Nyaruguru: Hagiye kuzura uruganda rw’icyayi ruruta izindi mu Rwanda

Nyuma y’uko muri 2017 ikigo cyo mu Bwongereza, Unilever, cyiyemeje guhinga icyayi no kubaka uruganda rugitunganya mu Karere ka Nyaruguru, icyayi cyatewe ku ikubitiro cyamaze gukura none n’uruganda ruzagitunganya rugeze kure rwubakwa.

Uruganda rw'icyayi ruruta izindi zo mu Rwanda ruzuzura muri uyu mwaka wa 2023
Uruganda rw’icyayi ruruta izindi zo mu Rwanda ruzuzura muri uyu mwaka wa 2023

Nk’uko bivugwa na Felix Mutai, uyoboye imirimo yo kubaka uru ruganda, ngo rwatangiye kubakwa mu mwaka ushize wa 2022, kandi imirimo yo kurwubaka izarangirana n’uyu mwaka wa 2023.

Agira ati "Uru ruganda ruzaba rufite inzira eshatu zitunganyirizwamo icyayi, kandi ruzaba rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 150 z’amababi y’icyayi ku munsi."

Biteganyijwe ko uru ruganda ruzajya rujyana ku isoko mpuzamahanga toni ibihumbi 10 by’icyayi gitunganyije ku munsi, kandi hagati ya 30% na 40% by’icyayi uru ruganda ruzajya rutunganya kizava mu mirima yarwo, naho hagati 60% na 70% kikazava mu mirima y’icyayi y’abaturage bagenda bongera ubuso gihinzeho babifashijwemo n’umushinga SCON.

Imirimo yo kubaka urwo ruganda iragenda neza
Imirimo yo kubaka urwo ruganda iragenda neza

Uru ruganda kandi ngo ruzatangira ruha akazi abantu bagera kuri 200, bakazagenda biyongera uko ruzagenda rwagura ibikorwa.

Sir Ian Wood ufatanyije na Unilever mu bikorwa byo kwagura ubuhinzi bw’icyayi i Nyaruguru, ndetse no kuhubaka uruganda runini, yasuye imirimo yo kubaka uru ruganda ku wa 24 Gicurasi 2023, maze asaba ko Abanyarwanda bakwihatira kwita ku cyayi uko bikwiye, kugira ngo kirusheho gukundwa ku isoko mpuzamahanga.

Uruganda Kibeho Tea Factory, ubu rurimo kubakwa na Ekaterra Tea Rwanda. Ruzuzura rutwaye miliyoni zisaga eshanu z’Amayero, ni ukuvuga Amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari esheshatu.

Minizitiri w'Ubuhinzi mu Rwanda, Dr Ildephonse Musafiri (ibumoso) hamwe na Sir Ian Wood (iburyo)
Minizitiri w’Ubuhinzi mu Rwanda, Dr Ildephonse Musafiri (ibumoso) hamwe na Sir Ian Wood (iburyo)

Ubundi uruganda runini rutunganya icyayi rwari rusanzwe mu Rwanda ni urwa Mulindi rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 80 z’amababi y’icyayi ku munsi, hanyuma ku mwaka rugatanga toni ibihumbi bitanu by’icyayi.

Naho mu Karere ka Nyaruguru, urunini ni urwa Mata rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 53 z’amababi y’icyayi ku munsi hanyuma rukajyana ku isoko toni ibihumbi bine by’icyayi gitunganyije

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka