Nyamagabe: Bahabwaga inkunga y’uko batishoboye none bagiye kubaka uruganda
Abaturage 302 babaga muri gahunda yitwa VUP isanzwe ifasha abatishoboye mu murenge wa Mushubi mu karere ka Nyamagabe baratangaza ko bagiye kubaka uruganda rutunganya ibigori rukoramo kawunga kugira ngo ruzabafashe gukomeza kwiteza imbere kuko bemeza ko batagikeneye gufashwa ahubwo bahagurukiye iterambere rirambye.
Ubusanzwe ngo gahunda ya VUP ifasha abaturage baba bazwi ko batishoboye, abandi b’abakene ariko bafite imbaraga bagahabwa akazi bakora bagahembwa.
Aba ba Nyamagabe bavuga ko bagiye kwiyubakira uruganda ngo babikesha kuba mu mafaranga yo kubagoboka bahabwaga buri kwezi barizigamiraga ibihumbi 2500 kuri buri muntu, ndetse bakaza no kuyazamura akagera ku bihumbi bitatu, ubu bakaba bamaze kugera ku bwizigame busaga amafaranga miliyoni 11 n’ibihumbi 700 y’u Rwanda.

Nyirabahakwa Clotilde uhagarariye koperative y’abagenerwabikorwa ba VUP mu murenge wa Mushubi avuga ko bahisemo kwizigamira ngo bakore uyu mushinga bagamije ko uzabagoboka mu gihe inkunga bahabwaga izaba yahagaze kuko gahunda ya VUP igira igihe imara muri buri murenge uba uzwi ko ukennye kurusha iyindi muri buri karere.
Madamu Nyrabahakwa agira ati “Iyi nkunga twayihawe turi abakene badafite uko bameze. Turareba dusanga dukwiye guteganya ko inkunga izahagarara ariko ntituzasubire ku kacu. Mbese twaribwiraga tuti ntibikwiye ngo umuntu abe yaguha inkunga uyipfushe ubusa igende ntacyo ikumariye. Iyi niuo mpamvu nyamukuru twashyizeho koperative kugira ngo tujye twizigama tuzakore indi mishanga izaduteza imbere tuve mu bafashwa.”

Nyirabahakwa akomeza avuga ko bakoze urugendoshuri aho bafite uruganda nk’urwo bashaka gukora bakareba imikorere ndetse bakaba baranavuganye n’abazabazanira imashini bazakoresha.
Umuyobozi w’iyi koperative y’abahoze ari abatishoboye bahabwa inkunga y’ingoboka bo mu murenge wa Mushubi avuga ko mu gihe bazaba batangiye kunguka umutungo uzajya ucungirwa muri koperative igihe cyo kugabana cyagera bigakorwa mu mucyo ndetse buri wese agahabwa umugabane we ntawe uhejwe.

Nk’uko Ngango Marc umukozi ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Mushubi unashinzwe gukurikirana amakoperative abivuga, ngo mu minsi iri imbere bazaba batangiye kubaka aho bazashyira uru ruganda rutunganya umusaruro w’ibigori runawongerera agaciro, ndetse bitarenze mu kwezi kwa mbere umwaka wa 2014 rukazaba rwaratangiye gukora.
Uretse uyu mushinga wo gukora uruganda rwongerera agaciro umusaruro w’ibigori, aba bagenerwabikorwa ba VUP banakusanyije amafaranga asaga miliyoni imwe n’igice yo gukoresha mu buhinzi, ubu bakaba bamaze kuhinga ibigori ku buso bwa hegitari 10 byose bikaba bigamije kubavana mu bukene.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
iri ni ryobita iterambere...byagakwiye kubera urugero n’abandi ko ubuhinzi bushobora guteza imbere ababukora
iri ni ryobita iterambere...byagakwiye kubera urugero n’abandi ko ubuhinzi bushobora guteza imbere ababukora