Menya amateka ya Colonel (Rtd) Dodo wayoboye ATRACO yahindutse Jali Investment

Twahirwa Ludovic wamenyekanye cyane ku izina rya Dodo yavukiye mu Majyaruguru ya Uganda ahagana mu 1960, akaba yaravutse ku mpunzi z’Abanyarwanda.
Avuga ko yakuze abona inka nk’ikintu cy’ingenzi kuko avuka mu muryango w’abatunzi wari ufite inka nyinshi, aho nta bundi buhanga byamusabye ngo ajye kwiga bwo kuba mu buzima bw’abatunzi ahubwo byizanye bitewe n’umuryango yavukiyemo.

Mu gace yari atuyemo ngo nta muntu n’umwe wari ufite imodoka maze Twahirwa yegera umugabo wari ufite imodoka mu gace baturanye abantu bose bafataga nk’umukire wo mu rwego rwa ba Salomoni wo muri Bibiliya cyangwa Mirenge Sekuruza w’abatunzi b’Abanyarwanda.

Mu muryango wa Dodo nta muntu n’umwe wigeze atunga ikinyabiziga kugeza mu mwaka wa 1969 ubwo Nyirasenge yakinaga umukino w’amahirwe agatsindira igihembo cy’igare.

Ati “Abantu bose bo mu rugo bifuzaga gutunga igare, ariko masenge wankundaga cyane yahisemo kurimpa, icyo gihe nari mfite imyaka icyenda”.

Yaje gutangira ubuzima bushya ahagana mu mwaka wa 1981, ubwo yinjiraga mu gisirikare cya Uganda. Mu gihe cy’imyaka itandatu gusa yari amaze kugera ku rwego rw’ipeti rya Kapiteni (Captain), abikesha ibikorwa bye by’indashyikirwa mu mirimo ya gisirikare yiganjemo intambara nyinshi zari muri icyo gihugu kuri icyo gihe.
Ubwo FPR Inkotanyi yatangizaga urugamba rwo kubohora igihugu mu mwaka wa 1990 Twahirwa yari mu b’imbere binjiye kandi yiteguye gutanga ikiguzi cyose byasabaga cyarimo no kuhaburira ubuzima.

Nyuma yo kubohora Igihugu muri Nyakanga 1994, mbere y’uko ajya mu kiruhuko mu mwaka wa 1998 afite ipeti rya Col, Twahirwa yamaze indi myaka ine mu ngabo za RDF.

Nubwo yagize intangiriro yoroheje y’ubuzima, kuri ubu Col (Rtd) Dodo yagize uruhare runini mu bikorwa by’ingendo zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali ndetse n’izihuza Umujyi wa Kigali n’ibice by’icyaro, ibikorwa yatangiye mu mwaka wa 1999.

Ku nguzanyo ya Miliyoni 80 amaze kujya mu kiruhuko, Col Twahirwa Dodo, yatangiye gushakisha amahirwe ashoboka maze mu gitondo kimwe cyo mu mwaka wa 1999, ajya kuri Banki y’ubucuruzi y’ u Rwanda (BCR), kuri ubu yahindutse I&M Bank, kandi yifitiye icyizere, abwira umuyobozi wayo Mukuru ko ashaka inguzanyo.

Ati “Nta giceri na kimwe nari mfite mu mufuka kandi icyarushijeho kuba kibi, nta kintu na kimwe cy’ingwate kandi nyamara nkeneye amafaranga miliyoni 80 zo kugura ikamyo yo gucuruza, ndetse nta konti nari mfite ariko navuze ko nzayifungura, umuyobozi yambwiye ko bidashoboka kubona inguzanyo nta ngwate”.

Uwari ushinzwe inguzanyo yatumiwe mu biro by’umuyobozi Mukuru wa Banki maze hagati y’ibiganiro bagiranye havamo ijambo ryongereye akanyamuneza Col. Dodo wari mu kiruhuko.

Ati “Bampaye inguzanyo kuko yavuze ko hari ibicuruzwa umuntu ashobora kubona inguzanyo kandi umutungo baguze ugahinduka ingwate muri Banki”.

Col. Dodo yaguze ikamyo maze ayishyira mu gutwara ibicuruzwa ariko ngo muri uwo mwaka hari ikintu cyamushimishije.

Ati “Najyanye mushiki wanjye mu modoka ijya i Kampala maze mbona akajagari kari muri Gare ya Nyabugogo numvise ndakaye, aho abayoboraga abagenzi bashoboraga gushyira umwana muri bisi itandukanye n’iyo nyina yashyizwemo, bagashyira abagenzi muri bisi itandukanye n’iyo imizigo yabo ishyizwemo”.

Kugira ngo habeho impinduka Col Dodo yagiye mu buyobozi bw’Umujyi wa Kigali maze abasaba ko yarangiza ako kajagari kagaragaraga muri gare ya Nyabugogo.

Ati “Nabajije abayoboraga gare ya Nyabugogo bambwira ko ari Njyanama y’Umujyi ubwayo ibikora, ndatangara, mbabwira ko nshaka kubishyira ku murongo, bati rwose Colonel uzakemure iki kibazo cyaratunaniye, nanjye nti mubindekere”.

Uko Guhitamo ATRACO byaje

Ubwo yahuraga n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali yabumenyesheje ko hari amashyirahamwe menshi y’abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange ariko iy’ingenzi ikaba yari iyitwaga Association des Transporteurs en Commun (ATRACO).

Yagiye kuri ATRACO ajya guhura n’abari bayihagarariye batumvaga uko umusirikare mukuru ashaka kwishora mu bikorwa byabo.

Ati “Nababwiye ko nshaka kubagira inama kandi twahise dutangirira aho”.

Igihe yinjiraga muri ATRACO, ryari ishyirahamwe rifite imodoka nyinshi ntoya zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zifite imyanya y’abagenzi 18 bicaye.

Icyo gihe umushoferi yabyukaga afite gahunda yo gutwara Kimisagara-Nyabugogo umunsi umwe, bwacya agatwara Nyabugogo-Kimironko.

Ati “Twatangiye gushyiraho imirongo no kubaha imodoka zihariye, twashyizeho gahunda kandi igihe twasangaga bishoboka muri Kigali, iyi gahunda twayishyizeho no ku modoka zitwara abagenzi mu Ntara”.

Byinshi ku bikorwa bye mu guteza imbere ubwikorezi mu Rwanda, n’andi makuru yerekeranye n’ubuzima bwe, bikurikire muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Afande mwigiyeho byinshi numuhanga cyane twamusaba kujya asangiza amateka urubyiruko ry’u RWANDA.

NYANDWI ABRAHAM yanditse ku itariki ya: 7-07-2022  →  Musubize

Afande numuhanga kandi ibikorwa akora byagiriye beshi akamaro
Ndibuka ko twajyaga tuva kwishuri abashumba bakaduha amata i’ inka .
Ubona rwose ashakisha icyagirira abantu beshi akamaro.

Bosco yanditse ku itariki ya: 5-02-2022  →  Musubize

Iyo muza kumubaza impamvu yavuye mu gisirikare vuba.Abo babanye benshi babaye Generals.Bavuga ko yali umurwanyi washegeshe cyane EX-FAR.

kabare yanditse ku itariki ya: 5-02-2022  →  Musubize

Iyo muza kumubaza impamvu yavuye mu gisirikare vuba.Abo babanye benshi babaye Generals.Bavuga ko yali umurwanyi washegeshe cyane EX-FAR.

kabare yanditse ku itariki ya: 5-02-2022  →  Musubize

Nibyiza cyane ibyururu rugendo rwubukire
Ariko nuko yari afite gisunika

Nzayisenga Eugene yanditse ku itariki ya: 5-02-2022  →  Musubize

Nibyiza cyane ibyururu rugendo rwubukire
Ariko nuko yari afite gisunika

Nzayisenga Eugene yanditse ku itariki ya: 5-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka