Miliyoni 251 z’Amadolari zigiye gufasha abagore bo muri Afurika kwihangira imirimo

Ikigereranyo cy’inkunga ihabwa ba rwiyemezamirimo b’abagabo n’ihabwa ba rwiyemezamirimo b’abagore bo ku mugabane wa Afurika kigaragaza ikinyuranyo kinini cyane kingana na miliyari 42 d’Amadorali ya Amerika, hagati y’izo nkunga, abagabo bakaba ari bo bahabwa menshi.

Mu rwego rwo kugabanya icyo kinyuranyo kinini no kuzamura umubare w’abagore bahabwa inguzanyo, ibihugu birindwi bikize ku isi (G7) byiyemeje gutanga inguzanyo ya miliyoni 251 z’Amadorali ya Amerika azanyuzwa muri Banki Nyafurika y’Iterambere (AfDB) akazafasha abagore bo ku mugabane wa Afurika kwikorera no guhanga imirimo.

Uhereye ibumoso: Akinwumi Adesina uyobora Banki Nyafurika itsura Amajyambere, Umuhanzikazi Angélique Kidjo wo muri Bénin na Emmanuel Macron mu kiganiro n'itangazamakuru basobanuye iby'inkunga igiye guhabwa abagore bo muri Afurika izabafasha kwiteza imbere (Ifoto: AfDB)
Uhereye ibumoso: Akinwumi Adesina uyobora Banki Nyafurika itsura Amajyambere, Umuhanzikazi Angélique Kidjo wo muri Bénin na Emmanuel Macron mu kiganiro n’itangazamakuru basobanuye iby’inkunga igiye guhabwa abagore bo muri Afurika izabafasha kwiteza imbere (Ifoto: AfDB)

Inama y’ibihugu birindwi bikize ku isi yaberaga mu Mujyi wa Biarritz uherereye mu Majyepfo y’Uburengerazuba bw’u Bufaransa. Yahuriyemo abayobozi b’ibyo bihugu birindwi ari byo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa, u Bwongereza, u Budage, u Butaliyani, u Buyapani na Canada.

Iyo nama yatumiwemo ibindi bihugu umunani harimo bitanu byo ku mugabane wa Afurika (Australiya, Burkina Faso, Chili, Misiri, u Buhinde, Senegal, u Rwanda na Afurika y’Epfo) kugira ngo na byo bigire ijambo mu byemezo byafatiwe muri iyo nama.

Muri rusange, abitabiriye iyo nama baganiriye ku buryo abagore bafashwa kwihangira imirimo, baganira ku iterambere ry’ikoranabuhanga, baganira no ku byerekeranye no kurwanya ruswa.

Perezida wa Banki Nyafurika itsura Amajyambere, Akinwumi Adesina, yavuze ko iyo nkunga yo gushyigikira imishinga ya ba rwiyemezamirimo b’abagore ishimishije.

Ati “Uyu ni umunsi ukomeye ku bagore bo muri Afurika. Gufasha abagore kwihangira imirimo no kubatera inkunga ni ukureba kure kuko iterambere ry’umugore wo muri Afurika ari ryo terambere rya Afurika muri rusange.”

Ikinyamakuru Jeune Afrique cyatangaje ko usibye iyo nkunga yaganiriweho maze ibihugu bikize bikemera kuyiha abagore bo ku mugabane wa Afurika nk’inguzanyo, abari muri iyo nama baganiriye no ku bindi bibazo byugarije isi birimo inkongi y’umuriro yibasiye ishyamba rya Amazone, intambara y’ubucuruzi hagati y’u Bushinwa na Leta zunze Ubumwe za Amerika n’ikibazo cya Irani ishinjwa kurenga ku masezerano mpuzamahanga, icyo gihugu kikaba kivugwaho kuba kirimo gucura intwaro za kirimbuzi.

Haganiriwe no ku bibazo by’umutekano hagati y’ibihugu byo hirya no hino ku isi cyane cyane ibihana imbibi, bituranye, ariko ugasanga ubwumvikane hagati yabyo ari buke.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka