RFTC irashaka kugura imigabane akarere gafite muri gare ya Nyagatare

Col. Twahirwa Dodo arasaba akarere ka Nyagatare kwemera kagasubizwa umugabane kari gafite kuri gare ya Nyagatare, maze ikegurirwa RFTC ari ryo huriri rya za koperative zitwara abantu n’ibintu.

Col. Twahirwa Dodo avuga ko RFTC igiye kugura imodoka zitwara abagenzi 15 zikorera mu karere ka Nyagatare gusa.
Col. Twahirwa Dodo avuga ko RFTC igiye kugura imodoka zitwara abagenzi 15 zikorera mu karere ka Nyagatare gusa.

Twahirwa Dodo umuyobozi wa RFTC avuga ko mu mafaranga y’u Rwanda miliyoni 600 yifashishijwe hubakwa gare ya Nyagatare akarere gafitemo 12% gusa.

Avuga ko kugira ngo gare irusheho gucungwa neza no kuyongera ubugari byaba byiza akarere gasubijwe imigabane yako imicungire yayo yose ikaba iya RFTC.

Ati “Twarabisabye akarere kaduhaye ubutaka twubakaho gare, umugabane wako ni 12%, badukundiye twabasubiza imicungire ya gare ikaba iya RFTC kuko turashaka kuyagura tukagira n’ibindi twongeramo ikarushaho kuba nziza.”

Col. Twahirwa Dodo avuga ko kuba imihanda yarubatswe RFTC igiye kugura imodoka zitwara abagenzi ( Coaster) 15 zizakorera mu mihanda ya Nyagatare gusa.

Yabitangaje kuri uyu wa 03 Gicurasi 2019 mu nama yahuje abashoramari bakomoka mu ka Nyagatare hareberwa hamwe amahirwe ahari mu karere yashorwamo imari.

Guverineri Mufulukye avuga ko Leta ishora imari igamije gutinyura abikorera.
Guverineri Mufulukye avuga ko Leta ishora imari igamije gutinyura abikorera.

Guverineri Mufulukye Fred w’intara y’iburasirazuba avuga ko mu busanzwe Leta ishyigikira abikorera kugira ngo bashobore gushora imari yabo mu bikorwa bifitiye abaturage akamaro igamije kubatinyura.

Avuga ko mugihe bigaragaye ko batinyutse babonye ko imishinga Leta yashoboyemo bitari ngombwa yatangiye gutanga inyungu basaba abashoramari kuyegukana Leta ikavamo.

Agira ati “ Iyo bamaze gutinyuka Leta ibasaba kujya muri ya mishinga bakayikoresha noneho Leta igashora ya mafaranga mu bindi bikorwa.”

Ibikorwa abikorera bakomoka mu karere ka Nyagatare biyemeje gushoramo imari harimo kubaka uruganda rukora kawunga, isabune n’umuceri.

Abashoramari bemeye kubaka inganda harimo urwa kawunga, umuceri n'isabune.
Abashoramari bemeye kubaka inganda harimo urwa kawunga, umuceri n’isabune.

Hari kandi kongera amazu ararwamo n’ategura amafunguro kimwe n’ibyumba bikorerwamo inama.

Mu karere ka Nyagatare ubundi amazu ahari afite ubushobozi bwakira abantu 350 ariko intego ikaba ari uko nibura mu mwaka wa 2020 baba bageze ku bantu 500.

Abashoramari kandi basabye ko bakoroherezwa ku biciro by’ubutaka bugomba kubakwaho inganda icyifuzo cyahise cyemerwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka