Leta yakodesheje uruganda rutunganya ibisigazwa by’ibikoresho by’ ikoranabuhanga ku mafaranga asaga Miliyari ebyiri
Uruganda ’Enviroserve’ rutunganya ibyuma by’ikoranabuhanga rubikura mu bisigazwa by’ibindi nkabyo, rwahaye u Rwanda amadolari miliyoni 2.6$ y’ubukode bw’uruganda rugiye gukoreramo mu Rwanda.

Aya mafaranga arenga amanyarwanda miliyari ebyiri na miliyoni 700 azishyurwa mu myaka 10, nk’uko amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa gatatu abiteganya.
Uru ruganda rumaze umwaka umwe rukorera mu karere ka Bugesera, rukusanya ibisigazwa by’ibikoresho bikoreshwa n’amashanyarazi, rukabanza kubishwanyaguza kugira ngo rubikoremo ibindi bishya.
Ibi bikoresho birimo za mudasobwa, telefone, imashini zifotora n’izisohora inyandiko, ibyuma bikonjesha, za televiziyo, amaradiyo n’ibindi.

Ministiri w’Inganda n’ubucuruzi, Vincent Munyeshyaka washyize umukono ku masezerano yagize ati "Ntabwo tuzabona inyungu y’amafaranga gusa ahubwo twungutse n’uburyo bwo kurengera ibidukukikije".
Ministiri Munyeshyaka avuga ko uruganda ’Enviroserve’ ruzajya ruha Leta 10% by’amafaranga rubona buri mwaka, hatitawe ku kuba rwungutse cyangwa rwahombye, kugeza kuri miliyoni 2.7 z’amadolari mu myaka 10.
Ku ruhande rwa ‘Enviroserve’, Umuyobozi w’uru ruganda, Stuart Fleming avuga ko yizeye kubona ibisigazwa bihagije by’ibikoresho bishaje ashingiye ku byo abona mu nyandiko yashyizeho umukono.
Leta y’u Rwanda yabwiye uyu mushoramari ko mu gihe imyanda y’ibikoresho yaba ari mike mu gihugu, ashobora gukusanya n’ituruka mu bihugu bituranye n’u Rwanda.
Uruganda ‘Enviroserve’ ruvuga ko rufite ubushobozi bwo gutunganya toni zirenga ibihumbi icumi z’ibikoreshwa n’amashanyarazi buri mwaka.

MINICOM yasobanuye ko mudasobwa 400 zakozwe n’uru ruganda mu mwaka rumaze rukorera mu Rwanda, ngo zatanzwe mu mashuri yisumbuye.
Uruganda ’Enviroserve’ rwubatswe n’amafaranga miliyoni imwe n’igice y’amadolari ya Amerika yavuye mu kigega cy’Igihugu giteza imbere ibidukikije(FONERWA).

Rwacungwaga na Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda(MINICOM), ariko kugira ngo rubyazwe umusaruro Leta yifuza, ngo ni yo mpamvu rwahawe umushoramari.
Ohereza igitekerezo
|
Twishimiye urwo ruganda ruzajya rubyaza umusaruro ibyafatwaga nkibyashaje nyamara bigifite ubuzima ibyo rero bigiye gutuba twihaza mubikoresho ducyenera ndetse runatanjye akazi kubanyarwanda murakoze cyane kandi natwe twize ibijyanye nokubungabunga ibidukikije mwatugeraho mukaduha akazi mugire amahoro
Mudusobanurire neza uko twarugezaho ibi bikoresho kuko turabifite mungo zacu.