MINICOM irasaba abashoramari kugirira icyizere Leta

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda iragira inama abikorera bo mu ntara y’Amajyepfo guhuza imbaraga bakabasha kugera ku bikorwa binini aho kwihugiraho.

Minisitiri w'Inganda avuga ko abikorera bo mu ntara y'Amajyepfo bakwiye kugirira igihugu cyabo icyizere mu ishoramari
Minisitiri w’Inganda avuga ko abikorera bo mu ntara y’Amajyepfo bakwiye kugirira igihugu cyabo icyizere mu ishoramari

Byavugiwe mu ruzinduko Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) Soraya Hakuziyaremye, yagiriye mu karere ka Muhanga, akaganira n’abikorera bo mu ntara y’Amajyepfo kuwa mbere tariki 11 Ugushyingo 2019, muri gahunda yo kwigira hamwe uko ibyiza nyaburanga ndetse n’umutungo kamere by’intara y’Amajyepfo byarushaho kubyazwa umusaruro.

MINICOM igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda bushingiye ku bikorera, hagaragazwa n’amahirwe abikorera batekereza mu gutangira ishoramari mu ntara y’Amajyepfo nk’ubukerarugendo bushingiye ku mateka, umuco n’iyobokamana.

Intara y’Amajyepfo kandi irimo imijyi ibiri yunganira Kigali n’ibyanya by’inganda biyibonekamo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ku buryo ngo hakenewe gutekereza mu buryo bwagutse uko ayo mahirwe yose yabyazwa umusaruro.

Minisitiri Soraya Hakuziyaremye avuga ko Leta yiteguye gufatanya n’abashoramari, kugira ngo ibikorwa byabo bitere imbere, akavuga ko abikorera mu ntara y’Amajyeofo bakwiye kumenya uruhare rwabo mu mishinga minini y’iterambere kuko Leta atari yo yonyine igomba gushyiramo amafaranga.

Minisitiri Hakuziyaremye yatinyuye kandi abikorera bagitewe ubwoba no gushora imari kubera gutinya guhomba kuko ku bufatanye na Leta y’u Rwanda hazigwa uburyo bwo guhangana n’ibyo bihombo.

Agira ati “Tuzicarana na bo dufatanye gushyiraho imirongo migari n’ingamba zo guhangana n’ibyo bihombo, ariko bakwiye kumva ko Leta yonyine atari yo izabikora, abikorera bacu bakwiye gutinyuka kuko u Rwanda ni igihugu cya kabiri muri Afurika mu bifite amahirwe yo gushoramo imari.

Ntabwo numva rero ukuntu abikorera bacu bo badashobora kugirira icyizere igihugu cyabo ku mahirwe yo gushora imari, mu gihe abanyamahanga bagifite. Turashaka ko nk’abishyize hamwe bakora bagira ikibazo bakadusaba ibitekerezo kuko Leta na yo idafite ibisubizo by’ibibazo byose”.

Bamwe mu bikorera bavuga ko usanga hari igihe bahura n’ibihombo bitandukanye ndetse bakanakenera ubufasha bwa Leta, ariko ntibabubone bikabaviramo guhagarika imishinga yabo.

Urugero rwatanzwe na Bizimana Alexis uwo mu murenge wa Mbazi mu karere ka Huye, ni abashoramari b’inganda nto n’iziciriritse bafungirwa imirimo bya hato na hato nyuma yo gutangira imishinga yabo, hakorwa igenzura ry’ubuziranenge bagahagarikwa, bigatuma bahomba aho gufashwa ngo bakosore neza ibitagenda imishinga yabo ikomeze.

Abikorera ba Muhanga, Kamonyi na Ruhango basabwe gutangira kubaka Hotel yatewe inkunga na Perezida wa Repuburika
Abikorera ba Muhanga, Kamonyi na Ruhango basabwe gutangira kubaka Hotel yatewe inkunga na Perezida wa Repuburika

Agira ati “Nk’abafite inganda zenga inzoga n’izitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi usanga bafungirwa ibikorwa kubera kutuzuza ubuziranenge bukenewe, hari igihe bazira kuzifunga mu macupa atemewe ariko baba bagerageje gukora umushinga nubwo haba hari ibituzuye.

Njyewe nsanga Leta yari ikwiye kujya ifasha abatangiye iryo shoramari kugera ku byo ubuziranenge bukeneye, wenda umushoramari akazishyura iyo serivisi ariko adahagarikiwe ibikorwa ngo ashakishe uko abona ubuziranenge kandi atabishoboye”.

Kanamugire Callixte ushinzwe ubuvugizi mu rugaga rw’abikorera, we agaruka ku kwishyira hamwe nk’imwe mu nkingi yatuma ishoramari rigera ku bikorwa bifatika kandi bikazana inyungu kuri benshi.

Kanamugire Callixte ushinzwe ubuvugizi mu rugaga rw'abikorera
Kanamugire Callixte ushinzwe ubuvugizi mu rugaga rw’abikorera

Agira ati “Biragaragara ko kuba umuntu yakomeza kwikubira ku ishoramari rye rito uyu munsi bitashoboka, icyiza ni uguhuza ubushobozi bagakorera hamwe kuko ni byo bizana inyungu yihuse”.

Minsitiri Hakuziyaremye yasabye by’umwihariko abikorera ba Muhanga, Kamonyi na Ruhango gutekereza ku bikorwa byo gutangiza kubaka hoteli ihuriweho n’utwo turere yatewe inkunga na Perezida wa Repuburika hashize imya 16 ariko nta kirakorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka