SACCO Tumba, 9.2% by’abatse inguzanyo bishyura nabi

Mu nama y’inteko rusange y’abanyamuryango ba koperative umurenge sacco yo mu murenge wa Tumba mu karere ka Huye (RATUSA), byagaragaye ko mu mwaka ushize wa 2018, ku bantu 133 bari batse inguzanyo, habonetsemo 40 bishyuye nabi, naho muri 2019 ho hari abantu 28 ku 125 bishyuye nabi inguzanyo bafashe.

Inteko rusange ya RATUSA yakiriye imihigo y'abakozi bayo
Inteko rusange ya RATUSA yakiriye imihigo y’abakozi bayo

Abo 28 bari bafite inguzanyo za miliyoni 11 kuri miriyoni 121 zatanzweho inguzanyo. Ibi byatumye kutishyura neza muri iki kigo cy’imari bigera ku 9.2%, mu gihe banki nkuru y’u Rwanda (BNR) ivuga ko kwishyura nabi bitagombye kurenza ijanisha rya 5%.

Ibi byatumye abakozi b’iyo sacco, bahigira imbere y’abanyamuryango bayo, gutanga serivise nziza, kongera umubare w’abanyamuryango, kongera ubwizigame, ariko cyane cyane kugabanya ubukerererwe mu kwishyura inguzanyo bukigaragara ku banyamuryango bamwe na bamwe.

Ni nyuma yo kubona ko gukorera ku mihigo byihutisha ibikorwa, aho abo bakozi bahigiye mu nama y’inteko rusange yateranye tariki ya 10 Ugushyingo 2019.

Umukozi ushinzwe inguzanyo muri sacco Tumba, Nyiramandwa Séraphine, iyo abanyamuryango bishyuye nabi inguzanyo, bituma imikorere y’iki kigo cy’imari itagenda neza.

Umucungamutungo wa Sacco ya Tumba ahigira imbere y'inteko rusange
Umucungamutungo wa Sacco ya Tumba ahigira imbere y’inteko rusange

Ati “Tuvuge niba dutanze inguzanyo za miliyoni 100, tubara ko buri kwezi tuzajya twinjiza miliyoni eshanu, niba aho kubona miliyoni eshanu tubonye eshatu ku kwezi, bituma amafaranga yagombaga kugaruka mu kigo agakora n’ibindi, abura”.

Perezida w’inama y’ubutegetsi ya RATUSA, Vincent Migabo, ati “Gukemura iki kibazo cy’ubukererwe mu kwishyura kikidindiza iterambere ry’ikigo cy’imari no kongera umubare w’abanyamuryango n’ubwizigame, byose twabonye nta kindi cyatuma bigerwaho neza kandi vuba uretse gukorera ku mihigo”.

Abagize inteko rusange bahagarariye abandi bakiriye imihigo y’aba bakozi, bavuga ko gukorera ku mihigo bizabafasha kugenzura abakozi ba sacco yabo, kuko n’ubundi ari bo bakorera.

Inteko rusange ya sacco ya Tumba yakiriye imihigo y'abakozi
Inteko rusange ya sacco ya Tumba yakiriye imihigo y’abakozi

Umwe muri bo witwa Bertin Akimana ati “Ubundi abakozi bicaye mu biro ntitwamenya uko bakora. Ariko niba bahigiye ikintu, bakazagaruka kugihigurira imbere y’abo bagihigiye, na bo bakareba niba koko bakora cyangwa ari ukwicara bakarya umutungo w’abanyamuryango, ni byiza”.

Kugeza ubu RATUSA ifite abanyamuryango 5,872. Intego ifite ni uko m’Ugushyingo 2020, inama rusange izaterana baramaze kwiyongeraho 500. Ubwizigame na bwo ngo buzaba bwariyongereyeho miliyoni 50.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka