonkuru, yijeje abikorera bo mu Rwanda na Hong-Kong uruhare rwa Leta mu gukomeza gushyigikira ubu bufatanye, kandi ko igikorwa cyose cy’ubucuruzi kizajya kivuka hagati y’impande zombi, Leta yiteguye kucyorohereza gutangira.

Intumwa zishinzwe ubucuruzi mu Rwanda zizatangira gukorera ingendo ku mpande zombi, u Rwanda rukaba rwitegura kujya muri Hong-Kong mu mwaka utaha, kwitabira imurikabikorwa ry’ibiribwa (Hong-Kong Food Expo).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka