Rulindo: Minisitiri Kanimba yashimye ibyagezweho muri gahunda ya Hangumurimo
Minisitiri w’inganda n’ubucuruzi, Francois Kanimba, aratangaza ko yishimira cyane uburyo akarere ka Rulindo kagenda gatera imbere mu gukorana na gahunda ya Hangumurimo.
Ibi yabitangarije muri aka karere tariki 23/07/2013,ubwo yasuraga ibikorwa bitandukanye muri aka karere byatewe inkunga na ministere y’inganda n’ubucuruzi muri gahunda ya Hangumurimo.
Nyuma yo gusura ibikorwa byatewe inkunga muri gahunda ya Hangumurimo, Minisitiri Kanimba yatangaje Abanyarulindo bafite umwete wo gukora ngo biteze imbere kandi ikigaragara ngo ni uko n’ubuyobozi bwabo bwabishyizemo imbaraga nyinshi.

Bimwe muri ibyo bikorwa ministre yasuye ni ibijyanye n’ubuhinzi ndetse n’ubworozi, yasuye kandi abakora ubukorikori butandukanye, byose akaba yasanze ari ibikorwa bishimishije nk’uko yabitangaje.
Yagize ati “biragaragara ko inkunga iba yatanzwe abayihawe bayikoresha neza nk’uko baba bayihawe. Igitangaje ni uburyo ibyiciro byose byitabiriwe na gahunda ya Hangumurimo, mbese nabonye uko bayitabiriye bitandukanye no mu tundi turere.”
Ku ruhande rw’abatewe inkunga muri gahunda ya Hangumurimo, ngo barashima Leta uburyo yatekereje ku bakene ibagenera uburyo nabo bakwiteza imbere mu bushobozi bwabo.
Nyiramana Germaine utuye mu murenge wa Buyoga yagize ati “Leta yatekereje ku bakene none ubu ntitukibarizwa mu mubare w’abatishoboye kubera Hangumurimo. Natse miliyoni umunani ndakora, ubu ndishyura neza kandi niteje imbere ntanga n’akazi ku bakene mbikesha Hangumurimo”.

Basabye ministre w’ubucuruzi n’inganda gukomeza kubaha inkunga no kurushaho gushishikariza amabanki kuborohereza ku bijyanye n’ingwate.
Ministre yabijeje ko agiye kuvugana n’amabanki bakareba uburyo bajya borohereza abashaka gukora bagahabwa inguzanyo nta mananiza.
Hortense Munyantore
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|