Simbi: Koperative Duharanire Amahoro igiye kuzuza uruganda rwa kawunga

Koperative Duharanire Amahoro yo mu Murenge wa Simbi, iri kubaka uruganda rutunganya ifu y’ibigori abantu bakunze kwita kawunga ikaba iteganya ko mu cyumweru gitaha rwatangira gukora kuko ibisigaye gukorwa ari bikeya cyane, harimo no gushyira amakaro hasi mu ruganda.

Koperative Duharanire Amahoro yatangiye ari ishyirahamwe riharanira ubumwe n’ubwiyunge mu Murenge wa Simbi.

Imashini itonora ibigori ngo nibamara gushyiraho aho ibigori bizajya bijya bimaze gutonorwa bakanarushyiramo amakaro ruzahita rutangira gukora.
Imashini itonora ibigori ngo nibamara gushyiraho aho ibigori bizajya bijya bimaze gutonorwa bakanarushyiramo amakaro ruzahita rutangira gukora.

Abarigize 25 baje kwibumbira muri koperative, bagamije gushakira inyungu hamwe, nk’uburyo bwo guhamya ubumwe n’ubwiyunge. Biyemeje gukora uruganda rutunganya kawunga ngo kubera ko babonaga bahinga ibigori byinshi, babijyana ku isoko bagahendwa.

Kubaka uru ruganda ubu bari kubifashwamo na World Vision yatanze miliyoni 45 zo kububakira inzu yo gukoreramo ndetse ibagurira n’imashini nini zifite ubushobozi bwo gutunganya toni eshatu ku munsi.

Imisanzu yabo yo, ingana n’ibihumbi 120 ku muntu, ngo yababashishije kwigurira ikibanza bubakiwemo ku mafaranga ibihumbi 650, ndetse no kwigereza umuriro ku ruganda kuri miliyoni n’igice.

Nubwo mu Karere ka Huye hari n’izindi nganda eshatu zitunganya Kawunga, Duharanire Amahoro bavuga ko nta mpungenge zo kubona ibigori byo gutunganya kuko ngo bagiranye amasezerano n’amakoperative abihinga, bakaba ari bo bazajya babagurira.

Imashini isya ibigori mu ruganda.
Imashini isya ibigori mu ruganda.

Jean Nopomsceni Muragijimana, umwe mu bagenzuzi bo muri iyi koperative, anavuga ko uretse ibigori bizajya biva mu makoperative, banaganiriye n’abandi bafite uruganda nk’urwabo, ku buryo na bo bazajya bashakisha ibigori nk’uko n’abandi babishakisha.

Naho ku bijyanye n’isoko rya kawunga, ngo nta mpungenge bafite kuko na bo bazi gukora kawunga nziza. Ngo nta bwoba bwo guhangana ku isoko.

Ibi abivugira ko 10 mu banyamuryango bahuguwe ku mikoreshereze y’imashini bahawe, ndetse no mu bundi bumenyi bukenewe kugira ngo uruganda rwabo rukore neza, ku buryo ngo imirimo myinshi ari bo bazajya bayikorera, byibura ku ikubitiro.

Abaturiye uruganda batangiye gutekereza ku kwiteza imbere

Abanyamuryango ba Koperative Duharanire Amahoro, kimwe n’abandi baturiye uru ruganda, biteze ko nirutangira gukora ruzabagirira akamaro kanini.

Celestin Sebazungu, umwe mu banyamuryango bayo, agira ati “Uru ruganda ruzadusera gahunga nziza, turye umutsima unyomoye n’igikoma, ndetse tugemurire n’ibigo by’amashuri.”

François Nsabimana, aturiye uri ruganda, ngo nubwo atari umunyamburyango yizeye ko ruzamuteza imbere nk’umuhinzi w ‘ibigori.

Agira ati «Ndateganya kuzongera umusaruro, nkahinga ahantu hatubutse kuko tubonye uruganda, ntibizongera kudupfira ubusa. »

Ukubapfira ubusa kw’ibigori avuga ngo ni ukubera ko babiryaga nabi, bakabigemura mu masoko bakabaha amafaranga makeya. Ati « ubungubu bigiye kugira agaciro. »

Marie Goretti Mukamasabo, we ni umunyamuryango wa koperative, ariko ngo ruzamubashisha gukora n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi.

Ati «Muri uru ruganda hari ibisigazwa bizajya bivamo. Nshobora kuzorora inkoko, nkajya nza nkagura bya bisigazwa nkagenda nkazigaburira. Icyo gihe nzabona amagi, nikure mu bukene. »

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kwibumbira mu makoperative bitanga inyungu nyinsh cyane bityo turakangurura abanyarwanda kuyayoboka

wamara yanditse ku itariki ya: 12-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka