MIG irahumuriza abanyamigabane bayo bakekaga ko yabambuye

Isosiyete y’ishoramari ‘Multi-Sector Investment Group’ (MIG), irahumuriza abaturage bo mu turere twa Nyamagabe, Huye na Nyaruguru bakekaga ko imigabane baguze yaburiwe irengero.

Uruganda rwa Mushubi Tea Company rwa sisiyete y'ishoramari ya MIG
Uruganda rwa Mushubi Tea Company rwa sisiyete y’ishoramari ya MIG

Ni nyuma yuko bamwe mu baturage bagaragarije ko kuva bagura imigabane muri iyo sosiyete, batarongera guhura n’ubuyobozi bwayo, ngo bamenyeshwe uko imigabane baguze ikoreshwa, niba yunguka cyangwa yarahombye.

Isosiyete MIG yashinzwe mu mwaka wa 2004, igamije gukora ishoramari ryari rigamije kurandura ubukene mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, ubu ni mu turere twa Nyamagabe, Nyaruguru n’igice cy’akarere ka Huye.

Mu gushyigikira iterambere ry’abatuye muri ako gace kandi, na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ari mu bateye inkunga iri shoramari, ingana na miliyoni 11 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kuva yashingwa, benshi mu baturage bashishikarijwe kuyiguramo imigabane, mu rwego rwo gukora ishoramari ry’igihe kirekire. Umugabane umwe waguraga amafaranga ibihumbi 10 y’u Rwanda.

Umusaza Deo Ngarukiye, wo mu karere ka Nyaruguru mu cyahoze ari Komini Rwamiko y’icyahoze ari Gikongoro, ni umwe mu baguze imigabane muri MIG, icyo gihe akaba yaraguze imigabane itanu, ihwanye n’amafaranga ibihumbi 50 y’u Rwanda.

Ngarukiye avuga ko kuva yagura iyo migabane, atarongera guhura n’ubuyobozi bwa MIG cyangwa se ngo atumirwe mu nama y’abanyamigabane, kugira ngo amenyeshwe uko imigabane yaguze ikoreshwa.

Ati “Bafungura MIG bashakaga ikintu cyazamura ahahoze ari Gikongoro. Noneho basaba ko n’abantu boroheje bajyamo, umugabane bawushyira ku bihumbi 10. Bari batubwiye ko uzajya ashaka kuvamo bazajya bamusubiza amafaranga ye n’inyungu zayo.

Ariko ubu turi kuvugana, uretse udupapuro baduhaye twerekana ko ayo mafaranga twayatanze, nta kindi imenyetso cyerekana ko turi muri MIG. Mbere igitangira hajyaga haba inama bakatubwira, ubu nta nama ikibaho hashobora kuba hashize imyaka irenga 10, nta n’uwo wabaza umuntu uyobora MIG ngo amukubwire. Ntabo tuzi”.

Uretse abantu ku giti cyabo bagiye bagura imigabane muri iyo sosiyete kandi, hari n’amakoperative ndetse n’ibindi bigo byaba ibya Leta n’ibyigenga na byo byari byaguzemo imigabane.

Ngendahayo Damien, ni umwe mu banyamuryango ba Koperative ‘Dukunde Igiti’ ikorera mu karere ka Nyamagabe, ikaba nayo yaraguze imigabane muri MIG.

Nawe avuga ko nta makuru bajya bahabwa kuri iyo migabane, ko ndetse benshi mu banyamuryango ba koperative basa n’abibagiwe ko baguze imigabane kubera kutamenya amakuru yayo.

Agira ati “Imigabane yagombye kuba yarungutse, cyangwa se yanahomba tukabimenyeshwa. Ni ibintu bimaze imyaka myinshi bamwe baba baranabyibagiwe”.

Ku ruhande rwa Sosiyete ya MIG, yo ivuga ko ibikorwa byayo bihari kandi byagutse cyane, ndetse ko imigabane y’abanyamuryango nayo ihari kandi yunguka.

Rwasa Roger, umuyobozi mukuru wa MIG, avuga ko MIG igikora kandi ko ibikorwa byayo bigaragara.

Uyu muyobozi avuga ko imigabane ya mbere yakoreshejwe mu kubaka inganda za kawa, ebyiri mu karere ka Nyamagabe n’ebyiri muri Nyaruguru, hamwe n’uruganda rw’ubuki mu karere ka Nyamagabe.

Ubuki butunganywa n'uruganda rwa MIG ruri muri Nyamagabe
Ubuki butunganywa n’uruganda rwa MIG ruri muri Nyamagabe

Mu mwaka wa 2013, Rwasa avuga ko MIG yatekereje kwagura imishinga, itangira gushora amafaranga mu ruganda rw’icyayi, ahubatswe uruganda rwa ‘Mushubi Tea Company’, ruherereye mu karere ka Nyamagabe.

Uyu muyobozi avuga ko kugira ngo uyu mushinga ugerweho, byasabye Sosiyete ya MIG gufata inguzanyo yo hanze y’igihugu ingana na miliyoni 5.6 z’amadorari ya Amerika. Yongeraho ko ubu uruganda rukora neza kuko rushobora gutunganya toni 1,000 z’icyayi mu mwaka, kandi ko umusaruro wiyongera umwaka ku mwaka.

Iyi misozi yambaye icyayi cya Mushubi Tea Company, uruganda rwa MIG
Iyi misozi yambaye icyayi cya Mushubi Tea Company, uruganda rwa MIG

Rwasa kandi avuga ko imigabane y’abanyamuryango yashowe mu ishoramari ry’igihe kirekire nk’uko byari mu ntego za MIG, bityo ko n’inyungu zayo zigomba kuboneka mu gihe kirekire. Yongeraho kandi ko ubu umugabane wa MIG wiyongereye, ukava ku bihumbi 10 ukagera kuri 28,900 by’amafaranga y’u Rwanda. Iki kikaba cyaba igisubizo ku baturage bibazaga ko imigabane yabo yaba yarahombye.

Ati “Batanze amafaranga, ariko yagiye mu ishoramari ribyara inyungu mu gihe kirekire, ntabwo ari uko uvuga ngo nshyize amafaranga hariya, ejo cyangwa ejobundi nzabona inyungu. Ikindi ni uko nk’uko abanyamigabane bari babyifuje, mu nama duheruka gukora twarebye aho umugabane wa MIG ugeze ubu, dusanga uhagaze ku mafaranga ibihumbi 28,900 Frws”.

Ubuyobozi bwa MIG buvuga ko impamvu abanyamigabane bayo bataratangira kubona ku nyungu z’ishoramari ryabo, ari uko MIG ikishyura imyenda yafashe ngo yagure ishoramari ryayo.

Rwasa Roger, umuyobozi mukuru wa MIG arahumuriza abanyamigabane bayo
Rwasa Roger, umuyobozi mukuru wa MIG arahumuriza abanyamigabane bayo

Rwasa ati “Uyu munsi nta kintu babona kuko tukiri muri gahunda yo kwishyura imyenda twafashe ngo dukore iryo shoramari, kuko ryadusabaga amafaranga menshi”.

Avuga ko mu igenabikorwa bakoze, basanze mu mwaka wa 2025 bazaba barangije kwishyura inguzanyo bafashe, hanyuma abanyamigabane nabo bakazatangira kubona ku nyungu z’ishoramari ryabo.

Ku kibazo cy’uko abanyamigabane ba MIG batamenya amakuru ku mikoreshereze y’imigabane batanze, Rwasa avuga ko iyo hazaba inama rusange bimenyeshwa abanyamuryango binyuze mu matangazo anyuzwa ku mu radio, mu nsengero, mu miganda n’ahandi, kohereza ubutumwa bugufi ku bo bafitiye nomero za telephone, cyangwa se kohereza email.

Icyakora MIG nayo yemera ko iyo habaye inama z’inteko rusange, ubwitabire buba buri hasi, cyane cyane ku banyamigabane batoya. Rwasa uyihagarariye akavuga ko hatowe abanyamigabane bagiye gufasha Sosiyete kwegera abandi cyane cyane abatoya, kugira ngo hamenyekane neza umwirondoro wabo, bityo no kubatumira mu nama bijye byoroha.

Agira ati “Nyuma yo kubona ko ubwitabire bw’abanyamigabane buri hasi, twashyizeho itsinda ry’abanyamigabane bagiye kudufasha kwegera abo banyamigabane bato, kugira ngo tubashe gugira imyirondoro yabo (telefoni, nomero z’indangamuntu, …) mbese tugire ibintu byose byatuma tubatumiye mu nama twababona. Kuko uburyo dukoresha ni nk’aho butabageraho, kandi ntako tuba tutagize ngo tubibagezeho”.

Hari kandi abanyamigabane ba MIG bavuga ko batewe impungenge no kuba uko imyaka ishira hari abitabye Imana abandi bakaba bagenda basaza, kandi batarigeze batanga amazina y’abishingizi babo bashobora gusigarana imigabane yabo igihe baba batakiriho.

Kuri iki kibazo, Rwasa avuga ko hateguwe ifishi y’umunyamigabane izashyikirizwa abanyamigabane bose bakayuzuza, ikazaba ikubiyemo amakuru yose harimo n’uwabasha kuyisigarana igihe uwayiguze yaba atakiriho.

Sosiyete y’ishoramari ya MIG mu ntangiriro zayo yagize abanyamigabane 890. Abenshi muri bo ni abari baguze umugabane umwe (ibihumbi 10Frws), ariko hakaba n’abaguze imigabane igera ku bihumbi 99.

Ubwo yasuraga akarere ka Nyamagabe muri Gashyantare 2013, Perezida Kagame yanasuye uruganda rw'icyayi rwa Mushubi (Mushubi Tea Factory)
Ubwo yasuraga akarere ka Nyamagabe muri Gashyantare 2013, Perezida Kagame yanasuye uruganda rw’icyayi rwa Mushubi (Mushubi Tea Factory)

Ubuyobozi bwa MIG kandi bwizeza abanyamigabane bayo ko ishoramari bakoze rigenda ryunguka umunsi ku munsi, kandi rikaba rifatiye runini umubare w’abaturage utari muto, kuko nibura buri kwezi hari miliyoni zibarirwa hagati ya 180 na 200 z’amafaranga y’u rwanda, zijya mu baturage, binyuze mu kwishyura abahinzi b’icyayi, kugura kawa y’abaturage, n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mwiriwe,
Nkeneye kumenya aho mukorera i Kigali, na telephone y’akazi. Murakoze.

Nshuti Pascal yanditse ku itariki ya: 23-09-2021  →  Musubize

ibi bisobanuro sibyo nagato, umuyobozi wa company icyambere agomba kumenya niba ariye, niba abantu baraguzemo imigabane akamenya ko atari,

gakuba yanditse ku itariki ya: 23-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka