U Buyapani bwiyemeje kongera umubare w’abashora imari mu Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubuyapani wungirije, Kenji Yamada, yiyemeje kongera umubare w’Abayapani bashora imari yabo mu Rwanda.

Minisitiri wungirije w'ububanyi n'amahanga w'u Buyapani, Kenji Yamada
Minisitiri wungirije w’ububanyi n’amahanga w’u Buyapani, Kenji Yamada

Ibyo kongera umubare w’abashoramari b’Abayapani mu Rwanda, Minisitiri Kenji Yamada yabivugiye mu ihuriro ry’abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi muri Afurika ririmo kubera i Kigali.

Yamada wahuriye n’abashoramari b’Abayapani mu rugo rwa Ambasaderi w’icyo gihugu ruherereye i Kigali, yababwiye ko u Rwanda ruri mu bihugu bya Afurika byakira neza ishoramari.

Yabwiye Kigali Today ati, “Twagiye twumva ko Banki y’isi, yashyize u Rwanda ku mwanya wa kabiri mu bihugu byoroshye gushoramo imari, ariko nanjye ubwanjye nabyiboneye. Ndatekereza ko Abayapani benshi bagombye gushora imari muri iki gihugu”.

“Kubera amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda n’uburyo bafata abashoramari neza, byongereye umubare w’abashoramari b’Abayapani mu gihugu, uva kuri batatu(3) ugera kuri 25 mu myaka ine gusa, ariko ndatekereza ko n’abandi bashoramari bagombye gushora imari yabo hano”.

Yamada yagaragaje ahari amahirwe y’ishoramari kurusha ahandi,nko mu buhinzi, mu ikoranabuhanga, mu bikorwa remezo no kongerera abantu ubushobozi.

Ati “Kugeza ubu, dufite abanyeshuri b’Abanyarwanda biga mu Buyapani. Gusangira ubumenyi ni ikintu cy’ingenzi, kimwe n’uko gusangira ishoramari byihutisha iterambere kandi rirambye ”.

Minisitiri Yamada yiyemeje kongera abayapani bashora imari mu Rwanda nyuma y’uko muri Mutarama uyu mwaka Perezida Paul Kagame na Minisitiri w’intebe Shinzo Abe w’Ubuyapani bakurikiye isinywa ry’amasezerano hagati y’ibihugu byombi ajyanye no gutera inkunga ibikorwa by’uruganda rutunganya amazi rwa Nzove-Ntora.

Uruganda rw’amazi rwa Nzove-Ntora ruzubakwa ku nkunga ya miliyari eshatu na miliyoni 191 z’ama Yen akoreshwa mu Buyapani, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyari 26 na miliyoni 70 n’ibihumbi 470.

Ibindi bikorwa bihuza ibihugu byombi harimo ibijyanye na gahunda yo kongera ibikorwa remezo bijyanye n’ubwikorezi bugezweho.

Uko umubare w’abaturage ugenda wiyongera kandi n’abatura mu mujyi biyongera, Umujyi wa Kigali wakuye ubunararibonye ku Buyapani uko bukora gahunda zijyanye n’ubwikorezi mu mujyi.

Kigali yatangiye kugira imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu myaka ya za 1970, ubwo imodoka zitwaga Tagisi (Toyota Hiace minibus) zageraga mu Rwanda. Zikaba zari zifite imyanya 18.

Muri icyo gihe, haje kuza n’izindi bisi nini zifite imyanya 60 (Nissan UD buses), zatwaraga abakozi ba Leta. Izo zaje ari impano u Buyapani bwageneye u Rwanda. Zikaba zaranakoreshwaga mu gutwara abantu mu mihanda yo mu ntara icyo gihe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka