Rwamagana: Hagiye kubakwa uruganda rukora impapuro mu mitumba y’insina
Mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri, abashoramari bibumbiye mucyo bise Banana Paper Industry Ltd baraba batangiye kubaka uruganda ruzajya rukora impapuro mu mivovo n’imitumba y’insina zeraho ibitoki, rukazubakwa ahitwa Munyiginya mu karere ka Rwamagana.
Wellars Ndayambaje ukuriye abashoramari bazubaka urwo ruganda yabwiye Kigali Today ko urwo ruganda rwabo ruzajya rukora impapuro mu mivovo y’insina, bakaba ngo bazajya bagura imitumba abahinzi basaruyeho ibitoki, bakayibyaza impapuro zinoze nk’izindi abantu basanzwe bagura ku isoko iki gihe.
Bwana Ndayambaje aremeza ko imirimo yo kubaka inyubako uruganda ruzakoresha izatangira mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga uyu mwaka, bakifuza kandi ko ngo kubaka bitarenza amezi atatu, bagatangira gukora impapuro nyirizina.
Abahinzi b’urutoki mu Ntara y’Iburasirazuba bose ngo bashobora kuzabona isoko ry’imivovo izajya iva ku nsina basaruyeho ibitoki byabo kuko ikoranabuhanga Banana Paper Industry Ltd izakoresha rizatuma imivovo yose ikoreshwa.

Nubwo Banana Paper Industry Ltd itaremeza ikiguzi izajya itanga ku mivovo, amakuru atangwa na bamwe mu bakurikirana iby’ubu bucuruzi baravuga ko ngo toni imwe y’imivovo ishobora kuzajya igurwa amafaranga ari hagati y’ibihumbi 20 na 35. Ikiguzi nyacyo ariko ngo cyizemezwa uruganda nirutangira ibikorwa byarwo nyirizina.
Wellars Ndayambaje uyobora Banana paper Industry Ltd avuga ko yizeye ko abahinzi b’urutoki bazajya bagemura imivovo ku bwinshi kuko ngo izagurwa ku giciro cyiza dore ko ngo n’ubundi imivovo batagiraga ikindi bayikoresha.
Ibikorwa byo kugemura imivovo ku ruganda Banana Paper Industry Ltd ngo bizegurirwa amakoperative y’abahinzi b’urutoki, bakazajya bayigura mu banyamuryango n’abandi baturage bagenzi babo, bakayigemura ku ruganda.
Banana Paper Industry Ltd izakora impapuro z’amoko abiri, duplicata na brustole, zose ngo ziri ku bipimo mpuzamahanga kuko Banana Paper Industry Ltd izakoresha ikoranabuhanga riri hejuru nko mu Buhinde.

Bwana Ndayambaje avuga ko ubuhanga bwo gukora impapuro mu mivovo y’insina bwamamaye mu bihugu binyuranye ku isi nka Amerika, Australia, Ubuyapani n’ahandi.
Abafite igishoro bashobora kwifatanya na Banana Paper Industry Ltd
Ubuyobozi bwa Banana Paper Industry Ltd bwemeza ko buri wese ubishaka ashobora kugura imigabane muri urwo ruganda akazaba umwe mu bashoramari bazungukira mu bucuruzi bw’impapuro zizakorwa mu mivovo y’insina.
Kuri ubu ngo umugabane umwe uragurwa amafaranga ibihumbi 590, ariko imirimo yo kubaka inyubako z’uruganda nirangira Banana Paper Industry Ltd izahagarika kugurisha imigabane ku baturage kuko izatangira gukorana n’amabanki n’abashoramari bo mu mahanga bamaze kugaragaza ko bazazana imari yabo mu bikorwa by’urwo ruganda.
Umuyobozi wa Banana Paper Industry Ltd aravuga ko bizeye gukora ubucuruzi bwunguka cyane kuko u Rwanda rukoresha impapuro nyinshi zigurwa mu mahanga, ubu bakaba bazungukira mu kuzikorera mu Rwanda bakoresheje ibikoresho by’ibanze biboneka henshi mu Rwanda kandi ngo isoko riracyari rinini mu Rwanda no mu karere.

Mu gihugu cya Uganda na Tanzaniya bafite inganda zikora impapuro ariko ngo zitanga umusaruro muke ku buryo no muri ibyo bihugu bakigura impapuro z’inyongera mu mahanga.
Mu ntara y’Iburasirazuba habarurwa ubuso bungana na hegitari ibihumbi 48 na 260 zihinzeho urutoki. Banana Paper Industry Ltd ariko ivuga ko bashobora no kuzajya bagura imitumva mu turere tunyuranye tw’igihugu, hagamijwe ko imivovo myinshi yasigaraga ahasaruwe ibitoki yazajya ikoreshwa ikanasigira amafaranga abahinzi.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni byiza abanyarwanda turagenda twunguka ubwenge twihangira imirimo! mwamfasha kumenya aho umuntu yagemura impu z`amatungo muri Kigali?
Inama mutugira ni nziza!gusa twabizeza ko umushinga wizwe neza uzagirira akamaro abanyarwanda bose ndetse n,abo mu murenge wa munyiginya murimo.ntimugire ikibazo kijyanye n,inyigo
Twishimiye iki gikorwa twakwita nk’indashyikirwa!!! ariko se impungenge mfite ko, imitumba n’imivovo byifashishwaga gusasira insina, bikavamo n’ifumbire, aho ntibizaba ikibazo!!! bazabona ikibisimbura se!!! reka twizere ko babyiganye ubushishozi!!
Iki n’igikorwa nyaco cy’iterambere, aka niko gasha umuntu yavuga gafatika kandi gafitiye abaturage akamaro kuko kazatanga akazi ku baturage batari bake cyane cyane urubyiruko. Mukomereze aho.
Ibi nibyiza twe turabishimye,gusa mwatubwiye ko rugiye kubakwa mu murenge wa Munyiginya bishoboka mwatubwira n’Akagari kuko natwe niho dutiye twumve k otu beneficiares barwo bambere mu kubonamo akazi
mfite ubwoba ko imitumba izabura,nabagira n’inama yo kunyarukira egypt bakareba uko urufunzo rubyazwa impapuro kandi muzi ko turufite rwinshi rutagira icyo rutumarira, hagati aho turabashima mu bitecyerezo byiza nkibi