Rutsiro: Ikibazo cy’amafaranga cyatumye Hotel idindira
Akarere ka Rutsiro ni kamwe mu turere tudafite ibikorwaremezo ariko ubuyobozi buri gushakisha uburyo bwakemura iki kibazo. Ni muri urwo rwego akarere kagiye kubaka amahoteri atandukanye ariko iyabimburiye izindi yatinze kuzura kubera ikibazo cy’amafaranga.
Iyi hoteri izaba yitwa GUEST HOUSE iri kubakwa hafi mu birometero 2 uvuye ku biro by’akarere ka Rutsiro kari I Congo Nil, ikaba iri kubakwa na Rwiyemezamirimo witwa HITIMANA Nathanael, uhagarariye sosiyete ya ECOFOHINA.
Iyi hoteri yatangiye kubakwa mu kwezi kwa Gatatu umwaka wa 2012 imirimo igomba kumara amezi 18, ariko kugeza n’ubu ntiruzura.
Hitimana uri kuyubaka avuga ko impamvu ari uko akarere kamuhaye amafaranga make ariko ngo agiye kuyubaka azishyuze nyuma kuko ngo agumye gutegereza yahomba.
Ati “uko ntanze fagitire baranyishyura ariko igice kinini kiracyariyo. Kubera ko ntashaka guhomba ngiye kuyirangiza bazayampe nyuma”.

Hitimana avuga ko mu kwezi kumwe iyi hoteri izaba irangiye gushyirwamo amazi ndetse n’amashanyarazi hanyuma ikazuzura yose mu kwezi kwa cumi n’abiri.
Uyu Rwiyemezamirimo ntavuga mu by’ukuri amafaranga akarere kamuhaye n’ayo kamusigayemo ariko we yemeza ko asigaye atishyuye ariyo menshi.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere butangaza ko bagiye bamuhagarika kubera nta mafaranga babaga bafite bayabona bakamubwira agakomeza, nk’uko umuyobozi w’akarere Gaspard Byukusenge aherutse kubitangariza Kigali Today.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Jean Damascène Nsanzimfura atangaza ko iyi hoteri niramuka yuzuye izagirira akarere akamaro kanini cyane ko ishobora kuzakurura abashoramari batandukanye mbere bahatinyaga kubera ikibazo cy’amacumbi.

Abajijwe ikibazo cy’amafaranga atarishyurwa, yavuze ko bagiye bamwishyura mu byiciro bitandukanye ariko ngo kubera ko bakunze gukorana n’uyu rwiyemezamirimo nta mpungenge z’uko itazarangira.
Ati “amafaranga twagiye tuyamuha mu byiciro ariko dusanzwe dukorana ndizera ko izarangira kandi tukazamuha andi nyuma”.
Iyi hoteri izaba ifite ibyumba 32, amazu mato agera kuri 7 azaba afite ibyumba 2 buri imwe, ikazaba ifite Resitora nini, utubyiniro, ubwogero (pisine), ndetse n’ubwotero no kunanura imitsi (Sauna Massage) ikazarangira itwaye miliyari 1 na miliyoni 128 z’amafaranga y’u Rwanda.
Nyuma y’iyi ngo barateganya kubaka izindi izakurikiraho ikazaba yitwa Golf Hotel, gusa aya mahoteri akarere kazajya kayakodesha cyangwa kayagurishe na ba Rwiyemezamirimo.
Aimable Mbarushimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|