Perezida Kagame yitabiriye ihuriro rya kabiri ry’ishoramari muri Afurika

Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame yageze muri Afurika y’Epfo aho yitabiriye ihuriro rya kabiri ry’ishoramari muri Afurika.

Ni inama kandi yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu barimo Perezida wa Afurika y’Epfo wanakiriye iyi nama Cyril Ramaphosa, Addo Dankwa Akufo-Addo wa Ghana, ndetse na Minisitiri w’Intebe Carlos Agostinho do Rosário w’igihugu cya Mozambique.

Mu kiganiro cyahuriwemo n’abo bayobozi bose, Perezida Kagame yagaragaje ko ahanini Abanyafurika ubwabo bafite uruhare mu kudindira kw’ishoramari ryabo kandi ko igihe kigeze ngo bakanguke bakore.

Agira ati “Ntekereza ko iki ari igihe cy’Abanyafurika ubwabo, twebwe Abanyafurika twishyize hasi cyane, iki ni igihe cyo gukanguka tugakora ibyo twakabaye twaragezeho, ni igihe cyo kubyaza amahirwe dufite ibyo tutabashije kugeraho”.

Umukuru w’igihugu kandi yagarutse ku mahirwe aboneka mu Rwanda ku bijyanye n’iterambere ry’ishoramari, mu iterambere rya Afurika.

Perezida Kagame yavuze ko mu Karere u Rwanda ruherereyemo abayobozi bakomeje gushaka uko bakwita ku iterambere ry’ishoramari, aho abantu bashobora gukora mu buryo bubanogeye.

Agira ati “Twashyize imbaraga nyinshi mu gushaka uburyo bwiza bunogeye abashoramari mu nzego zitandukanye, ibyo bikajyana n’imiyoborere myiza ishakira abaturage ibyiza.

Umutekano mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, ni kimwe mu biri gutuma igice cya Afurika y’Iburasirazuba kiza ku isonga mu guteza imbere ishoramari, u Rwanda rukaba rutarasigaye inyuma kuko ruhagaze neza kubera inyungu rukuramo”.

Mu bijyanye n’irindi shoramari, Perezida Kagame yavuze ko mu Rwanda hashyizweho “Kigali Innovation City”, aho kompanyi z’ikoranabuhanga n’ibigo bikomeye byatangije ibikorwa byo kwihutisha serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga mu kurushaho kunoza serivisi z’ubucuruzi, kandi ko amarembo akinguye ku bashoramari babyifuza.

Naho ku bijyanye no gushora imari mu Rwanda, umukuru w’igihugu yavuze ko Leta yashyizeho uburyo bwo guhangana n’ibihombo bya hato na hato.

Ati “Twashyizeho ibintu byinshi birimo kuzamura ubuhinzi, aho dufite hegitari ziri hagati ya 15.000 na 20.000, ziteganyijwe kuvomererwa mu buryo bwa gihanga, tukaba turi gufatanya n’abashoramari bita ku buhinzi bugamije kohereza ibintu mu mahanga”.

Perezida Kagame yabwiye abitabiriye inama ko nta gishya cyangwa kigoye mu kureshya abashoramari, ko ahubwo icy’ingenzi ari ukubikora gusa.

Agira ati “Nta kintu gishya twakabaye twibaza gukora, itandukaniro gusa riza kubera umwihariko w’ahantu runaka, iyo bakora ibyo bazi ko bigomba gukorwa, bivuze ko ikibazo atari ukutamenya icyo gukora ahubwo icy’ingenzi ni ugukora ikigomba gukorwa.

Nimureke dukore ibyo tugomba gukora, mureke duhe umwanya abagore kuko hari ingero nyinshi z’abo tuzi bayoboye ibigo bikomeye, kandi benshi barashoboye nta mpamvu yo kubasiga inyuma rero”.

Ati “Tugomba gushyiraho inzego z’imiyoborere zikorera mu mucyo, gusobanurira abaturage amategeko no kuyubaha kugira ngo abantu bamenye uko bitwara, nta kintu na kimwe rero gishya cyatuma tudatangira kubikora none”.

Mbere yuko inama isozwa, abayobozi ba Afurika y’Epfo bishimiye ko imyanzuro yafatiwemo isobanutse kandi ikaba igomba kuva mu magambo ahubwo igashyirwa mi bikorwa.

Iri huriro ry’abayobozi ku ishoramari rya Afurika ritegurwa na Banki y’Iterambere ya Afurika n’abafatabyabikorwa bayo rikaba rihuye ku nshuro yaryo ya kabiri.

Iyi nama ikaba yitezweho kuzamura ishoramari n’ubukungu bwa Afurika muri rusange hifashishijwe amahirwe aboneka ku masoko yagutse no kwihutisha imishinga ishingiye ku kwizigamira no kurangiza imishinga y’ishoramari yatangijwe.

Ihuriro ryabaye mu mwaka ushize wa 2018 mu gihugu cya Misiri, hasinywe amasezerano ya miliyari 36z’amadorari ya Amerika, mu gihe ihuriro ry’uyu mwaka hasinywe amasezerano y’imishinga ya miliyari 67 z’amadorari ya Amerika.

Abantu babarirwa ku 2000 barimo, abakuru b’ibihugu na za guverinoma, abafatanyabikorwa mu ishoramari, abahagariye ibigega biteganyiriza iza bukuru n’abandi bashoramari bakomeye, ni bo bitabiriye iri huriro rya kabiri ryabereye muri Sandton Convention Center.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka