Kubaka inganda zitunganya impu mu Rwanda bizazongerera agaciro

Abashoramari barateganya gushora mu nganda zitunganya impu n’ibizikomokaho. Ni mu gihe u Rwanda ruteganya gushyiraho ahantu hagenewe inganda zitunganya impu mu Karere ka Bugesera.

Muri iyi nama habayemo kumurika bimwe mu bikorwa mu mpu
Muri iyi nama habayemo kumurika bimwe mu bikorwa mu mpu

Ibyerekeranye n’ingamba u Rwanda rufite mu guteza imbere no gutunganya impu n’ibizikomokaho, byagarutsweho mu nama ngarukamwaka y’Ihuriro Nyafurika ry’abakora n’abacuruza ibikomoka ku mpu yabereye i Kigali kuva tariki 10 – 12 Ukuboza 2024. Iyo nama ibaye ku nshuro ya 17 yibanze ku kongerera agaciro impu zo ku mugabane wa Afurika ndetse n’ibizikomokaho.

Gushyiraho ahantu ho gutunganyiriza impu mu Rwanda hazwi nk’ikaniro (tannery) bije bikenewe, kuko wasangaga abakora ibikoresho bitandukanye bifashishije impu babyinjiza mu Rwanda babikuye mu mahanga bikabahenda cyane.

Biteganyijwe ko kubaka uruganda rugezweho rutunganya impu no gushyiramo ibikoresho bikenewe, byose hamwe bizatwara Amadolari ya Amerika angana na Miliyoni 15 n’ibihumbi ijana, ni ukuvuga Amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri Miliyari 21. Kimwe mu bituma kubaka uru ruganda bihenda, ni uko rukenera kubakwa ahantu hegereye amazi kandi kure y’aho abaturage bashobora kumva umunuko, bikajyana n’uko ayo mazi yakoreshejwe yakongera gutunganywa.

Kamayirese Jean d'Amour
Kamayirese Jean d’Amour

Kamayirese Jean d’Amour uhagarariye ihuriro ry’abakora ibikomoka ku mpu mu Rwanda ryitwa Kigali Leather Cluster, agaragaza ko kubaka uru ruganda bizongerera agaciro impu zo mu Rwanda.

Yagize ati “Mu Rwanda tugeze ahantu hashimishije, mwumvise ko n’Umukuru w’Igihugu yavuze ko dufite impu nziza, kandi koko ni ko kuri, amahanga yose aba ashaka impu zo mu Rwanda. Hashize umwaka n’amezi nk’atatu twihuje, ari abakora ibikomoka ku mpu, ari amabagiro, aborozi, abakusanya impu ndetse n’abacuruzi. Ubu turi mu nzira nziza kugira ngo uruhu rwongere rugire agaciro, twiyubakira inganda zitunganya impu.”

Abakora ibikomoka ku mpu mu Rwanda bashima Leta yazanye Inama Nyafurika y’abakora ibikomoka ku mpu, nk’uko Kamayirese yakomeje abisobanura, ati “Twebwe nk’abakora ibikomoka ku mpu inama nk’iyi iradushimisha cyane kuko hari byinshi twigiramo, mwabonye ko banashimye ibyo twaje kumurika ari izo nkweto, imikandara n’amasakoshi, mwabonye ko bavuze ko twebwe turi aba mbere. Ibyo rero ni byo twishimira mu Rwanda kuko nubwo tutaragira inganda zitunganya impu, ariko tugerageza gukora ibikomoka ku mpu byiza. Iyi nama ikindi itwungura ni ukubasha kuganira n’abashoramari bo hanze ndetse n’abafite inganda kugira ngo tuzakoreyo urugendoshuri tujye kubasura turebe ibyo baturusha natwe tubyigireho.”

Uruhu iyo rutunganyijwe neza, rukorwamo ibintu bitandukanye kandi by'agaciro
Uruhu iyo rutunganyijwe neza, rukorwamo ibintu bitandukanye kandi by’agaciro

Kamayirese yagarutse ku kamaro k’uruhu, ati “Uruhu ni nk’amabuye y’agaciro. Iyo rutunganyijwe rukabikwa, nta kibazo rugira. Mu gihe tuzabona uruganda tugatunganya impu, tuzaba dushobora kuzohereza mu mahanga aho baba bazikeneye. Urumva niba bakoramo intebe z’indege, bagakoramo intebe z’imodoka, inkweto, amasakoshi, imikandara, ndetse n’amakote yo kwambara,… murumva ko uruhu ari urw’agaciro kuko urumva ko rwakwinjiza n’amadevise menshi mu Gihugu, abaturarwanda bakabona amafaranga, ndetse bikanazamura za nganda zikiri hasi.”

Igikapu n'inkweto bikoze mu ruhu
Igikapu n’inkweto bikoze mu ruhu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka