RDB irashishikariza Abashoramari bo muri Australia gushora imari mu Rwanda
Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe |Iterambere (RDB), Clare Akamanzi, ari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapour no mu bindi bihugu birimo Australia, Jean de Dieu Uwihanganye, bagiranye ibiganiro n’abashoramari bo muri Australia, babashishikariza kwitabira gukorera ishoramari mu Rwanda.

Amakuru yatangajwe na RDB avuga ko ibi biganiro byabaye hagati y’aba bayobozi ku wa Mbere tariki ya 27 Werurwe 2023 byibanze ku kugaragaza amahirwe ari mu Rwanda yo kuhashora imari mu bikorwa bitandukanye.
Aba bayobozi bahuye n’ababaye ibyamamare mu ngeri zinyuranye z’imikino, abazwi nk’aba ‘legends’ bagera muri 20 babagaragariza uburyo u Rwanda rwifuza kujya rwakira imikino n’amarushanwa anyuranye.
Ambasaderi Uwihanganye hamwe n’Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, basuye AKN Organics itanga ibicuruzwa bya Made In Rwanda harimo na Kinazi Cassava Ltd itunganya ifu y’imyumbati, ikawa i Brisbane muri iki Gihugu.

Aba bayobozi bombi bagamije guteza imbere uburyo bwo kongera ibicuruzwa biva mu Rwanda bijya muri iki gihugu.
U Rwanda na Australia bisanzwe ari ibihugu bifitanye umubano mwiza n’ubuhahirane mu by’ishoramari kuko mu mwaka wa 2022 Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko irimo gukura ingano muri iki gihugu cya Australia mu gushaka ibisubizo ku izamuka ry’igiciro cy’ifarini ryari rimaze iminsi, ritewe n’intambara iri mu bihugu u Rwanda rwazitumizagamo.
Ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’abacuruzi, igihugu cya Australia cyahise gitanga igisubizo by’aho gukura izindi ngano zikorwamo ifarini.



Ohereza igitekerezo
|