NCBA Bank yafunguye ishami mu Mujyi wa Musanze

NCBA Bank imaze imyaka itanu ikorera mu Rwanda, yafunguye ishami mu mujyi wa Musanze, mu rwego rwo kwegera abakiriya bayo, hatezwa imbere cyane cyane serivise zayo zishingiye ku ikoranabuhanga rigezweho.

Ishami rya Musanze ryafunguwe kuri uyu wa Kpane tariki 09 Werurwe 2023, ni irya gatanu rifunguwe mu Rwanda, rikaba irya kabiri rifunguwe mu Ntara, nyuma y’iryafunguwe mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Kayonza, andi mashami atatu akaba akorera i Kigali ari na ho iyo banki ifite icyicaro gikuru.

Ubuyobozi bw’iyo banki, bwemeza ko ifite icyerekezo cyo kugira abakiriya benshi mu Rwanda, bitewe na serivise z’ikoranabuhanga ryamaze gukataza muri iyo banki ibyo bikihutisha imikoranire n’abakiriya, nk’uko byatangajwe n’umwe mu bagize inama y’Ubuyobozi Amb.Munyakazi Juru Antoine.

Yagize ati “Iyi Banki irakura vuba mu myaka itanu imaze ikorera mu Rwanda, aho imaze gufungura amashami hirya no hino mu gihugu, intego yayo ni ukuba muri Banki za mbere mu Rwanda aho ubu iri ku mwanya wa gatatu muri Banki nini muri Kenya, turashaka ko iba muza mbere mu gutanga serivise nziza mu Rwanda”.

Uwo muyobozi yavuze ko umwihariko NCBA Bank yazanye mu Rwanda, ari ugutanga serivise nyinshi zifashisha ikoranabuhanga, aho mu gihugu imaze kugira abakiriya basaga 3,000,000, bakoresha serivize z’ikoranabuhanga mu kuzigama no kwiguriza.

Yemeza ko gufungura ishami i Musanze, bigiye kurushaho gufasha serivise z’ubukerarugendo n’iterambere ry’abaturage nk’umujyi ukomeye mu gihugu kandi ufatwa nk’igicumbi cy’ubukerarugendo.

Muri 2022, NCBA Bank mu Rwanda, yatanze inguzanyo zingana na Miliyari 87 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe amafaranga yari ibikiye abakiriya ari miliyari 96, ubu iyo banki ikaba ifite umutungo mbumbe wa miliyari zisaga 150.

Ubuyobozi bw’iyo Banki, buvuga ko ayo mafaranga aguriza n’ayo ibikira abakiriya, ari bimwe mu cyizere abaturage bakomeje kugirira iyo banki.

Ni Bank kandi ifite umwihariko mu gutanga serivise zinyuranye, ahashyizweho inguzanyo yiswe “Carte Jaune”, ijyanye no kugurira abacuruzi imodoka zibafasha mu bwikorezi, aho uwasabye inguzanyo muri iyo Banki atarenza amasaha 48 adasubijwe, nk’uko Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya NCBA Bank, Christian Ndingida yabitangarije Kigali Today.

Yavuze ko hari n’inguzanyo y’icumbi, aho usaba abanza kurambagiza inzu ashaka kugura, uwubaka akaba afite ibyangombwa byo kubaka, agahabwa inguzanyo.

Christian Ndingida kandi, yavuze ko abakorera umushahara batahejwe mu kwaka inguzanyo, aho bareba n’iba umushahara ukwemerera kwishyura, agahabwa inguzanyo izishyurwa mu myaka 20.

Iyo Banki kandi ifite imikoranire na MTN, mu buryo bwa Mokash yishyurwa mu kwezi, nk’uko Christian abivuga, ati “Dufite ubufatanye na MTN, aho muri product yitwa Mokash, tumaze kugira abakiriya basaga 3,400,000, ushobora kwiguriza inguzanyo yishyurwa mu kwezi, aba babyeyi bacu bakora ubucuruzi butoya, imboga n’ibindi uraguza ukishyura, ukongera kwiguriza, ni uburyo bwo kugira ngo inguzanyo igere kuri buri wese”.

Bamwe mu bakiriya batangiye imikoranire na NCBA Bank, baremeza ko hari iterambere bamaze kugeraho, banayishimira uburyo yihutisha inguzanyo.

Umushoramari mu mujyi wa Musanze witwa Nshimiyimana Bartazar, yagize ati “NCBA ni Banki ubona ishaka kwegera abakiriya, kandi inguzanyo ubasabye bayiguha vuba, nabasabye inguzanyo mu mpera za 2022 bahita bayimpa, namaze gusaba n’indi nguzanyo yo kuvugurura inyubako yanjye ya Vurunga Hotel, bagiye kunguriza miliyoni 300”.

Arongera ati “Natangiye gukorana nabo mbere yo kugera mu Rwanda, ubwo bari bakiri muri Kenya, inyungu nishyura iri hasi nta yindi banki ndayibonana, bakomereje aha byafasha abanyarwanda benshi, na byabindi byo gukata ugiye kubikuza ntibabigira”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Ramuli Janvier, yishimiye ifungurwa ry’iyo Banki i Musanze, avuga ko iziye igihe, mu gihe akarere gatangiye icyiciro cya kabiri cyo kuvugurura umujyi.

Yemeza ko ikibazo cy’ubushobozi buke ku bubaka inzu zijyanye n’icyerekezo cy’Umujyi kigiye gukemuka, ati “Twe nk’ubuyobozi bwite bwa Leta, iyi Banki tuyibona nk’amahirwe, ni amaboko ni n’imbaraga zidufasha kugenda mu cyerekezo igihugu cyihaye 2050, aho tugomba kuba igihugu gifite ubukungu bukataje, na 2035 ubukungu buri mu rugero dutumbera 2050”.

Arongera ati “Kunoza iterambere ry’imijyi twifuza muri icyo cyerekezo bizaba byagizwemo uruhare rw’abikorera, ni muri uwo murongo bishimishije kubona NCBA yiyongera ku bindi bigo bitanga serivise.

Mu kuvugurura Umujyi phase ll, amazu atageretse yafunzwe, dufitemo abagera kuri 30 bafungiwe amazu ngo bubake ay’icyerekezo, ni amahirwe kuri bo kuko babonye ikigo kije kubunganira, ni n’amahirwe kuri NCBA Bank”.

NCBA Bank ikorera mu bihugu bitanu, aribyo u Rwanda, Uganda, Tanzania, Côte d’Ivoire na Kenya aho ifite icyicaro gikuru i Naïrobi, ikaba imaze kugira abakiriya miliyoni 60 mu myaka 60 imaze ivutse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyi Bank iziye igihe , ahubwo inyungu ku nguzanyo ni angahe %?

Elie yanditse ku itariki ya: 10-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka