Nyamasheke: Bahombye Miliyoni 80 kubera kutagira uruganda rw’icyayi
Abahinzi b’icyayi bo mu Mirenge ya Kanjongo, Karambi, na Macuba mu Karere ka Nyamasheke, bavuga ko uruganda rw’icyayi bubakiwe ruzabakiza igihombo batewe no kutarugira.

Aba bahinzi ngo bakoraga urugendo rw’ibirometero bisaga 68 bagana ku ruganda rwa Gisovu ruherereye mu karere ka Karongi, bakagerayo hafi kimwe cya kabiri cy’icyayi bagemuye cyangiritse bikabatera igihombo kinshi cyane.
Ukurikiyimfura Elier, Umuyobozi wa Koperative COTHEGA y’abahinzi b’icyayi bo muri iyi mirenge, avuga ko bahombye amafaranga arenga miliyoni 80 kuva batangira guhinga icyayi kugeza aho baboneye uruganda.
Ati “Kuva muri 2010 kugeza mu Ugushyingo 2017 twahombye hafi toni 280 z’icyayi zifite agaciro ka miliyoni 80Frw. Uyu munsi dufite amahirwe atangaje kuko uruganda rusa n’urwubatse hagati mu mirima y’icyayi, icyo gihombo ntikizasubira ukundi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe ubukungu, Ntaganira Josue Michael, avuga ko nyuma y’uko urunda rutangiye gukora, bagiye gutangira gutunganya n’imihanda igana mu mirima y’ibyayi by’abaturage, kugira ngo babone uko bageza umusaruro neza ku ruganda.
Ati “Ni ibyishimo kandi n’izindi mbaraga zihawe abahinzi b’icyayi kugira ngo kirusheho kubabyarira umusaruro wisumbuye.”
Uru ruganda rwatangiye kubakwa mu mwaka wa 2016 rwuzuye rutwaye amadorari y’amerika angana na miliyoni 12.3, asaga Miliyari 10 z’amanyarwanda, rukaba rarubatswe na Rwanda Mountain Tea Company. Mu gihe cy’ukwezi rumaze rutangiye gukora, rumaze gutunganya toni zirenga ijana.

MENYA UMWANDITSI
Ohereza igitekerezo
|