Rubavu: Hagiye kubakwa Gare iri mu za mbere nziza mu gihugu

Ubuyobozi bwa JALI Investment Ltd butangaza ko bugiye kubaka ahahagarara imodoka zitwara abagenzi hazwi nka ‘Gare’ hazaba ari aha mbere mu Rwanda kurenza aho bamaze kubaka.

Gare ya Rubavu igiye kubakwa
Gare ya Rubavu igiye kubakwa

Col Twahirwa Louis Dodo, umuyobozi wa JALI Investment Ltd yabitangarije Kigali Today nyuma yo gusinyana amasezerano n’Akarere ka Rubavu yo kubaka iyi Gare izuzura itwaye abarirwa muri miliyari umunani z’Amafaranga y’u Rwanda.

Akarere ka Rubavu kari gasanzwe katagira aho abagenzi bategera imodoka kuko ahakoreshwa hubatswe n’ikigo gitwara abagenzi cya KBS kigikorera mu ntara, gishyirwa hafi y’umupaka muto uhuza Goma na Gisenyi.

Gare igiye kubakwa izubakwa ahigeze gushyirwa Gare n’ubundi hitwa Nyakabungo hazaba hafite ubunini bungana na hegitare imwe, bitandukanye n’aho imodoka zitwara abagenzi zari zisanzwe zihagarara hatari hahagije.

Col Twahirwa Louis Dodo avuga ko ibikorwa byo kubaka iyi gare bizamara imyaka ibiri kandi hakazatangirwa serivisi zitandukanye zirimo aho gushyira imodoka, ibiro by’ibigo bitwara abagenzi, uburiro, amacumbi n’inzu z’ubucuruzi.

Uyu muyobozi avuga ko zimwe mu mbogamizi bafite ari ibikorwa bitararangira byo kwishyura abahaturiye bagomba kwimurwa kuko bamaze kubarirwa. Avuga ko nta muturage uzahendwa kuko ubutaka bwabo buzishyurwa ku giciro kiriho, ndetse ngo abaturage bazishyurwa ibikorwa byabo ku gaciro gakwiye.

Col Twahirwa Louis Dodo avuga ko ibikorwa byo kubaka iyi Gare izaba ari iya mbere muri Gare zose bamaze kubaka kuko izaba yihariye bitewe n’uko iri ku marembo y’Igihugu.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu bwasinyanye amasezerano na Jali Investment yo kubaka Gare igezweho ya Rubavu izaba ifite agaciro k'amafaranga y'u Rwanda asaga Miliyari 9
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwasinyanye amasezerano na Jali Investment yo kubaka Gare igezweho ya Rubavu izaba ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyari 9

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, avuga ko iyi Gare igiye guhindura isura y’umujyi kuko izatuma ibikorwa by’ishoramari n’ubukerarugendo byiyongera.

Agira ati; “Turizera ko iyi Gare izazana impinduka nk’umujyi wa kabiri nyuma ya Kigali kuko izateza imbere ubukerarugendo n’ishoramari, ingendo ziyongere abantu bashobore kwisanzura mu bikorwa byabo.”

Habyarimana avuga ko kubaka Gare bigiye kujyana n’ibindi bikorwa by’amajyambere birimo kongera amazi n’amashanyarazi mu batuye Akarere.

Zimwe mu mpinduka Gare igiye kuzana harimo gutanga akazi haba mu bikorwa byo kubaka no kuyikoreramo, kongera inyubako zo gukoreramo cyane ko isoko benshi bahanze amaso n’ubu bitaramenyekana igihe rizubakwirwa.

JALI Investment Ltd isanzwe ifite ibigo byubaka ahahagarara imodoka zitwara abagenzi, mu Rwanda ikaba imaze kugira Gare zirindwi zirimo; Muhanga, Gicumbi, Kabuga, Kayonza, Bugesera, Musanze, na Nyagatare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka