Mu kuboza 2017 uzajya uhabwa inguzanyo wifashishije telefoni

Banki Nyafurika y’Ubucuruzi (CBA) yatangaje ko iri mu nzira zo kwemererwa gukorera mu Rwanda, aho yiteguye kuziba icyuho muri serivisi za banki zifashisha ikorabuhanga rya telefone.

Umukiriya wa CBA azajya asaba inguzanyo anayiohabwe yifashishije telefoni igendanwa
Umukiriya wa CBA azajya asaba inguzanyo anayiohabwe yifashishije telefoni igendanwa

Ikinyamakuru Business Daily Africa cyo muri Kenya cyanditse ko Banki Nkuru y’u Rwanda igeze ku musozo yiga kuri dosiye za CBA ifite icyicaro muri Kenya, ku buryo muri Werurwe 2017 iyi banki izaba yatangiye ibikorwa byayo mu Rwanda.

Iki kinyamakuru kivuga ko CBA imaranye igihe kinini inzozi zo gutangiza serivisi z’ikoranabuhanga rya banki ryifashisha telefoni zigendanwa, no kwagura amashami yayo mu karere.

Mu kwezi k’Ukuboza 2016 ni bwo CBA yari yatangaje ko ihanze amaso isoko ryo mu Rwanda, aho yifuza kuzana M-Shwari Mobile Money, nyuma y’uko ubu buryo yasanze butanga umusaruro cyane muri Kenya, Tanzaniya na Uganda.

M-Shwari Mobile Money aho itandukaniye n’izindi Mobile Money zisanzwe mu Rwanda ni uko yo umuntu azaba ashobora kwaka no guhabwa inguzanyo kuri telefone ye igendanwa.

Business Dail Africa itangaza ko ubu buryo bufite abafatabuguzi barenga ibihumbi 600 muri Uganda, ariko bigakorwa ku bufatanye na MTN Uganda.

Umuyobozi mukuru wa CBA, Jeremy Ngunze, avuga ko kuba umubare wabakoresha telefone zigendanwa mu Rwanda wiyongera ku rwego rwo hejuru, biri mu bituma bifuza ko serivisi za M-Shwari Mobile Money zigomba kuba zatangiye mu Rwanda bitarenze Ukuboza 2017.

Ngunze avuga ko bazatanga serivisi zo guhererekanya amafaranga mu buryo babikoramo mu bindi bihugu by’Afurika y’Uburasirazuba, kandi akaba yizeye ko bizatanga umusaruro nk’uko byawutanze ahandi muri EAC.

Ati “Dufite abaturage bashobora guhererekanya amafaranga kuri telefone zigendanwa ari ikinyuranyo kiri hagati yo kubitsa no kuguza ntikibyazwa umusaruro. Ibanga n’uburyo bunoze bijyana no gusaba inguzanyo wifashishije telefoni yawe igendenwa ni byo rufunguzo tuzifashisha muri iyi serivisi ikiri nshyashya.”

Akomeza avuga ko biteguye gufungura imiryango mu Rwanda mu gihembwe (quarter) cya kane bagakomerezaho no mu bindi bihugu.

Kugeza ubu M-Shwari ifite abafatabuguzi babarirwa muri miliyoni 16 muri Kenya.
Ibihumbi 80 muri bo bakaba bifashisha ubu buryo mu gusaba inguzanyo buri munsi.

CBA izatanga service za Mobilwe Money zifite umwihariko w'izari zisanzwe mu Rwanda
CBA izatanga service za Mobilwe Money zifite umwihariko w’izari zisanzwe mu Rwanda

CBA ikaba ivuga ko yatanze inguzanyo za miliyari 106 z’amashilingi ya Kenya muri EAC uyu mwaka hifashishijwe ubu buryo bwa M-Shwari, ndetse ikaba ihamya ko kuba inyungu yaka ziri hejuru ugereranyije n’izisanzwe umuntu agiye kuri banki nta ngaruka zigira kuri M-Shwari.

Ikigo cy’Igihugu kigenzura Imirimo Ifitiye Igihugu Akamaro, RURA, gitangaza ko mu Rwanda muri Werurwe 2016 abakoresha serivisi zo guhererekanya amafaranga hifashishijwe terefone zigendanwa (mobile money) bari bamaze kugera kuri miliyoni umunani n’ibihumbi 807.

CBA ikaba ihanze amaso Tigo Rwanda, yari ifite abafatanyabuguzi babarirwa muri miliyoni eshatu n’ibihumbi 100 muri Werurwe 2016, kugira ngo iyibere umufatanyabikorwa muri M-Shwari.

Ubu buryo buzwi nka M-Powa muri Tanzaniya, ho bukoreshwa n’abagera muri miliyoni eshanu n’ibihumbi 310. Muri 2016 bukaba bwaratanze inguzanyo zigera muri miliyoni eshanu n’ibihumbi 100.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka