Kwihuza kw’ibigo by’imari biterwa n’iki?
Umukozi wa Banki y’Inkuru y’u Rwanda, yasobanuye ko mu mpamvu zishobora gutuma ibigo by’imari byihuza, harimo gushaka kongera imbaraga ku isoko ry’imari, kugira ngo bashobore guhaza abakiriya, kandi bitabavunnye.

Chrysostome Munyensanga, umukozi wa BNR mu ishami rishinzwe politiki n’amategeko bigenga urwego rw’imari yabigarutseho mu kiganiro kuri KT Radiyo, ubwo yasobanuraga inshingano za Banki Nkuru y’u Rwanda mu kurengera inyungu z’abaturage no guteza imbere ubukungu bw’igihugu.
Munyensanga yagize ati “Ibigo byihuza bigamije kugira ngo bitange urunyurane rwa serivise, maze bibashe gukura, no kwegera abakiriya kurushaho.”
Ikindi, ngo ikigo gishobora kwihuza n’ikindi kigamije kunguka cyane, cyangwa kugira ngo gikure ku rwego kitari kwigezaho cyonyine.
Ahandi na ho, ikigo kihuza n’ikindi, kugira ngo kigire imbaraga mu ihiganwa mu bucuruzi, kigarurire isoko rinini, n’ibindi.
Buriya kandi, ngo ikigo gishobora kwihuza n’ikindi kubera ikoranabuhanga babonye mugenzi wabo abarusha mu bijyanye no gutanga Serivise, n’ibindi.
Mu mbogamizi BNR ikunze kugira mu gushyiraho amabwiriza,ngo harimo impinduka zikunze kuba ku rwego mpuzamahanga.
Hari kandi n’abantu bashaka ibyuho mu mategeko, bakabyuririraho, bagakora amakosa, ndetse hakaba n’imbogamizi y’abakoresha isoko ry’imari nabi. Abo barimo abatanga serivise y’imari ariko ntibahe ababagana amakuru ahagije.
Aha ni ho yabwiye abanyarwanda ko mu gihe cyose bagiye kwaka serivise, bagomba gukoresha uburenganzira bwabo bakabaza neza amakuru ahagije bakeneye.
Icyakora, ubu Banki Nkuru y’u Rwanda nayo yatangiye gukora ubukangurambaga kuri serivise z’imari, kugira ngo ifashe abafite ubumenyi bucye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|