U Bushinwa bugiye kongera umubare w’abashoramari mu Rwanda
Ambasaderi Henry Rao Hongwei uhagarariye Bushinwa mu Rwanda yiyemeje kuzamura umubare w’abashora imari mu bucuruzi bw’ikawa y’u Rwanda.

Ibyo bije byiyongera ku masezerano ajyanye n’ubucuruzi bukorerwa kuri internet u Rwanda rwasinyanye n’ikigo cyo mu Bushinwa kitwa “Alibaba Group” kizobereye mu bucuzi bukorerwa kuri internet.
Ayo masezerano yasinywe yemerera u Rwanda gucuruza ikawa yarwo, icyayi ndetse n’ibikorwa bikomoka ku bugeni ku masoko yo mu Bushinwa no ku yandi masoko mpuzamahanga hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ku itariki 24 Ugushyingo 2018, itsinda rya abantu 25 baturutse muri Ambasade y’Ubushinwa mu Rwanda bayobowe na Ambasaderi Hongwei basuye Sosiyete y’abahinzi ba kawa yitwa “RCFC” mu magambo ahinnye y’Icyongereza.
Urugendo rwabo ahanini rwari rugamije kwirebera uko ikawa ikaranze itunganywa. Basuye ibice bitandukanye by’uruganda rwa RCFC ruherereye ku cyicaro cy’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga umusaruro ibikomoka ku buhinzi – NAEB.
Abo bashyitsi basobanuriwe imitunganirize ya Kawa mu Rwanda ndetse na gahunda bafite yo kuyigeza ku bakunzi bayo ku isoko ryo mu Bushinwa bifashishije Alibaba Group.
Ambasaderi Hongwei yagize ati “ Nzakora uko nshoboye kose mpe amahirwe abacuruzi bo mu gihugu cyanjye bashore imari mu Ikawa no mu Cyayi cy’u Rwanda.”
Urujeni Sandrine, Umuyobozi mukuru wungirije w’ikigo NAEB yabwiye Kigali Today ko umusaruro w’ikawa woherezwa ku isoko ryo mu Bushinwa ukiri muke, ariko ugenda wiyongera gahoro gahoro.
Urujeni anavuga ko kugera ubu ikilo cy’ikawa ikaranze ku isoko mpuzamahanga gihagaze ku madorari umunani (7120Frw), ariko rimwe na rimwe kikaba kiyongera bitewe n’ubwiza bw’ikawa ndetse n’imihindagurikire y’ifaranga
Ohereza igitekerezo
|