Nyagahene washinze Radio 10 yasahuriwe i Shyanga ariko ubu ari mu baherwe u Rwanda rufite

Nyagahene Eugene ni umugabo ufite imyaka 60 y’amavuko, akaba yubatse afite abana batatu b’abakobwa. Ni umwe mu baherwe bo muri iki gihugu, akaba ari we watangije Radiyo yigenga ya mbere mu Rwanda "Radio 10", yaje no kubyara TV10.

Nyagahene Eugene umwe mu baherwe u Rwanda rufite
Nyagahene Eugene umwe mu baherwe u Rwanda rufite

Ubwo yari impunzi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu 1991 ingabo za Mobutu zasahuye ubucuruzi bw’imodoka yakoraga bimutera umujinya wo kureka gucuruza ibintu bifatika (Hardware), atangira gucuruza ibidafatika bidashobora gusahurwa (Software). Ngo ntawasahura murandasi (Internet), itangazamakuru ndetse n’itumanaho.

Kuza mu Rwanda avuye i Burundi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ngo ntizari impamvu z’ubucuruzi cyangwa se gushaka inyungu mu ishoramari, ahubwo byari byatewe n’uko yumvaga muri we agomba kugira igihugu, nyuma y’igihe kinini ari impunzi.

Gusahurirwa mu buhunzi ntibyamuciye intege
Gusahurirwa mu buhunzi ntibyamuciye intege

Gutangiza igitangazamakuru kigenga Radio 10, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi byari bigoye cyane, byasabaga gusobanurira buri muyobozi iby’icyo gitangazamakuru.

Gusa na none ngo gushora amafaranga mu itangazamakuru icyo gihe byari nko guhinga muri Sahara (Mu butayu), kuko yashoraga ariko ntagire icyo yinjiza.

Mu Kiganiro kirambuye yagiranye na Kigali Today yatanze inama zo kutiheba mu buzima, ashingiye ku kuba, nyuma yo gusahurirwa muri Congo, yarahavuye afite Amadorari 2000 gusa mu mufuka, akabasha kuyakoresha imishinga yamufashije kugera ku butunzi afite ubu.

Kugira Igihugu biri mu bimunezeza
Kugira Igihugu biri mu bimunezeza

Irebere ikiganiro kirambuye Nyagahene yagiranye na Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

mwese ibyo mwavuze nibyiza ariko handitswe ngo nubura ubwenge nzaguta¿ niko imana ivuga,bavandimwe icyambere ni ukwizera,kandi igihe musaba mumere nku mwami (salomo)yasa bye ubwenge imana’ imana ya kubye 2" kubyo umuntu yifuza mubuzima @...so,dukore ariko tuzirikane ko imana iriho.

eric from malawi yanditse ku itariki ya: 11-05-2023  →  Musubize

Nimureke gutukana bavandi! Reka dukore neza tukiri kw’isi twirinde gucukumbura iby’Imana yaturemye kuko iyo ishaka ko tumenya buri kimwe yajyaga kubyikorera nta n’uruhare tubigizemo. So, kuko turi mu isi ntakizatubuza gushaka iby’isi(ibidutunga tuyiriho) naho iby’ijuru nimureke twimerere nk’abana bato tureke Papa wacu azadupangire. Mwese mbifurije gutunga nka Nyagahene, mutange akazi murwanye ubushomeri.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 5-10-2019  →  Musubize

Nimureke gutukana bavandi! Reka dukore neza tukiri kw’isi twirinde gucukumbura iby’Imana yaturemye kuko iyo ishaka ko tumenya buri kimwe yajyaga kubyikorera nta n’uruhare tubigizemo. So, kuko turi mu isi ntakizatubuza gushaka iby’isi(ibidutunga tuyiriho) naho iby’ijuru nimureke twimerere nk’abana bato tureke Papa wacu azadupangire. Mwese mbifurije gutunga nka Nyagahene, mutange akazi murwanye ubushomeri.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 5-10-2019  →  Musubize

kujya mu ijuru ntitwabihakanye ariko noneho twibaze tuti ese niki cyatumye imana irema isi? Ese yarayiremye kugirango igihe kizagere iyirimbure?oya,ahubwo yayiremeye guturwaho kd iteka .kereka niba ibyo mubihakana.

Clarisse yanditse ku itariki ya: 3-10-2019  →  Musubize

Urakoze ku bw’aya makuru yubaka umuntu ufite intego. Abandi bo ndabona bibereye muri "zari venti!" NTAHO YAVUZE IBYA BIBILIYA, keretse niba ari yo yubakishije rtv10!

ALEXIS yanditse ku itariki ya: 12-09-2019  →  Musubize

MUJYE MUVUGA IBYO MUZI IBYO MUTAZI MUBIBAZE RADIO MMUHABURA NTIYAKOREYE UGANDA YAKOREYE MURWANDA MU BITUNGA YIMUKA IJYA KANIGA.MURAKOZE

rukundo yanditse ku itariki ya: 10-09-2019  →  Musubize

Radio ya mbere yigenga yabayeho byemewe n’amategeko mu Rwanda ni RTLM. Nubwo kwigenga kwayo yagukoresheje mu koreka imbaga.
Erega burya na Muhabura twayibara mu zigenga zabanje nubwo itari yaremewe mu rwego rw’amategeko ya Leta, ariko yakoreraga mu Rwanda ikumvikana henshi kurusha aho zimwe muri radio dufite ubu zigera, ikumvwa na benshi.

Radio yanditse ku itariki ya: 15-11-2018  →  Musubize

Radio Muhabura ntiyakoreraga kubutaka bw’u Rwanda, yakoreraga Kisumu, muri Uganda! ikayoborwa na late Afande Wilson Rutayisire yiyita Kommanda Masudi! so don’t confuse things #Radio

djowadjo yanditse ku itariki ya: 8-01-2019  →  Musubize

Nanjye nemera uyu mugabo.Ndibuka akorera muli bank ya BRD.Koko icyo gihe ntabwo yinjizaga.Yaje kwimukira I Remera,nabwo akodesha.Hanyuma yiyubakira inzo ya Etage akoreramo uyu munsi ku Gishushu,iruhande rwa RDB.Muli make ni umushakashatsi.TV 10 na Radio 10,zikoresha abantu benshi ahemba.Ni intangarugero muli Investors.Umenya atajya yivanga muli Politics.Ariko icyo namusaba,nuko yakiga Bible kugirango amenye ibyo Imana idusaba n’ibyo Imana idusezeranya.Urugero,akamenya ko "dutegereje isi nshya n’ijuru rishya nkuko 2 Petero 3:13 havuga.Byatuma atongera kwemera abavuga ko twaremewe kuzajya mu Ijuru.Na Yesu ubwe yigishaga ko abantu beza benshi bazaba mu ISI ya paradizo (Matayo 5:5).Naho abazajya mu Ijuru,ni abantu bake gusa,nibagerayo bazaba Abami,bazategeka ISI ya paradizo.Soma Ibyahishuwe 5:10.Ikindi tugomba kumenya,nuko abantu bibera mu byisi gusa(shuguri,politike,...),ntibite ku bintu byerekeye imana,Imana ibita ABANZI bayo.Byisomere muli Yakobo 4:4.Bisobanura ko batazazuka ku munsi w’imperuka.Soma Abagalatia 6:8.

Gatera yanditse ku itariki ya: 15-11-2018  →  Musubize

Ibi umubwiye twese biratureba; tugomba kubanza gushaka ubwami bw’ijuru naho ibindi ni nko kubaka ku musenyi. Murakoze

Muhoracyeye jacqueline yanditse ku itariki ya: 1-12-2018  →  Musubize

Mwe mwize bibiliya se byabamariyiki? Abayohova ni idini ry’abanyamerika ryaremwe kugirango ryunganire idini kuko abantu bari bamaze kurisobanukirwa. Nta gishya abayohova bagira kitahoze mu idini rya gikiristu ahubwo niba bible muyumva neza mwibuke ko muzabona ishyano mwa ndyarya mwe muzenguruka imihandi mushaka guhindura umuntu ngo abe uwo mu idini yanyu doreko ubayobotse arushaho kuba I w’i Gihonome inkubwe ebyiri.

alex yanditse ku itariki ya: 22-12-2018  →  Musubize

Iryo ni iterabwoba rishingije k’ubugoryi cg ubujiji bwidini ryanyu bwana gatera! ntukajye uhora uzana ayo mahomvu yawe kuri social media!! ninde wakubwiye ko abantu bose bakeneye iryo vanjiri njyabukene bagucengejemo!? ibyo ni nonsense!!

djowadjo yanditse ku itariki ya: 8-01-2019  →  Musubize

Iryo ni iterabwoba rishingije k’ubugoryi cg ubujiji bwidini ryanyu bwana gatera! ntukajye uhora uzana ayo mahomvu yawe kuri social media!! ninde wakubwiye ko abantu bose bakeneye iryo vanjiri njyabukene bagucengejemo!? ibyo ni nonsense!!

djowadjo yanditse ku itariki ya: 8-01-2019  →  Musubize

Ko mbona uhakana ko abantu baremewe kujya mu ijuru si ukuri?Tuzajya mu ijuru ni tumera nka Yezu kuzajya mu tukaanga ibyaha byose tukanga Shitani.Mujye mubyongeraho

PHILOS yanditse ku itariki ya: 26-02-2019  →  Musubize

Ariko ubanza urwaye no mu mutwe si gusa! Iri si ivugabutumwa gusa.

Caty yanditse ku itariki ya: 21-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka