U Bubiligi bwahaye u Rwanda impano ya miliyoni 120 z’ama Euro

Leta y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’imyaka itanu n’igihugu cy’u Bubiligi y’impano ya miliyoni 120 z’ama Euros, azafasha u Rwanda kwihutisha iterambere mu buvuzi, ubuhinzi, no guteza imbere umujyi wa Kigali n’iwunganira.

Ambasaderi Benoit Ryelandt na Minisitiri Dr Uziel Ndagijimana bashyira umukono ku masezerano
Ambasaderi Benoit Ryelandt na Minisitiri Dr Uziel Ndagijimana bashyira umukono ku masezerano

Iyi mpano izagabanywa muri ibyo byiciro byose, aho mu buvuzi hazakoreshwa miliyoni 45 z’ama Euros, mu buhinzi hakazakoreshwa miliyoni 30, naho mu guteza imbere imijyi hakazajya miliyoni 28.

Mu buzima ayo mafaranga azibanda cyane kuri gahunda z’imyororokere, mu buhinzi hakazibandwa cyane ku kongerera agaciro ibihungwa no kubonera isoko umusaruro w’ubuhinzi.

Ayo masezerano aje yunganira indi mpano ya miliyonin 160 z’ama Euros nayo yakoreshejwe mu guteza imbere ubuzima, kongera amashanyarazi ndetse no mu buhinzi.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi DR. Uziel Ndagijimana yavuze ko Leta y’u Rwanda yishimira ubufatanye igirana n’igihugu cy’u Bubiligi, kandi ko u Rwanda rwiteguye gukoresha neza iyo mpano.

Yavuze ko inzego zose aya mafaranga azakoreshwamo ari ingenzi ku buzima bw’abanyarwanda, kandi ko Leta y’u Rwanda ishimira igihugu cy’u Bubiligi mu kurufasha kugera ku ntego rwihaye.

Ati”Leta y’u Rwanda ifata urwego rw’ubuzima, ubuhinzi ndetse no guteza imbere imijyi nk’inzego z’ingenzi kandi zifatiye runini Abanyarwanda n’iterambere ry’igihugu. Inkunga y’u Bubiligi muri izi nzego ni intambwe ikomeye idufasha kugera ku ntego igihugu cyihaye”.

Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda Benoit Ryelandt we yavuze ko gushyira umukono kuri aya masezerano ari ikimenyetso cy’umubano mwiza, u Rwanda rufitanye n’u Bubiligi.

Ati” Birumvikana hari inzego zigomba kwitabwaho kandi byoroshye kugira icyo dukoraho. Birumvikana kandi ntihabura imbogamizi, ariko hari uburyo bwo kuzikemura. Icyo mbona cyo ni uko hari umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi, kuburyo imbogamizi zaboneka zose zashakirwa uko zikemurwa”.

Aya masezerano yashyizweho umukono azamara imyaka itanu, akaba yarateguwe by’umwihariko n’ikigo cy’u Bubiligi gishinzwe iterambere (Enabel), ari nacyo kizakurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo gifatanije na minisiteri bireba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka