Moto zikoresha amashanyarazi ziratangira gucuruzwa mu Rwanda umwaka utaha

Muri Werurwe umwaka utaha moto za mbere zikoresha amashanyarazi zizatangira gukoreshwa mu Rwanda, aho zitegerejweho gufasha igihugu guhangana n’ibyuka bihumanya ikirere.

Umwe mu batekinisiye ba Ampersand ari gusuzuma moto ziri mu isuzuma rya nyuma mu Rwanda
Umwe mu batekinisiye ba Ampersand ari gusuzuma moto ziri mu isuzuma rya nyuma mu Rwanda

Izo moto zihariye ko zisohora umwuka uhumanya muke ugereranije n’izikoresha mazutu.

Nyuma y’imyaka itatu y’ubushakashatsi no gupima imiterere y’imihanda, sosiyete "Ampersand” ifite icyicaro mu Budage, yatangaje ko igiye gutangira gucuruza moto zikoresha amashanyarazi ziswe "e-Moto” zikazaba ari iza mbere z’ubwo bwoko ku mugabane wa Afurika .

Gukorera kwazo mu Rwanda bizagabanya 75% y’umwuka uhumanya ikirere kandi zifashe abazitwara kuzigama asanga ibihumbi 800Frw ku mwaka.

Josh Whale washinze Ampersand agira ati “Ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko e-Moto ikomeye kandi ifasha mu kuzigama amafaranga ugeraranije n’izikoresha mazutu”.

Avuga ko ubwo bushakashatsi ku mihanda kandi bwerekanye ko moto yasharijwe neza izajya igenda ibirometero 65 ku muvuduko wa 80km/h. Izo moto ngo zinafite imbaraga nyinshi zo kwikorera cyangwa guheka

Ubwo bushakashatsi bwa Ampersand bwagaragaje ko abamotari bo muri Kigali bagenda ibirometero 188 ku munsi.

Bwanerekanye ko muri Afurika y’Uburasirazuba abagera kuri miliyoni eshatu batunzwe n’umwuga wo gutwara moto, ikindi kandi ngo miliyoni z’abantu bakenera moto mu ngendo zabo.

Whale avuga ko izo zishobora kuzaba ari zo moto za mbere zihendutse ku isi, kuko ngo moto imwe izaba igura miliyoni 1,1Frw n’ubwo ngo ibiciro bitaranozwa neza.

Iyo sosiyete yatangiye kubaka sitasiyo zizajya zisharija izo moto, hanashyirwaho ibiciro byo gusharija.

Ampesand ihamya ko e-Moto zishobora kuzahigika moto zikoresha mazutu, kuko zisohora ibyuka bihumanya ikirere cy’u Rwanda na Afurika y’Uburasirazuba muri rusange.

Eng. Coletha Ruhamya, umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA), avuga ko u Rwanda rwakiriye neza umusanzu wa Ampersand wo kuzana moto zitangiza ikirere.

Ati "Ni igisubizo cyiza ku kibazo cy’iyangirika ry’ikirere riterwa n’umwuka uhumanya uva mu binyabiziga, bikabangamira ubuzima bw’abaturage bacu.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Muyitwereke ku mafoto atandukanye gusa iyi moto ni ingenzi
Izadufasha pe icyakora bazite kuri battery nzima kuko ushobora kwishimira ko nta fuel ijyamo ugasanga tuzajya duhora ducaginga cg tugura batiri kd bazarebe ku giciro cyo gucaginga bitazahenda cyane kuko ntimwatubwiye igiciro cyogucaginga

Mfitumukiza yanditse ku itariki ya: 14-12-2018  →  Musubize

None se iyo mutwereka amafoto yayo uko iteye kureba imbere ntibihagije icyakora iyi ni inkuru ishimishije

Mfitumukiza yanditse ku itariki ya: 14-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka