Kwishyura inguzanyo bikomeje kugenda neza - BNR

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) ivuga ko abishyura neza inguzanyo bafata mu mabanki n’Ibigo by’Imari bari ku kigero cyiza bikaba bitanga ikizere ko urwego rw’imari ruhagaze neza.

Ibi ni ibyasobanuwe na Ferdinand Murezi, Umuyobozi Ukuriye Ishami rishinzwe gukurikirana ukutajegajega k’Urwego rw’Imari muri Banki Nkuru y’U Rwanda(BNR).

Murezi avuga ko ubusesenguzi bwakozwe n’Ishami rishinzwe gukurikirana Ukutajegajega k’Urwego rw’Imari mu Gihembwe cya 4 cya 2025 bugagagaza ko inguzanyo zishyurwa mu ma Banki n’Ibigo by’imari iciriritse ziri ku kigero cya 97.5 ku ijana.

Umuyobozi Ukuriye Ishami rishinzwe gukurikirana ukutajegajega k’Urwego rw’Imari muri Banki Nkuru y’U Rwanda (BNR) avuga ko n’ubwo Banki Nkuru y’U Rwanda yifuza ko inguzanyo zose zitangwa n’Amabanki n’Ibigo by’Imari iciriritse zishyurwa neza ku kigero cya 100 ku ijana, kuba izishyurwa neza ziri ku kigero cya 97.5 ku ijana ari igipimo gishimishije kandi hari ikizere ko imibare izakomeza kwiyongera.

Abishyura neza inguzanyo ni abantu ku giti cyabo cyangwa ibigo bishyura ku gihe kandi bakishyura amafaranga baba bagomba kwishyura nkuko biteganywa n’amasezerano bagirana n’Amabanki n’Ibigo by’Imari iciriritse.

Bivuze ko inguzanyo zitishyurwa neza neza zari ku kigero cya 2.5 ku ijana mu Kuboza 2025 zivuye ku kigero cya 3.4 ku ijana mu Kuboza 2024, Ikigero Banki Nkuru y’U Rwanda ivuga ko ari cyiza kuko kiri munsi igipimo ntarengwa cya 5 ku ijana giteganywa n’amabwiriza y’igenzura.

Umuyobozi Ukuriye Ishami rishinzwe gukurikirana ukutajegajega k’Urwego rw’Imari muri Banki Nkuru y’U Rwanda (BNR) agira ati “Iki ni ikintu cyiza ku rwego rw’Imari kuko 97.5 ku ijana, Inguzanyo zishyurwa neza. Amabwiriza ya Banki Nkuru y’U Rwanda ateganya ko ikigero cy’inguzanya zitishyurwa neza kitagomba kurenga 5 ku ijana y’inguzanyo zose.”

Akomeza agira ati “Twakabaye twifuza ko inguzanyo zose zishyurwa neza 100% ariko hagenda habaho imboganizi.”

Uyu muyobozi avuga ko inguzanyo nyinshi zitishyura neza muri rusange ari izabasaba inguzanyo ku giti cyabo n’urwego rw’inganda.

Ibigo by’Imari Iciriritse byakomeje gutanga inguzanyo nyinshi mu rwego rw’Ubuhinzi kuruta Amabanki.

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) ivuga ko hakomeje gukorwa ubukangurambaga ngo amabanki n’ibigo by’imari iciriritse bikomeze gutange unguzanyo mu rwego rw’ubuhinzi.

Kuri ubu ibigo by’Imari iciriritse ni byo byitabira gutanga unguzanyo ku rwego rw’ubuhinzi ubu bikaba byaratanze inguzanyo zigera kuri 15% by’ inguzanyo zose zatanzwe mu gihe kimwe amabanki ari ku kigero cyo hasi aho kiri kuri 1.3%.

Murezi avuga ko ubuhinzi ari imwe mu nkingi za mwamba kandi ko hari ikizere ko ibigo by’Imari iciriritse n’ Amabanki bizakomeza kwitabira gutanga inguzanyo mu rwego rw’ubuhinzi.

Uyu muyobozi avuga ko hari ibiganiro byinshi biri gukorwa hamwe n’abafatanyabikorwa ngo harebwe uko ubuhinzi bwavugururwa bukitabirwa n’abashoramari bashobora gukora imishingo myiza y’ubuhinzi kandi ibyara inyungu bityo bikazamura inguzanyo zitangwa muri uru rwego rw’ubuhinzi.

Avuga kandi ko ubushakashatsi burimo gukorwa ngo burebe ibyateza ingorane ku bigo by’imari n’amabanki biri mu rwego rw’ubuhinzi n’uburyo byakumirwa.

BNR ivuga ko muri rusange, urwego rw’imari ruhagaze neza mu Rwanda. Mu mwaka ushize wa 2025 inguzanyo nshya zageze kuri miliyari hafi ibihumbi bitatu z’amafaranga y’u Rwanda zivuye kuri miliyari ibihumbi bibiri n’ibice bibiri z’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka wa 2024 bivuze ko zazamutse ku ijanisha 19%.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka