Muhanga: Abikorera barasabwa kutarebera ababacukurana amabuye y’agaciro

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burasaba abikorera bo muri ako Karere, kutarebera abava ahandi bakaza kuhakorera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yabibasabye ubwo bari mu gikorwa cyo gutora Komite Nyobozi nshya ya PSF, yasimbuye icyuye igihe.

Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yasabye abikorera gushora imari ahaboneka amahirwe hose muri ako Karere
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yasabye abikorera gushora imari ahaboneka amahirwe hose muri ako Karere

Kayitare avuga ko abikorera usanga bahugiye cyane mu bucuruzi bw’ibintu bikenerwa ku isoko ryo mu Karere, kandi hari n’ibindi bashoramo nk’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Agira ati, "Usanga amabuye y’agaciro ya Muhanga acukurwa n’abakomoka mu tundi Turere. Ese abikorera ba hano bo babuze iki? Turabasaba kureba kure bakitabira ubucukuzi kuko na bwo butanga amafaranga, kandi bukadufasha guhanga imirimo".

Kayitare kandi asaba abikorera gutekereza ibice by’icyaro, kugira ngo na byo bitere imbere, ndetse akanabasaba gushora imari mu cyanya cy’inganda cya Muhanga, kuko na ho usanga hakorera abakomoka ahandi.

Agira ati, "Kiriya cyanya cy’inganda na cyo ntawikorera wa Muhanga urimo, ni ugutekereza kujya gushorayo, na yo ni amahirwe kuri bo, turanabasaba gushora mu bwikorezi bugana mu misozi ya Ndiza, kuko haratuwe kandi abahatuye bakeneye uburyo bwo guhahirana".

Perezida mushya wa PSF, Nyirishema Félix, avuga ko abikorera bagira uruhare mu guteza imbere abaturage, kuko gushora imari bituma serivisi abaturage bakenera bazibona hafi.

Avuga ko bagiye kureba uko bashora imari muri ibyo bice, akurikije inama z’ubuyobozi, bagatangira no gutekereza gushora mu bucukuzi, ubwikorezi no mu cyanya cy’inganda.

Agira ati, "Ibyo twasabwe tuzabikurikiza kuko ibyo dukora tubikorera abaturage, kandi ahari inyungu ni ho dukwiye gutekereza muri izo nganda n’ubucukuzi bigezweho".

Umuyobozi w’ivuriro ryigenga Sanus Polyclinic i Muhanga, Adelphine Uwimana, avuga ko kugeza serivisi z’ubuvuzi bugezweho, na byo bizakomeza kwegerezwa mu bice by’icyaro kandi ngo barabitangiye.

Agira ati, "Ishoramari mu buvuzi na ryo turi kurishyiramo imbaraga, n’ubwo twigenga ariko tugerageza kwegera abaturage, mu bihe by’ubukangurambaga, gupima no gusuzuma indwara, ndetse no kwigisha abaturage, tuzakomeza kwagura n’izindi serivisi".

Abagize Komite nshya ya PSF ku rwego rw’Akarere ni abantu 10, barimo batatu bagize Biro na barindwi bagize akanama nkemurampaka, amatora akaba akomereza ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Werurwe 2026.

Abagize Biro ya Komite ya PSF mu Karere ka Muhanga
Abagize Biro ya Komite ya PSF mu Karere ka Muhanga

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka