Rwiyemezamirimo Uwitije asaba abakoresha kwita ku bakozi kuko aribwo batanga umusaruro

Mu gihe isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo buri tariki ya mbere Gicurasi, rwiyemezamirimo Uwitije avuga ko iyo umukoresha yitaye ku bakozi be ari cyo gituma bakunda akazi, bagatanga umusaruro.

Aba ni bamwe mu bakozi ba Uwitije bakora akazi k'umunsi bakagahemberwa (nyakabyizi)
Aba ni bamwe mu bakozi ba Uwitije bakora akazi k’umunsi bakagahemberwa (nyakabyizi)

Kigali Today yaganiriye na Uwitije Bernard ufite ikompanyi yita ku mitunganyirize ya kawa, yitwa “TRAPRO Coffee Washing Stations Ltd”.

Iyi kompanyi ifite inganda eshatu zitunganya kawa: Gitega Hills Coffee ruherereye mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, Ibisi Mountain Coffee ruherereye mu Murenge wa Maraba mu Karere ka Huye na Bwenda Mountain Coffee ruherereye mu Murenge wa Kibumbwe mu Karere ka Nyamagabe.

Uwitije avuga ko ikompanyi ye ifite abakozi 13 bakora mu buryo buhoraho, abakozi umunani bakora mu gihe cy’isarura (seasonal period) bagakora bunganira abo bakozi bahoraho, hakaba n’abakozi bakora nyakabyizi mu bihe byo gutunganya kawa, aba bakaba bahindagurika bitewe n’umusaruro wabonetse.

Aba bakozi bakora nyakabyizi, bashobora kubarirwa hagati ya 100 na 250, bitewe n’ingano y’umusaruro wa kawa.

Abo ni abandi bakozi ba nyakabyizi
Abo ni abandi bakozi ba nyakabyizi

Uwitije avuga ko muri uyu mwaka, kubera umusaruro wagabanutse ubu abakozi bakora nyakabyizi babarirwa mu 110 mu nganda zose uko ari eshatu.

Kompanyi ya Uwitije yatangiye mu mwaka wa 2016

Uwitije avuga ko mu rwego rwo gufasha abakozi gukora neza akazi kabo, kompanyi TRAPRO ibagenera ibiteganywa n’itegeko ry’umurimo mu Rwanda byose.

Avuga ko ubu abakozi be bahoraho bose bafite amasezerano y’akazi, barateganyirizwa mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB), ndetse ubu ikigo kiri muri gahunda yo gutangira kubatangira imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza muri RSSB.

Avuga kandi ko hajya habaho kuzamura abakozi mu ntera no mu mishahara, bigakorwa hagendewe ku burambe umukozi afite mu kazi.

Hari kandi gufasha abakozi kubona inguzanyo ntoya batagombye kujya muri banki, na byo bikorwa mu rwego rwo gufasha abakozi gukemura bimwe mu bibazo baba bafite.

Bacumbikira abakozi ku buntu

Uwitije yongeraho ko kubera ko inganda zose zubatse mu giturage hafi y’ahari imirima ya kawa, hashyizweho uburyo abakozi bakora baba mu nganda imbere.

Ati” Umukozi aba agomba kuba hafi y’akazi, agakora bitamusaba gusohoka mu ruganda. Kubera iyo mpamvu iyo twubaka uruganda, duteganya n’amacumbi y’abakozi, kandi tukubaka mu buryo haba harimo nibikoni bikabafasha gutegura amafunguro”.

Yongeraho ko aya macumbi aba yubatse arimo n’ibikoresho by’ibanze, ku buryo ntacyo umukozi asabwa kuzana.

Ati “Ntabwo ari ngombwa ko tubwira umukozi ngo aze yikoreye uburiri (matelas)”.

Uwitije Bernard(wa kane uvuye iburyo wambaye umupira w'umuhondo)n'abakozi be bahoraho
Uwitije Bernard(wa kane uvuye iburyo wambaye umupira w’umuhondo)n’abakozi be bahoraho

Abakozi muri iki kigo kandi bahabwa amafaranga yo guhamagara n’ayo gukoresha kuri Interineti, akarutana bitewe n’inshingano z’umukozi.

Uwitije kandi avuga ko ikigo kigira uruhare mu guhahira abakozi ibyo kurya, aho kibongereraho amafaranga yo guhaha ibibatunga.

Uwitije asaba abakozi bose muri rusange kurushaho kunoza umurimo bakora, kuko ari wo soko y’iterambere.

Ati “Dukwiye guharanira ko igihe cyose tumara ku murimo gitanga umusaruro urenze n’uwo umukoresha wawe yifuza”.

Asaba kandi abakozi kwirinda kujya bijujutira ko bahembwa amafaranga makeya, ahubwo bagasuzuma niba ibyo batanga bihagije.

Naho ku bakoresha, Uwitije avuga ko buri mukoresha akwiye kugerageza gutera akanyabugabo abakozi, kandi akagerageza kubumva.

Abasaba kandi guharanira ko abakozi batanga umusaruro ku kazi, ariko bakanatekereza uko umukozi bakoresha yatera imbere kandi agahora yishimira akazi arimo.

Rumwe mu nganda za Uwitije Bernard
Rumwe mu nganda za Uwitije Bernard
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Dushimira byimazeyo tubikuye kumutima Bernard Uwitije kuko yadufashije nkabahinzi ba Gitega kuko yatuzaniye uruganda hafi kuko byaratuvunaga kubona aho tugurisha umusaruro Kandi abasha no kuduha inguzanyo tugakemura ibibazo tukazishyura Kawa zeze.

Murakoze cyane!!!

Iraguha Olivier yanditse ku itariki ya: 2-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka