Siemens igiye gutera ikirenge mu cya Volkswagen ishora imari mu Rwanda
Uruganda rwa Siemens rurifuza gushora imari mu iyubakwa ry’umuhanda wa Gari ya moshi Isaka-Kigali

Uruganda rw’Abadage rwa Siemens rwatangaje icyifuzo cyarwo cyo gushora imari mu ikoranabuhanga rizashyirwa mu iyubakwa ry’umuhanda wa Gare ya moshi wa Isaka-Kigali.
Umuyobozi w’uru ruganda mu gice cya Afurika yo hagati, Andre Bouffioux, yavuze ko uru ruganda rusanzwe rufite ubunararibonye mu bijyanye no gushyira ikoranabuhanga rigezweho ku nzira za Gare ya moshi.
Yagize ati “Dufite tekinoloji zijyanye n’igihe zikora mu mihanda ya Gare ya moshi kandi tukaba tuziko uyu mushinga (Isaka-Kigali) ukeneye ishoramari. Niyo mpamvu twatangiye gutekereza ku ishoramari twahakorera.”
U Rwanda na Tanzania byamaze kwemeranya ku iyubakwa ry’uyu muhanda wa kilometero 400, uzatangira kubakwa mu kwezi k’Ukwakira 2018.
Uruganda rwa Siemens rukaba rwahise rwohereza ikipe y’abantu batanu baje kureba ibijyanye n’amahirwe ashobora kuba muri uyu mushinga. Ubusanzwe uruganda rwa Siemens rwari ruzwi mu bijyanye no gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga nka za telefoni.
Ariko kuva uyu mushinga wa Gare ya moshi watangira kuvugwa watumye batekereza ko hari ibindi birenze bakora muri aka karere, nk’uko bakomeza babitangaza.
Mu yindi mishinga Siemens yakozeho, yagiye ikora ibijyanye no gushyiramo uburyo butuma ibintu byikoresha (Automation), ibijyanye no gushyiraho umuriro w’amashanyarazi (Electrification) n’ibindi bituma imirimo ikorerwa mu nzira za Gare ya moshi zigenda neza.
Bouffioux avuga ko bitarenze ukwezi kwa Werurwe uyu mwaka, Siemens izagirana ibiganiro na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo kureba ahantu h’ingenzi uru ruganda rwahera rushora imari, haba mu ikoranabuhanga, ibikorwaremezo, ubuzima n’ingufu.
Bouffioux yizera ko akurikije aho bakorera muri Afurika hagera kuri 26, u Rwanda rufite ibikenewe byose kugira ngo narwo ruhaze.
Ati “Twahisemo u Rwanda kubera ubushake rugaragaza, umutekano no kuba rushaka kubaka ibintu biramba. Mu mezi atatu tuzahura na Perezida n’abahagarariye guverinoma kugira ngo tuganire ku ishoramari ry’imyaka itanu dushaka gukorera aha.”
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Stephen Ruzibiza yabwiye Kigali Today ko iri shoramari riramutse rikozwe rizazamura uburyo ubucuruzi bukorwa mu Rwanda, harimo kugabanya ikiguzi gikoreshwa mu gutumiza ibikoresho by’ikoranabuhanga.
Uruganda rwa Siemens ruteganya kuza mu Rwanda mu gihe hari urundi ruganda rw’Abadage rwa Volkswagen (VW) rwamaze gukandagiza ikirenge ku isoko ry’u Rwanda ruje gukora imodoka zikorewe mu Rwanda.
Inkuru zijyanye na: Volkswagen
- Kuba u Rwanda rutajenjekera ruswa ni kimwe mu byatumye Volks Wagen yemera gukorana na rwo
- U Rwanda rwamuritse ku mugaragaro uruganda ruteranya imodoka
- Imodoka yabonye ari umwana, ibaye iya mbere ikorewe mu Rwanda ari Perezida
- Gutangira guteranya imodoka za VW mu Rwanda byigijweho inyuma ukwezi
- Imodoka zikorewe mu Rwanda ziraba ziri ku isoko mu mwaka umwe
- 2017 izasiga hari imodoka za Volkswagen zateranyirijwe mu Rwanda
- Volkswagen igiye gutangiza uruganda ruteranya imodoka mu Rwanda
Ohereza igitekerezo
|
Twishimiye abashoramari bari kwitabira gahunda Leta yacu yashyizeho yo korohereza abanyamahanaga mu ishoramari rirambye.
Abanyarwanda twese iyo tuva tukagera turabishyigikiye kuko inyungu ni izacu kubera ko ibizakorwa bizinjiriza abanyarwanda muri rusange kandi hazaboneka n’akazi kubenegihugu