Mu Rwanda hagiye kubakwa uruganda ruzaha akazi abasaga ibihumbi 20

Ku bufatanye na Sosiyete y’Abashinwa yitwa Huajian Group, mu Rwanda hagiye gutangizwa uruganda rukora inkweto, amasakoshi, mudasobwa, telefone, ndetse n’ ibindi bikoresho bitandukanye.

Claire Akamanzi wari uhagarariye Leta y'u Rwanda na HuaRong Zhang uhagarariye Huajian Group, basinya amasezerano y'ubufatanye
Claire Akamanzi wari uhagarariye Leta y’u Rwanda na HuaRong Zhang uhagarariye Huajian Group, basinya amasezerano y’ubufatanye

Ku bufatanye n’iyo sosiyete, Leta y’u Rwanda izatanga ubutaka bwo kubakaho urwo ruganda i Masoro mu Karere ka Gasabo mu gace kahariwe inganda, ngo ku buryo muri Mata 2018, bimwe mu bikorwa byarwo bizaba byatangiye.

Huajian Group yo izashora imari ingana igera kuri miliyari y’Amadorari mu gihe cy’imyaka 10, inagenere akazi Abanyarwanda basaga ibihumbi 20.

Mu muhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye hagati ya Leta y’u Rwanda n’iyo sosiyete wabaye kuri iki cyumweru, Claire Akamanzi, Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB, yavuze ko ayo masezerano yasinywe nyuma yo gushima imikorere y’iyo sosiyete bakifuza ko yaza gukorera mu Rwanda.

Yagize ati “Ngira ngo mwumvise inkweto Ethiopia ijyana muri Amerika. Bohereza muri Amerika inkweto z’Amadolari arenga miliyoni 30 kandi nkeka ko imibare igenda iniyongera.

Turebye ibyo iyo sosiyete ikora mu Bushinwa no muri Ethiopia, turizera ko igiye gutanga umusanzu mu kongera ibicuruzwa u Rwanda rwohereza hanze, nk’imwe mu ntego igihugu kihaye."

Umuyobozi wa RDB yanatangaje ko ubu bagiye gukora ibishoboka byose, kugira ngo ubuyobozi bw’iyo sosiyete, butekane mu ishoramari bukorera mu Rwanda.

Bahererekanya amasezerano yo kubaka uruganda ruzaha akazi abasaga 20
Bahererekanya amasezerano yo kubaka uruganda ruzaha akazi abasaga 20

Ku ruhande rwa Huajian Group, HuaRong Zhang uyobora urwo ruganda yavuze ko mu ntangiriro bazajya bakoresha ibikoresho biturutse mu Bushinwa no mu bindi bihugu, ariko ngo icyifuzo 60%y’ibikoresho bazajya bakoresha byazajya bituruka mu Rwanda.

Uwo muyobozi yanavuze ko 80 % y’ibizajya bikorerwa mu Rwanda bazajya babyohereza mu mahanga ngo bakaba banifuza kuzaha akazi Abanyafurika ibihumbi ijana mu gihe cy’imyaka icumi iri imbere.

Huajian Group mu bindi izakorera mu Rwanda harimo ibijyanye n’amatara, imyenda, ibyuma bigabanya ubushyuhe mu nzu n’ibindi.

Bamwe mu Banyarwanda bazakorera muri urwo ruganda baratangira guhugurirwa mu Bushinwa, aho 100 ba mbere bazahugurwa mu kwezi k’Ukwakira 2017, abandi 100 bazahugurwe mu kwezi k’Ukuboza 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Nibyiza kuko leta idutekereza byatuma tuvamushomeri

Kwizera yanditse ku itariki ya: 7-12-2020  →  Musubize

Akokazi turagacyeneye nigatangira muzabitumenyeshe murakoze mugire Noheri nziza numwaka mushya wa 2018

sibomana fidele yanditse ku itariki ya: 25-12-2017  →  Musubize

Akokazi turagacyeneye nigatangira muzabitumenyeshe murakoze mugire Noheri nziza numwaka mushya wa 2018

sibomana fidele yanditse ku itariki ya: 25-12-2017  →  Musubize

iri niryo shoramari dukeneye nkabanyarwanda kuko inganda zikora ibintu bifite umwimerere b yoherezwa hanze bigatuma tubona amadevize bityo ntiduhore dusohora amafaranga menshi twinjiza make tukava muri importation tukajya muri exportation niho igihugu cyacu kizatera imbere kandi ninaho tuzigira nyabyo leta nikomeze ishake abashoramari nkaba

munyangeyo innocent yanditse ku itariki ya: 5-10-2017  →  Musubize

Erega icyo nicyo dukeneye nkabanyarwanda abashoramari bakora ibintu bifite ubuziranenge byakokoherezwa hanze kuko dukeneye ibisohoka hanze kurusha ibyo tugura hanze bityo igihugu cyacu kikinjiza amadevize

munyangeyo innocent yanditse ku itariki ya: 5-10-2017  →  Musubize

Imwe mu nkurur ishimishije muri kino cyumweru, iryo niryo shoramari u Rwanda rukeneye kurusha bamwe baza bashora imari munyubako zizacumbikamo abifite gusa zizagirira akamaro abantu beke ariko uruganda nkuru ruzazamura imibereho ya baturage babona akazi batanga imisoro aho igihugu kizabyungukiraho bafasha ni miryango yabo. turashima cyane ubutegetsi bwu Rwanda bukomeje gutuma igihugu gikomeza gutera imbere.

Bimawuwa yanditse ku itariki ya: 11-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka