Nyabihu: Uruganda rw’ibigori rwa Mukamira rugiye kongera gukora

Abenshi mu batuye Akarere ka Nyabihu, by’umwihariko abo mu Murenge wa Mukamira n’indi iwukikije, bamaze imyaka 12 mu rujijo, nyuma y’uko uruganda rwa Maiserie Mukamira rufunzwe, ariko ubu rukaba rugiye kongera gukora.

Uruganda rw'ibigori rwa Mukamira rwari rumaze imyaka 12 rudakora
Uruganda rw’ibigori rwa Mukamira rwari rumaze imyaka 12 rudakora

Urwo ruganda rwafunze nyuma y’igihombo rwagize, na n’ubu abaturage bakaba bibaza amaherezo yarwo, dore ko bemeza ko rwari rubafatiye runini mu iterambere ryabo.

Ni uruganda rwatunganyaga kawunga n’amavuta y’ibihwagari, rugakora na SOSOMA ku buryo byoroheraga ababyeyi kubonera abana babo amafunguro akungahaye ku ntungamubiri.

Abo baturage bemeza ko iterambere ryabo ryadindijwe n’ifunga ry’urwo ruganda, bavuga ko rwatangaga akazi kuri benshi, bakabonera isoko umusaruro wabo w’ibigori n’uw’ingano, ndetse kawunga n’indi fu rwatunganyaga ubu bakaba bayibona bibagoye.

Nyiramahirwe Providence ati “Ni ikibazo gikomeye, twabonaga kawunga kuri make, none ubu ikiro cyayo ni amafaranga 1100, uruganda rugikora ntabwo ikiro cyigeze kirenga amafaranga 400, abana ntibakibona ka SOSOMA, uruganda nibarutugarurire”.

Undi ati “Uru ruganda rwafunze niga muri primaire none ndi umugore ubyaye kabiri, ibiribwa byarahenze, turi mu rujijo rwo kubura aho tugurishiriza ibigori cyangwa tugura kawunga kandi duturiye uruganda rw’ibigori. Rugarutse twashima kuko bari bararushyizeho ngo ruteze abaturage imbere, twahabwaga akazi tukabona ibitunga imiryango yacu, turibaza impamvu rwahagaze, ni rugaruke rwose”.

Uretse kubona Kawunga ihendutse, urwo ruganda kandi rwafashaga n’aborozi kubona ibiryo bw’amatungo mu buryo bworoshye, bakabona n’umuceri w’ibigori rwakoboraga n’ibindi.

Ubuyobozi burahumuriza abaturage bubizeza ko uruganda rugiye gufungura

Mu kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu buvuga kuri icyo kibazo cy’ifungwa ry’urwo ruganda, Kigali Today yegereye Simpenzwe Pascal, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko urwo ruganda rwafunzwe bitewe n’igihombo rwagize.

Uwo muyobozi yizeza abaturage ko urwo ruganda ruri mu nzira zo gufungurwa rukongera gukora, abaturage bakava mu bwigunge.
Yagize ati “Urwo ruganda rwahagaritswe n’umusaruro utarabonekaga neza, ikindi cyaruhagaritse ni imicungire y’umutungo itaragenze neza, uruganda rugwa mu gihombo”.

Arongera ati “Rwahoze ari urwa Leta, ariko uyu munsi ruri mu maboko ya RDB, barimo gushaka umufatanyabikorwa ushobora kuza kugira ibyo ahakorera, mwabibonye ko rutangiye kuvugururwa amarangi bamaze kuyasiga, dutegereje ko umufatanyabikorwa aza kuhakorera, icyizere kirahari dutegereje ko ibikorwa bitangira”.

Biravugwa ko Umushoramari RDB igiye kwegurura imicungire y’urwo ruganda ari izemera kubanza gukemura imyenda rurimo.

Mu makuru bamwe mu baturage bafite ku gihombo cy’urwo ruganda, ngo babwiwe ko ifungwa ryarwo ryatewe n’amafaranga y’inguzanyo rwafashe yo gukora imishinga y’uruganda, anyerezwa n’ubuyobozi bwarwo, biruviramo igihombo gikabije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka