Rusizi: Kutabona ibyo bifashisha bakora ’Made in Rwanda’ ni inzitizi ku iterambere ry’abagore

Mu gihe abaturage bakomeje gukangurirwa gukoresha ibikorerwa mu Rwanda muri gahunda ya Made in Rwanda ,bamwe mu bagore bo mu karere ka Rusizi bakora imirimo y’ubukorikori mu rwego rwo kwiteza imbere binyuze muri iyi gahunda baravuga ko bakomeje guhangayikira ibikoresho by’ingenzi bibafasha muri ibyo bikorwa.

Hari n'abagore bakora imirimo yo gukora inkweto
Hari n’abagore bakora imirimo yo gukora inkweto

Igiribambe Jeannette ni umwe mu bagore bafashe iyambere mu kwikorera kuva aho Made in Rwanda itangiriye akora imbabura mu ibumbu akura mu karere ka Musanze. akavuga ko bimuhenda cyane kugira ngo rimugereho.

Ati” bintwara amafaranga menshi cyane kuko njya Musanze nagerayo nkajya gushaka abacukura ibumba naryo nkarigura amafaranga atari make, ngashyira ku modoka bakarigeza Gisenyi ku kiyaga, nkaripakira ubwato ku buryo ibeni imwe y’ibumba igera Rusizi intwaye ibihumbi biri hagati ya Magana ane cyangwa Magana atanu.”

Ni ikibazo ahuriyeho na Uwamahoro Mariette, ukora ibikapu n’ibindi bikoresho bikoze mu masaro na we ugomba kujya kuyashaka I Kigali.

Uwamahoro yungamo ati”Nkora ibikoresho bitandukanye mu masaro ariko kuyabona ino ntibishoboka ndinda gufata urugendo nkajya Kigali kuyashaka urumva ko bintwara amafaranga menshi nakabaye mbona kunyungu.”

N’ubwo bibahenda kugeza ibi bikoresho I Rusizi ariko ngo ntibaburamo inyugu n’ubwo ngo iba itangana n’uko babibonera hafi yaho bakorera.

Kuva mbere hose mu minsi yashize abaturage cyane cyane abatuye mu cyaro bumvaga ko badakoze imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi batabaho. ibi nibyo umushinga Core project wa World vision waje gufashamo abaturage ku girango bahindure imyumvire bityo bakore n’indi mirimo .Ariho Boaz ukuriye uyu mushinga mu karere ka Rusizi mu itorero anglican, avuga ko barajwe ishinga no gukomeza gufasha abagore muri uru rugendo mu kurushaho gutinyuka gukora.

Ati ”hari icyizere gikomeye cy’uko aba bagore bazatera imbere kuko tubabumbira mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya, baracuruza ku buryo umuryango ubona icyo winjiza buri munsi Atari ugutegereza ibigori n’ibishyimbo bahinga bagategereza amezi ane bicaye ntamafaranga agera mu rugo.”

Uyu mushinga bitegenyijwe ko uzafasha abagore basaga ibihumbi bine ubabumbiye mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya mu murenge wa Nyakabuye.Ngirabatware james,umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge asaba abaturage kutumva ko bazakora ibyiza gusa ari uko bgiye gushaka ibikoresho ahandi kuko n’aho batuye bihari ahubwo ngo bakwiye kongera ubumenyi bwo kubikora.

Ati” sinumva ukuntu ibumba ryahano rivamo amatafari rikavamo amategura ryananirwa gukora Imbabura bishobora kuba ari ubumenyi buke ariko uyu mushinga watwemereye uzabagurura bakagura ubumenyi buhagije bubasha kubateza imbere batiriwe bajya gushakira ibikoresho kure.”

N’ubwo aba baturage bagaragaza ko muri aka karere bibagora kubona ibikoresho,ariko bagaragaza ko isoko ry’ibyo babasha gukora rihari bakaba basaba gufashwa ahubwo kubona ibyo bikoresho.

Ariho Boaz ukuriye uyu mushinga mu karere ka Rusizi mu itorero anglican avuga ko bafite gahunda yo guteza abagore imbere
Ariho Boaz ukuriye uyu mushinga mu karere ka Rusizi mu itorero anglican avuga ko bafite gahunda yo guteza abagore imbere
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka