Sosiyete SANLAM yaguze SORAS na SAHAM

Sosiyete SANLAM yo muri Afurika y’Epfo yaguze imigabane 100% y’ibigo bikomeye by’ubwishingizi bisanzwe bikorera mu Rwanda bya SORAS na SAHAM, ikizeza Abanyarwanda serivisi nziza.

SANLAM yaguze SORAS na SAHAM bisanzwe bikorera mu Rwanda iby'ubwishingizi
SANLAM yaguze SORAS na SAHAM bisanzwe bikorera mu Rwanda iby’ubwishingizi

Byatangarijwe mu kiganiro abahagarariye ibyo bigo bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 15 Werurwe 2019, kikaba cyari kigamije kugaragariza Abanyarwanda ko kuba ibyo bigo byari bisanzwe mu Rwanda bihurijwe hamwe bigiye kugira imbaraga nyinshi bityo byongere ubwiza bwa serivisi bitanga.

SANLAM yari ifite imigabane 63% muri SORAS kuva muri 2014, hanyuma muri 2018 ihita igura imigabane yose 100%, ndetse inagura SAHAM aho iri ku isi, byose ngo bikaba byaratwaye iyo sosiyete yo muri Afurika y’Epfo asaga miliyari 130Frw.

Hodari Jean Chrisostome, umuyobozi w’ishami ry’ubwishingizi bw’ubuzima muri SORAS, yagarutse ku mpamvu zatumye ibyo bigo bihuzwa.

Yagize ati “Ibi bigo byashyizwe hamwe kubera ko bifite umushoramari umwe ari we SANLAM, waguze imigabane yabyo yose. Si byiza rero ko ibigo by’umushoramari umwe kandi bikora bimwe byahurira ku isoko rimwe bipiganwa, guhuza ibikorwa byari ngombwa”.

Akomeza avuga ko kuva ubu ibyo bigo bibiri byaguzwe bigiye gukora mu izina rya SORAS, ariko ngo mu mpera z’uyu mwaka bizahinduka bifate izina rya SANLAM yabiguze.

Fiacre Birasa, umuyobozi mukuru w’ishami ry’ubwishingizi rusange rya SORAS, avuga ko kwihuza kw’ibyo bigo bizatuma serivisi zatangwaga ziba nziza kurushaho.

Yagize ati “Ubufatanye bwacu buratuma tugira imbaraga nyinshi n’imikorere ivuguruye bityo turusheho gufata neza abafatabuguzi bacu kuko n’imari yazamutse. Abashyize hamwe nta kibananira, twari dusanzwe dukora neza ariko bigiye kurushaho kuko SANLAM isanzwe ikomeye muri Afurika”.

Umuyobozi w’ishami ry’ubwishingizi bw’ubuzima muri SAHAM, Betty Sayinzoga, yavuze ko hari ahantu henshi mu gihugu bari bataragera ngo berekane ibyo bakora none bikaba bigiye gukemuka.

Ati “Biradushimije kuba twishyize hamwe kuko twari dufite ikibazo cy’uko tutari turagera ku Banyarwanda benshi ngo bamenye ibijyanye n’ubwishingizi dutanga, cyane cyane ubw’ubuzima. Ubu bufatanye rero buzatuma tubasha kugera kuri benshi ndetse tunabahe serivisi zinoze”.

Yakomeje avuga ko kuba uwo mushoramari mushya yahisemo kugura SAHAM na SORAS ari uko ibyo bigo ngo yabibonyemo ubunararibonye, cyane ko nka SORAS yatangiye mu Rwanda mu 1984 na ho SAHAM ikaba yaratangiye gukora mu 1960, ikaba yari iy’abanya Maroc.

SANLAM ni sosiyete ifite ubunararibonye mu ishoramari ritandukanye kuko ubu ngo ikorera mu bihugu 34 byo hirya no hino ku isi, byiganjemo ibya Afurika.

Icyakora guhuza ibyo bigo bisanzwe bikorera mu Rwanda ngo bizagira ingaruka kuri bamwe mu bakozi babikoreraga, kuko ngo abari hagati ya 10 na 15% by’abo byakoreshaga bazatakaza akazi kabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka