RwandAir yemerewe gukoresha ibibuga by’indege byose bya Nigeria

U Rwanda na Nigeria byasinye amasezerano y’imikoreshereze y’ikirere (BASA) aho indege za RwandAir zemerewe bidasubirwaho gukoresha ibibuga by’indege byose bya Nigeria.

Abayobozi ku mpande zombi bashyira umukono ku mazerano atuma u Rwanda rwemererwa gukoresha ibibuga by'indege byose bya Nigeria
Abayobozi ku mpande zombi bashyira umukono ku mazerano atuma u Rwanda rwemererwa gukoresha ibibuga by’indege byose bya Nigeria

Ni amasezerano yashyizweho umukono n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo ushinzwe ubwikorezi, Eng. Jean de Dieu Uwihanganye ku ruhande rw’u Rwanda, n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe iby’indege, Sen. Hadi Abubakar Sirika ku ruhande rwa Nigeria, kuri uyu wa 26 Werurwe 2018.

Minisitiri Uwihanganye yavuze ko ayo masezerano ari ayo ku rwego rwo hejuru, cyane ko aje asanga andi yari yarasinywe mbere.

Yagize ati “Aya masezerano araduha uburenganzira budasanzwe. Twari twarasinyanye andi masezerano na Nigeria muri 2010 yo ku rwego ruto atwemerera gukorera mu mujyi wa Lagos wonyine ariko ayo dusinye ubu aduha uburenganzira bwo gukorera ku bibuga byose by’indege by’icyo gihugu”.

Arongera ati “Ayo masezerano kandi atwemerera gufata abagenzi muri Nigeria tukaba twabajya mu kindi gihugu cyose cya Afurika. Ni uburyo budasanzwe Nigeria iduhaye tunayishimira, kuko biri mu rwego rwo gukomeza gufungura ikirere cya Afurika”.

 Minisitiri Uwihanganye yahaye impano mugenzi we Sen. Abubakar wa Nigeria.
Minisitiri Uwihanganye yahaye impano mugenzi we Sen. Abubakar wa Nigeria.

Sen. Abubakar yavuze ko ayo masezerano ari ingenzi kuko ari mu cyerekezo cya Afurika cyo koroshya imihahiranire.

Ati “Aya masezerano ni ingenzi kuko agiye koroshya urujya n’uruza hagati y’abaturage b’ibihugu byombi ndetse akanoshya uburyo bwo gutwara imizigo. Afitiye akamaro kanini impande zombi kuko no kujya mu bindi buhugu bizaba byoroshye bityo ubucuruzi butere imbere”.

Umuyobozi wa RwandAir, Chance Ndagano, yavuze ko ayo ari andi mahirwe ikigo akuriye kibonye.

Ati “Ibi birafasha RwandAir kugera ku ntego yihaye yo gufasha Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange kuzenguruka uyu mugabane no kujya hanze yawo nta nkomyi. Bizongera ubukerarugendo n’ubucuruzi cyane ko ari isoko rigari ry’abantu basaga miliyari imwe”.

Nigeria ni igihugu gifite abaturage barenga miliyoni 190, iri ngo rikaba ubwaryo ari isoko rigaragara u Rwanda rwungutse.

Ifoto y'Urwibutso ku bahagarariye ibihugu byombi muri aya masezerano
Ifoto y’Urwibutso ku bahagarariye ibihugu byombi muri aya masezerano

RwandAir yari isanzwe ijya i Lagos ariko muri Gicurasi 2018 ngo izatangira gukorera ingendo no mu mujyi wa Abuja.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka