Ntidukeneye amabanki gusa, dukeneye n’isoko ry’imari n’imigabane - Impuguke
Impuguke mu bukungu zisanga nubwo mu myaka irenga 20 ishize, urwego rw’amabanki mu Rwanda rwarabaye inkingi y’ingenzi ifasha guhuza abafite amafaranga n’abakeneye gushora imari, ariko amabanki yonyine adashobora gutera inkunga icyiciro gikurikira cy’iterambere ry’Igihugu.
Izi mpuguke zivuga ko imishinga minini y’ibikorwa remezo, n’andi mahirwe azanwa n’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA), gahunda zo kurengera ibidukikije no kugabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, ndetse n’icyiciro gishya cy’iterambere ry’isoko ry’imari mu Rwanda, byose ntibishobora guterwa inkunga n’amafaranga abitswa muri banki n’inguzanyo gusa.
Ni bimwe mu byatangarijwe mu ihuriro ry’abashoramari (Investor Forum) ryabereye i Kigali ku wa Kane, ryari rigamije kuganira ku rwego rw’ishoramari n’isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda.
Bimwe mu bibazo by’ingenzi byaganiriwe muri iri huriro birimo, kurebera hamwe aho iterambere ry’icyiciro gikurikira cy’ubukungu bw’u Rwanda rizaturuka, n’uko rizaterwa inkunga.
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, avuga ko nk’abantu bakora mu rwego rw’amabanki, babonye ishoramari mu nganda, iryo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, hamwe n’irikorerwa mu miturire n’imitungo itimukanwa.
Ati “Ariko ikibazo cy’ingenzi uyu munsi ni iki, mu myaka 60 iri imbere, iterambere rizava he? Iki ni ikibazo tugomba kuganiraho kuko kizadufasha kumenya aho tuzerekeza amafaranga abaturage bazigama mu myaka iri imbere. Nk’amabanki, dufite uruhare mu gutanga inguzanyo, kuri ba rwiyemezamirimo bafite igitekerezo cyiza, dushobora aho gutanga inguzanyo y’imyaka 5, 10 cyangwa 15"
Dr. Karusisi avuga ko nk’amabanki bifuza ko abantu bashora imari mu cyiciro gikurikira cy’iterambere ry’Igihugu, kuko ari bwo buryo abantu n’ibigo byubaka umutungo."
Ati “Ni yo mpamvu dushaka kuganirira hamwe ku cyerekezo ubukungu bwacu bukwiye gufata, n’inzego dukwiye gushoramo imari, kugira ngo natwe nk’amabanki tumenye ibyo dukwiye gutera inkunga, ariko tunafungurire amahirwe abashoramari bose yo kugira uruhare muri iri terambere tubona imbere. Aha ni ho isoko ry’imari n’imigabane (capital markets) rifite uruhare rukomeye, kuko rifasha kuyobora amafaranga yizigamirwa n’abaturage akajya mu mishinga ibyara umusaruro.”
Yungamo ati “Hari andi mahirwe menshi ku mugabane wa Afurika, cyane ko uyu mugabane uri gutera imbere. Twumvise ibiganiro ku mushinga wo kubaka uruganda rutunganya peteroli (refinery) mu karere. Ni gute nk’Abanyarwanda twagira uruhare mu gutera inkunga umushinga nk’uwo, waba uzubakwa muri Kenya cyangwa Tanzania? Ni yo mpamvu dushaka ko isoko ry’imari ridufasha kubona amakuru no kuyobora neza amafaranga yacu yizigamirwa mu mishinga ibyara inyungu ishobora guhindura Afurika.”
Dr. Monique Nsanzabaganwa wabaye Umuyobozi Mukuru wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda mu gihe kigera ku myaka 10, avuga ko kugira ngo u Rwanda rugere aheza rwifuza mu iterambere rudakeneye gusa amabanki.
Ati “Ntidukeneye amabanki gusa; dukeneye n’isoko ry’imari n’imigabane. Niba urwego rw’amabanki ari moteri ihuza abafite imari n’abayikeneye, noneho isoko ry’imari rigomba kuba umuhanda mugari utwara imari y’igihe kirekire.”
Akomeza agira ati “Impapuro mpeshamwenda, imigabane, ubwizigamwe bw’izabukuru, ibigo by’ubwishingizi, gahunda z’ishoramari rihuriweho, ibikoresho by’imari birengera ibidukikije, ubufatanye bw’abikorera hamwe n’ibigo byihariye bishyirirwaho imishinga, byose ni inzira z’imari zigomba gufasha kugera ku cyerekezo twifuza. Icyo dukeneye ni uburyo bukomeye bwo guhuza amafaranga y’abaturage n’imishinga ifite ubushobozi bwo kuzamura ubukungu ku rugero runini.”
Avuga ko badakwiye kureba gusa uburyo bwo gutanga inguzanyo z’igihe gito, ahubwo bagomba no gutekereza ku buryo bwo kubaka imari y’igihe kirekire ishobora gushyigikira impinduka z’ubukungu.
Ati “Ni ho isoko ry’imari rifite uruhare rukomeye, kuko iyo rikora neza, rituma abaturage batizigamira gusa, ahubwo bahinduka abafatanyabikorwa mu iterambere ry’igihugu. Iyo umuntu ashoye imari mu migabane, mu mpapuro mpeshamwenda cyangwa mu kigega cy’ishoramari, ntabwo aba yizigamira gusa, aba ari gutera inkunga uruganda, ibikorwa remezo cyangwa ikigo gishobora gutanga imirimo no kongera umusaruro."
Arongera ati “Ni yo mpamvu tugomba gukomeza kubaka amasoko y’imari atanga icyizere, acungwa neza kandi yorohereza abantu bose kuyageramo. U Rwanda rwamaze gushyiraho umusingi mwiza muri uru rwego, ariko urugendo ruracyari rurerure. Niba dushaka gutera inkunga icyiciro gikurikira cy’iterambere ryacu, tugomba guhuza amabanki, isoko ry’imari, ibigo by’ubwishingizi, ubwizigame bw’izabukuru n’abashoramari bose, kugira ngo dukore nk’urwego rumwe.”
Umuyobozi Mukuru wa BK Group, Dr. Uzziel Ndagijimana, avuga ko inama bahuriyemo yarushijeho kubafasha kugaragaza no gusobanurira isoko n’icyerekezo cy’ahazaza h’ikigo cyabo.
Ati “Byatwibukije ko kugera ku bikomeye mu buryo burambye bidashobokera umuntu ku giti cye cyangwa ikigo cyonyine. Imikorere y’igihe kirekire ya BK Group ishingiye ku mbaraga z’ubukungu bw’u Rwanda, ubunararibonye bw’isoko ry’imari n’imigabane, icyizere cy’abashoramari, intego n’ubushake by’urwego rw’abikorera, ndetse n’ubuziranenge bw’inzego z’igihugu.”
Abitabiriye ibiganiro batahanye ishusho yaguye ku bijyanye n’isoko ry’imari n’imigabane ku iterambere ry’Igihugu n’Afurika muri rusange, biyemeza gukomeza gushyigikira no gusigasira urwo rwego.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|