Mu Kivu harimo Peteroli ariko kuyicukura ni indi ntambwe

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli bwatangaje ko ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko mu Kiyaga cya Kivu hari uduce 13 twabonetsemo peteroli, hakaba hasigaye kumenya ingano yayo n’ikiguzi byasaba ngo icukurwe.

Kamanzi Francis Umuyobozi Mukuru wa RMB yabitangaje kuri uyu wa gatatu tariki 15 Mutarama mu biganiro Minisiteri y’Ibidukikije yagiranye na Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore ku ngamba zihari zo kubungabunga ibidukikije.

Ati “ Inkuru nziza ni ko dufite peteroli kuko mu kiyaga cya Kivu habonetsemo amariba 13 agaragaza ko harimo peteroli icyo tutaramenya ni ingano yayo ariko uduce irimo two twamaze kuboneka”.

Kamanzi avuga ko hazongera hagakorwa inyigo ku nshuro ya kabiri kugira ngo hamenyekane ingano y’iyo peterori ndetse hanakorwe indi nyigo yo kuyicukura no kureba ingano yayo.

Mu nyigo yakozwe basanze hari amahirwe menshi ko Peteroli iri mu Kiyaga cya Kivu ari nyinshi kurusha iyabonetse mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.

Kamanzi Avuga ko nubwo iyi Peterori yabonetse bisaba ubundi bushakashatsi bwimbitse bwo kumenya niba kuyicukura yavamo inyungu cyangwa se niba ikiguzi cyo kuyicukura kitaba gihenze kuruta peterori ubwayo.

Ati “ Nibyo koko irahari ariko ni ibintu bikiri mu nyigo ndetse birasaba ko tunamenya ubwoko bwayo n’ingano yayo kugira ngo igikorwa cyo kuyishakisha gitangire gukorwa”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka