Nyabihu: Menya icyadindije uruganda rw’ibirayi

Ikigo gishinzwe Ubushakashatsi n’Iterambere mu by’Inganda (NIRDA), kivuga ko uruganda rw’i Nyabihu rwoza, rutonora ndetse rugakata ifiriti mu birayi, rugitegereje abaruhaye imashini kugira ngo babanze baze mu Rwanda kwerekana uko ikora.

Uruganda rw'ibirayi rwa Nyabihu rwaradindiye
Uruganda rw’ibirayi rwa Nyabihu rwaradindiye

NIRDA iri mu bigo bya Leta bivugwa muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta (OAG), y’umwaka warangiye muri Kamena 2022, ivuga ko hari inganda ebyiri zahawe ingengo y’imari ya Leta ariko zikaba zitarakora kuva mu myaka irenga ine ishize.

Raporo ya OAG ivuga ko izo nganda ari urwenga umutobe na divayi mu bitoki ruri mu Karere ka Rwamagana, hamwe n’urw’ibirayi mu Karere ka Nyabihu, zikaba zarahawe ingengo y’imari irenga Miliyari imwe na miliyoni 500 muri 2019/2020.

Raporo ya OAG igira iti "Kugera mu kwezi kwa Nzeri 2022 ubwo hakorwaga igenzura, urwo ruganda rwa divayi n’umutobe (Rwamagana Banana Wine), ndetse n’urw’ibirayi rwitwa Nyabihu Potatoes Plant, zari zitaratangira gukora".

Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Christian Sekomo Birame, yaganiriye na Kigali Today avuga ko uruganda rw’ibitoki rw’i Rwamagana rwo rwatangiye gukora, ariko urw’ibirayi muri Nyabihu rukaba rugitereje abaruhaye imashini bagomba kuza kuyishinga neza(installation), hamwe no kwerekana uko ikora.

Sekomo yagize ati "Ikibazo dufite ni uko hari imashini twari twaratumije yaje mu gihe cya Covid-19 muri 2019/2020, ariko abayiduhaye ntabwo bigeze babona uko bagera mu Rwanda ngo bayikoreshe banerekane (ku batekinisiye bo mu Rwanda) uko ikora".

Sekomo avuga ko bakomeje kwibutsa ikigo cyitwa Amber, cyahaye u Rwanda imashini yoza, itonora ikanakora ifiriti mu birayi, kugira ngo baze gutoza Abanyarwanda uko ikora.

Sekomo asobanura ko abatekenisiye bo mu Rwanda badashobora kwiha gukoresha imashini y’uruganda batazi uburyo ikora, kuko iramutse yangiritse abo batekinisiye bayohereje ngo bahita babona urwitwazo.

Avuga ko akomeje gusaba abo batekinisiye kuza mu Rwanda muri uku kwezi kwa Kamena 2023, n’ubwo ngo bagaragaza ko bafite gahunda nyinshi z’aho babonye ibiraka bibahesha amafaranga menshi.

Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, avuga ko iyo mashini yazanywe mu Rwanda ifite ubushobozi bwo koza, gutonora no gukata ibirayi bibarirwa hagati ya toni 5-10 ku munsi.

Uruganda rutunganya ibirayi rwa Nyabihu rwatashywe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), icyo gihe yari François Kanimba mu mwaka wa 2016, kugeza ubu rukaba rutarimo gutanga umusaruro bitewe n’iyo mashini itaratangira gukoreshwa.

Sekomo yakomeje asobanura ko ikibazo cy’uruganda rukora umutobe, divayi n’urwagwa mu bitoki cyo cyakemutse, ubu bimwe mu bikorwa n’uru ruganda ngo bimaze kugera ku isoko.

NIRDA ivuga ko kugeza ubu irimo kwiga uburyo bwo kugabanya igihombo cy’ibiribwa byangirika, amakuru yo kureba aho byangirikira hose akazakusanywa, agahabwa inzego zitandukanye kugira ngo zifate imyanzuro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abantu bavuga ko bize bamwe baba barize iki!!amasezerano avuga iki!! aho niho abantu bareba kugura imashini hamwe na installation bakabona kwishyurwa yose cyangwa kwishyura yose bakazazira igihe bashatse cyangwa ntibaze!!ibintu iyo byagiyemo Leta bamwe baba babonye uburyo bwo gukuramo ayabo commission ubundi byapfa byakira nakazi kabyo niba barishyuye yose ibyo byarangiye niba batarishyuye yose bashake ababikora babishyure uwababaza Contrat ivuga iki!!ninde wayikoze utazi kuyisoma Leta yaragowe pe umugenzuzi agomba kuba yumirwa ukurikije ibyo abona

lg yanditse ku itariki ya: 8-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka