RDB irashishikariza Abashoramari bo muri Australia gushora imari mu Rwanda

Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe |Iterambere (RDB), Clare Akamanzi, ari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapour no mu bindi bihugu birimo Australia, Jean de Dieu Uwihanganye, bagiranye ibiganiro n’abashoramari bo muri Australia, babashishikariza kwitabira gukorera ishoramari mu Rwanda.

Basuye ibikorerwa mu Rwanda bikajyanwa muri Australia
Basuye ibikorerwa mu Rwanda bikajyanwa muri Australia

Amakuru yatangajwe na RDB avuga ko ibi biganiro byabaye hagati y’aba bayobozi ku wa Mbere tariki ya 27 Werurwe 2023 byibanze ku kugaragaza amahirwe ari mu Rwanda yo kuhashora imari mu bikorwa bitandukanye.

Aba bayobozi bahuye n’ababaye ibyamamare mu ngeri zinyuranye z’imikino, abazwi nk’aba ‘legends’ bagera muri 20 babagaragariza uburyo u Rwanda rwifuza kujya rwakira imikino n’amarushanwa anyuranye.

Ambasaderi Uwihanganye hamwe n’Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, basuye AKN Organics itanga ibicuruzwa bya Made In Rwanda harimo na Kinazi Cassava Ltd itunganya ifu y’imyumbati, ikawa i Brisbane muri iki Gihugu.

Abayobozi bombi basobanuriwe ibijyanye n'ishoramari muri Australia
Abayobozi bombi basobanuriwe ibijyanye n’ishoramari muri Australia

Aba bayobozi bombi bagamije guteza imbere uburyo bwo kongera ibicuruzwa biva mu Rwanda bijya muri iki gihugu.

U Rwanda na Australia bisanzwe ari ibihugu bifitanye umubano mwiza n’ubuhahirane mu by’ishoramari kuko mu mwaka wa 2022 Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko irimo gukura ingano muri iki gihugu cya Australia mu gushaka ibisubizo ku izamuka ry’igiciro cy’ifarini ryari rimaze iminsi, ritewe n’intambara iri mu bihugu u Rwanda rwazitumizagamo.

Ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’abacuruzi, igihugu cya Australia cyahise gitanga igisubizo by’aho gukura izindi ngano zikorwamo ifarini.

Muri Australia hagemurwa ifu y'imyumbati ya kinazi Cassava
Muri Australia hagemurwa ifu y’imyumbati ya kinazi Cassava
Clare Akamanzi mu biganiro n'ibyamamare
Clare Akamanzi mu biganiro n’ibyamamare
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka