Rwandair irakomereza ingendo i Harare na Cape Town

Bitarenze tariki 16 Gicurasi 2018, Rwandair iratangiza ingendo nshya zerekeza mu Murwa mukuru wa Zimbabwe, Harare igakomereza i Cape Town muri Afurika y’Epfo.

Rwandair yabitangaje nyuma y’aho Guverinoma ya Zimbambwe iyihereye uburenganzira bwo gutangiza serivise zayo muri iki gihugu, nk’uko byatangajwe na Yvonne Manzi Makolo ushinzwe itumanaho muri Rwandair.

Makolo yavuze ko ubu ni uburenganira bwa 5 bwo gukura abagenzi mu gihugu kimwe ugakomereza mu kindi Rwandair yahawe.

Yagize ati “Bivuze ko tuzajya tunava Cape Town tugaruka Kigali, kandi tukazajya dufata abagenzi i Harare tukabajyana i Cape Town.”

Kuva tariki 5 Mata 2017, Rwandair yari isanzwe ikorera ingendo enye mu cyumweru i Harare.

Minisitiri w’Ubwikorezi n’ibikorwaremezo muri Zimbabwe, Joram Gumbo, yavuze ko guhuza ingendo za Harare na Cape Town bizafasha Abanyazimbabwe bari basanzwe bakora izo ngendo.

Ati “Uru rugendo ni rwo ruzaba rubaye urwa mbere ruhuje Harare na Cape Town nta handi umuntu ahagaze.”

Uru rugendo kandi ruzatuma Rwandair izaba igize ingendo hafi ya hose muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Umwaka ushize nabwo yafunguye ikicaro kinini mu Mujyi wa Benin kugira ngo ibashe guhatana ku isoko ryo muri Afurika y’Uburengerazuba

Izi ngendo nshya zije ziyongera ku zindi Rwandair iteganya gutangiza muri Guangzhou na Isiraheli mu minsi ya vuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka