Meya wa Ruhango agiye gushakira abarangije ayisumbuye igishoro
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwasezeranyije inkunga y’ibitekerezo n’amafaranga, urubyiruko rwiyemeza kwishyira hamwe, rugakora amatsinda agamije ibikorwa by’iterambere.
Ubuyobozi bugaragaza ko kimwe no mu tundi Turere tw’u Rwanda, Ruhango na yo ubu ifite hafi miliyari y’amafaranga agenewe gutera inkunga ibyiciro bitandukanye birimo n’urubyiruko, rurimo n’ururangije amashuri yisumbuye.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko, kugira ngo urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye rugaragaze uruhare rwarwo mu iterambere, bikwiye ko rwikuramo ubunebwe rugahera ku gishiro gitoya rwemererwa mu kigega cy’iterambere BDF, hanyuma rukayegeranya rukihangira imirimo.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango avuga ko Leta yashyize muri buri Karere amafaranga hafi miliyari imwe, yo gufasha imishinga iciriritse irimo n’iy’urubyiruko, kandi ko rwiyemeje kuyakoresha ubuyobozi bwaruba hafi mu kurushakira amasoko no kubagira inama yo kunoza ibyo bakora.
Agira ati, "Hano hari amahirwe menshi urubyiruko rwabyaza umusaruro igihe rwakwemera guhuza imbaraga rukagana BDF, rugahabwa inguzanyo ntoya noneho rukishyira hamwe mu matsinda rugakora, niba buri tsinda ry’abantu 10 rihawe miliyoni eshatu, tukagira nk’amatsinda 10 ubwo ni miliyoni 30 y’igishoro, ayo mafaranga yagirira akamaro iyi Mirenge itatu n’ahandi tugakora gutyo gutyo".
Ubwo yasozaga itorero ry’inkomezabigwi rya 12 mu Mirenge yose y’Akarere ka Ruhango, Habarurema yemereye urubyiruko kwegera ubuyobozi bw’mirenge ikarufasha kwiga imishinga yabo no kunoza amatsinda ubundi rukabimumenyesha, nawe akinjira mu buryo babonamo inguzanyo.
Agira ati, "Abamara kwihuza mwese mwageze mu matsinda muhite mumenyesha nanjye mbafashe kugera kuri ayo mafaranga, nk’ubu iyo muba mufite itsinda ryakora amandazi ahagije abanyeshuri mwese mwitabiriye itorero mwariye hano, muba mwinjije amafaranga".
Habarurema yeretse Intore z’Inkomezabigwi amahirwe yose akomoka ku gishiro gito, ko ariyo aganisha ku cyisumbuyeho, maze asaba urubyiruko kwishyiramo imbaraga zatuma rutangira gukora hakiri kare, kuko ari bwo rubasha guhangana n’ibibazo biba birutegereje.
Urubyiruko rw’Inkomezabigwi narwo rwemereye ubuyobozi bw’Akarere ko ruzashyira mu bikorwa ibyo rwaganirijwe, harimo no gukora cyane kuko ari indangagaciro igaragaza gukunda Igihugu, kandi rukarushaho kuzamura imibereho myiza y’abaturage b’aho rutuye.
Ibyo babigaragarije mu mihigo basinyiye imbere y’ubuyobozo, bizeza ko bazagira uruhare mu gushyiraho uturima tw’igikoni, kugirana inama zubaka hagati yabo bakirinda ibiyobyabwenge no gukumira inda ziterwa abangavu.
Ohereza igitekerezo
|