RFTC yatangiye kwegurira abatwara abagenzi ‘Coaster’ 105

Impuzamakoperative atwara abagenzi mu Rwanda RFTC kuwa gatatu tariki ya 13 Gashyantare 2019 yatangije ku mugaragaro igikorwa cyo kwegurira amakoperative y’abatwara abantu imodoka zo mu bwoko bwa Coaster.

Koperative itwara abagenzi mu karere ka Musanze yahawe imodoka esheshatu
Koperative itwara abagenzi mu karere ka Musanze yahawe imodoka esheshatu

Umushinga wo kugura izi modoka 105 zo mu bwoko bwa Coaster watangiye kuva mu mwaka wa 2015 zigurwa na RFTC ku nguzanyo ya banki zikaba zakoreshwaga ari iza RFTC mu gihe yari icyishyura uyu mwenda. Kuzegurira aya makoperative bikaba bitangiye gushyirwa mu bikorwa nyuma y’aho gahunda yo kwishyura iyi nguzanyo iri kugana ku musozo.

Gasana Jean Claude na Masengesho Eric ni bamwe mu banyamuryango ba Musanze Transport Cooperative yeguriwe imodoka esheshatu bagaragaza ko izi modoka hari byinshi zigiye kubafasha mu mikorere yabo.

Gasana agira ati: ‘’Twebwe ntabwo twari dufite ubushobozi bwo kujya muri banki ngo twake inguzanyo kubera ko nta ngwate twari dufite, rero kuba twaragize amahirwe tukabona umwishingizi, agahabwa inguzanyo kandi akayishyura neza kugeza ubwo izi modoka tuzeguriwe tugiye kuzikoresha umutungo uziturukaho tuwigengeho bitumen imikorere yacu ya buri munsi iba myiza’’.

Naho Masengesho we yagize ati:’’Wasangaga buri munyamuryango asa n’aho akorera inyungu ze bwite gusa kuko nta mutungo dusa n’aho twari duhuriyeho ufatika, ariko kuba tubonye izi modoka bigiye gutuma dukora dusenyera umugozi umwe, ku buryo nitwifuza kwagura ibikorwa bibyara inyungu izi modoka zizabidufashamo’’.

Col. Dodo Twahirwa umuyobozi wa Jali holdings company na prof Jean Bosco Harerimana, umuyobozi w'ikigo RCA n'abandi bayobozi banyuranye
Col. Dodo Twahirwa umuyobozi wa Jali holdings company na prof Jean Bosco Harerimana, umuyobozi w’ikigo RCA n’abandi bayobozi banyuranye

Koperative 12 zibumbiyemo abanyamuryango basaga 4000 zo mu gihugu hose nizo zigomba kwegurirwa izi modoka. Agaruka ku cyo ibi bizabafasha, umuyobozi wa Jali Holdings Company y’ikigo RFTC Col Dodo Twahirwa yasobanuye ko bizatuma imigabane y’abanyamuryango bayo yiyongera, bikazorohereza n’abakeneye inguzanyo mu buryo bwagutse kuyibona bitagoranye.

Yagize ati “Iki gikorwa cyo kwegurira aya makoperative izi modoka tukibonamo inyungu ku banyamuryango, kuko ubu zabaye izabo bwite, umutungo uzazikomokaho ni uwabo bwite, bafite n’uburenganzira bwo kuba bazitangaho ingwate nko muri za banki zikabaha inguzanyo bashobora gukoresha mu bindi bikorwa bakiteza imbere’’.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’amakoperative Prof Jean Bosco Harerimana avuga ko kugira ngo izi modoka zizabagirire akamaro, bagomba kwibanda ku gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga, gushyira imbere imiyoborere iha abanyamuryango ijambo no gukora baharanira inyungu.

Yagize ati: ‘’Mu cyerekezo igihugu kirimo ni uko urwego rutwara abagenzi rutagomba gusigara inyuma mu gukoresha ikoranabuhanga, kuko ari bumwe mu buryo buzatuma aya makoperative atera imbere mu buryo bwihuse’’.

Amakoperative yatangiye kwegurirwa izi modoka za Coaster
Amakoperative yatangiye kwegurirwa izi modoka za Coaster

Akomoza ku micungire y’amakoperative, yavuze ko hari ahagaragara ibibazo by’imicungire bikagira ingaruka ku banyamuryango bayo.

Yagize ati “Urwego rutwara abantu turifuza ko rutarangwa n’imicungire nk’iyo kuko bituma icyo baba baharanira kitagerwaho uko bikwiye; guha abanyamuryango ijambo kugira ngo bagaragaze ibitekerezo byabo n’icyo bifuza bituma koperative ibasha gukora ibiyizanira inyungu rusange’’.

Izi modoka zatwaye amafaranga miliyari eshanu na miliyoni zisaga 700 y’u Rwanda, zisanga izindi 1037 za taxi Hiace zimenyerewe ku izina rya twegerane na zo zisanzwe zikorera hirya no hino mu gihugu.

Izi modoka zeguriwe amakoperative kugira ngo atere intambwe yo kwigira
Izi modoka zeguriwe amakoperative kugira ngo atere intambwe yo kwigira
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka