Nyamasheke: Abikorera ntibabyaza umusaruro umutungo kamere akarere gafite

Abikorera bo mu karere ka Nyamasheke barakangurirwa gutangira kubyaza umusaruro amahirwe bafite y’umutungo kamere wiganjemo ikiyaga cya Kivu gikora ku mirenge hafi ya yose igize aka karere, ishyamba rya Nyungwe n’ubutaka bwera akarere gafite.

Ibi byatanga akazi mbaturage bahatuye kandi bikongera n’ubukungu mu karere no ku gihugu muri rusange , nk’uko byatangajwe n’uhagarariye urugaga rw’abikorera mu karere Faida Jean Marie Vianney, mu mwiherero wabahuje kuri uyu wa kabiri tariki 9 Kamena 2015.

Abikorera basabwe kubyaza umusaruro ibyiza biri muri Nyamasheke.
Abikorera basabwe kubyaza umusaruro ibyiza biri muri Nyamasheke.

Yagize ati “Dufite amahirwe yo kuzamura urwego rw’abikorera nitujya hamwe tukuzuza ibyo dusabwa tuzatera imbere, twungukire ku byiza tugira inaha bitaba ahandi.”

Majyambere Venuste umwe mu bikorera bo mu karere ka Nyamasheke, yavuze ko babanje kugira imbogamizi zo kutagira ibikorwa remezo bikwiye, ariko ko bamaze gukanguka, biteguye kubyaza umusaruro ibyiza bibakikije.

Ati “Tumaze kubona ko hari byinshi twashoramo tugatanga akazi kandi tukunguka, dufite ikiyaga cya Kivu twabungabunga, tweza ikawa nyinshi mu butaka bwiza tugira, inkengero z’ishyamba rya Nyungwe hera imbuto n’indabo twagurisha, dufite icyayi, tumaze guhumuka twamenye icyo dukeneye aya mahirwe tugomba kuyakoresha.”

Umuyobozi w'akarere (Iburyo) n'umuyobozi w'urugaga rw'abikorera bavuze ko nibashyira hamwe bazagera kuri byinshi.
Umuyobozi w’akarere (Iburyo) n’umuyobozi w’urugaga rw’abikorera bavuze ko nibashyira hamwe bazagera kuri byinshi.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bahizi Charles, yabwiye abikorera ko igihugu kibateze ho iterambere bityo ko bakwiye guhaguruka bagakora bikagaragara.

Ati “nimubyaze amahirwe ari mu gihugu umusaruro ,nimwe bukungu bw’igihugu, mube bashya muhumuke tubabone koko ko muri inkingi y’ubukungu bw’igihugu.”

Urugaga rw’abikorera ruzwi rufite inshingano zo kubumbira hamwe abikorera bakiteza imbere, babaha amahugurwa, ingendo shuri ndetse no gushaka ishoramari ryakorera mu karere.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka