Nyuma y’imyaka 11 itegerejwe, Hoteli ‘Kivu Marina Bay’ iratahwa muri Kamena

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba bwatangaje ko Hoteli Kivu Marina Bay yo mu Karere ka Rusizi izatahwa muri Kamena uyu mwaka wa 2019.

Hotel Kivu Marina Bay iherereye ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu hafi y'umupaka w'u Rwanda na Congo
Hotel Kivu Marina Bay iherereye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu hafi y’umupaka w’u Rwanda na Congo

Iyo hoteli imaze imyaka igera kuri 11 itegerejwe. Amariki yo kuzura kwayo yagiye yigizwa inyuma kenshi bitewe n’ibibazo bijyanye n’amafaranga. Itariki iheruka yari iteganyijwe ko iyo Hoteli izaba yuzuye ni muri Kamena 2017, gusa ibikorwa byo kuyubaka byari byatangijwe na Kiliziya Gatolika Diyoseze ya Cyangugu, nyuma inanirwa kubona Miliyari mirongo itatu z’amafaranga y’u Rwanda yasabwaga kugira ngo iyo Hoteli yuzure.

Hoteli Kivu Marina Bay yubakwaga na Diyoseze ya Cyangugu ifatanyije n’undi mushoramari. Hagati aho byaje kugaragara ko uwo mushoramari bari bafatanyije batashoboye kumvikana ku buryo bwo gucunga ibyo bikorwa, bijya mu manza baratandukana, Diyoseze ya Cyangugu isigarana ibikorwa byo kuyubaka yonyine.

Nyuma yo gutangaza ingengo y’imari y’umwaka wa 2019-2020 izakoreshwa mu Ntara y’Iburengerazuba, Guverineri w’iyo ntara, Munyantwali Alphonse, yagiranye ikiganiro kihariye na Kigali Today.

Yagize ati, “Hari amafaranga uturere twagujije kugira ngo dushobore kuzuza iyo Hoteli. Ndumva nizeye ko iyo Hoteli izaba yuzuye mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi cyangwa se byaba bitinze bikaba mu mpera za Kamena uyu mwaka”.

Umushinga wo kubaka Hoteli Kivu Marina Bay watangiye muri 2008, icyo gihe yitwa ‘Hoteli Ituze’ utangizwa na Kiliziya Gatolika, Diyoseze ya Cyangugu, ariko muri 2012, uwo mushinga watangiye kudindira bitewe n’ibibazo byo kubura amafaranga.

Kivu Marina Bay ni imwe mu mahoteli akomeye mu Burengerazuba
Kivu Marina Bay ni imwe mu mahoteli akomeye mu Burengerazuba

Nyuma, ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba bwatangiye kugura imigabane mu mushinga wo kubaka iyo hoteli, kuko bwabonaga, yazagira uruhare mu guteza imbere ubukerarugendo muri iyo ntara. Ni aho byavuye, ihindurirwa izina yitwa ‘Hotel Kivu Marina Bay’, hakurikiraho gusaba uturere twose tugize iyo ntara ko buri karere katanga umusanzu wako kakagira imigabane muri uwo mushinga.

Buri Karere muri turindwi tugize iyo ntara, kagujije amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni 529, muri Banki y’u Rwanda itsura Amajyambere(BRD), akaba yaragombaga kwishyurwa mu myaka ibiri nk’uko Kayumba Ephrem, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi abisobanura.

Ku wa mbere tariki ya 6 Gicurasi 2019, ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba bwashyikirije inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite umushinga wo gusaba Miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo Hotel Kivu Marina Bay itangire gukora, cyane ko ari umushinga uri muri gahunda yo guteza imbere imijyi yunganira Kigali (secondary cities).

Iyo Hoteli y’inyenyeri enye, ifite ibyumba 76, n’ahantu habiri hanini, hagizwe n’aho kurara, uruganiriro, n’ubwogero byose bikubiye mu cyumba kimwe, ibyo bita “presidential suites”. Ni Hoteli iri hanze gato y’Umujyi wa Rusizi, ikaba yegereye umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ikaba no mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu.

Guverineri Munyantwali yagize ati, “Iyi Hoteli iri ku rwego rwa hoteli z’inyenyeri enye, nubwo dufite izindi hoteli mu ntara, iyi iri muri hoteli zizazamura ibikorwa by’ubukerarugendo bikagera ku rundi rwego, cyane cyane ku bashyitsi bambukiranya imipaka”.

Ibikorwa byo kubaka iyo Hoteli bigeze ku musozo, aho ubu barimo gusiga amarangi, gushyiramo ibikoresho bikenewe, no gukora isuku, ikaba izafungurwa igatangira gukora nibamara gushyiraho ubuyobozi bwayo, nk’uko bisobanurwa na Kayumba Ephrem, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi.

Kayumba yongeyeho ko iyo hoteli y’inyenyeri enye izabafasha kwakira inama zikomeye zo ku rwego rw’igihugu ndetse no ku rwego rw’Akarere u Rwanda ruherereyemo, dore ko ubundi zitajya zibera muri ako gace, bitewe n’uko nta Hoteli zihagije zari zihari.

Kayumba yagize ati, “Twagiye twakira inama zirimo abantu bakeya, zigategurirwa muri Emeraude Resort, muri Centre Pastoral, cyangwa muri Progress Hotel yahoze yitwa Ten to Ten. Iyi hoteli igiye kuzura izadushyira ku rwego rwo kuba twakwakira inama zikomeye zirimo n’abantu bakomeye”.

Biteganyijwe ko iyo hoteli ya Kivu Marina Bay, izacungwa na sosiyete (companies), nka Marina Bay na Wespic (Sosiyete y’uturere turindwi tugize intara y’Uburengerazuba), bafatanyije na BRD, Kiliziya Gatolika n’Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mukoze hasi munyibutsa guterana amabuye" Hotel ya FERWAFA yavuzwe na ruswa nyinsi yaheze he yagiye nka za hene birarangira" buriya niikibazo gitegereje HE Paul Kagame niwe ntore ucyemura ibibazo abayobozi biba barebera.
Naho iyi hotel iracyeye ni nziza ariko nibatita ku micungire yayo ngo bikorwe nabantu babimenyereye nta musaruro izatanga. Turashaka ko yazana impinduka i Rusizi.

Dumbuli yanditse ku itariki ya: 9-05-2019  →  Musubize

Ibi nibikorwa byiza cyane mukarere ka Rusizi, ariko mugerageze mushyireho amafoto agezweho kuko ayo mwashizeho nayakera.

Alex yanditse ku itariki ya: 8-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka